Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ryongera umubare w’Ingabo, aho bizatuma igisirikare k’Igihugu cye kibarirwa abagera kuri miliyoni imwe n’igice.
Muri Nigeria, Umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’iki gihugu yasenye urukuta rwa Gereza imfungwa 281 ziratoroka.
Tito Jackson, umwe mu bashinze itsinda Jackson 5 kabuhariwe mu njyana ya pop akaba n’umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson, yitabye Imana ku myaka 70; ariko impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana.
Mu gihugu cya Nigeria hakomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abantu 40 barohamye mu mugezi bari mu bwato ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo bajyaga guhinga mu mirima yabo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahungishijwe igitaraganya, avanwa ku kibuga cye akoreraho siporo, cyitwa Trump National Golf Club, kiri muri West Palm Beach muri Leta ya Florida, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwahumvikaniye.
Umugabo uherutse kugaba igitero kuri Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, yitwaje icyuma yaguye muri gereza yari afungiyemo nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutabera muri iki gihugu.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Comoros, yatangaje ko Perezida w’iki gihugu cy’Ikirwa, Azali Assoumani yakomerekeye mu gitero cy’umuntu witwaje icyuma.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yaburiye Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ko nuhirahira ukemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa ku ntera ndende, zikagera hagati mu Burusiya, intambara iri buhindure isura yerekera ku bihugu by’u Burayi na Amerika.
Nyuma y’inama yahuje uruhande rwa leta ruhagarariwe n’umukuru w’ikigo cy’indege za gisivile cya Kenya n’abakuru ba kompanyi ya Kenya Airways hamwe n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi, hafatiwemo imyanzuro y’agateganyo yuko abakozi basubira mu kazi ku bibuga by’indege.
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yafashe umwanzuro wo gusesa Inteko ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Abaturage 20 bo mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, baguye mu gitero cyagabwe n’abakekwa kuba inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, urwanya ubutegetsi muri Uganda.
Umukandida ku mwanya wa Perezida Kamala Harris w’Umudemokrate na Donald Trump w’Umurepubulikani bahuriye mu kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennyslvaniya cyayobowe n’abanyamakuru ba televiziyo mu nzu yitiriwe itegeko nshinga, Kamala Harris ashinja Donald Trump kuba yarasize yubitse ubukungu (…)
Itariki 11 Nzeri 2001, ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho umutwe wiswe uw’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone nyuma yo gushimuta indege enye za Amerika zifashishijwe mu gusenya iyo miturirwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024 abagenzi bari ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya kiri mu murwa mukuru wa Nairobi babuze uko bagenda kubera imyigaragambyo y’abakozi yamagana ko leta ya Kenya igiye kugikodesha na kompanyi yo mu Buhinde.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Israel yarashe ibisasu byinshi muri Siriya byahitanye abantu 18.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yamaganye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umuyoboke mukuru w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, washimuswe, agakubitwa bikomeye ndetse akanemenwa aside mu isura.
Sudani yanze ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara.
Umuryango utabara imbabare muri Kenya (Croix-Rouge), watangaje ko nibura abanyeshuri batatu bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Isiolo Girls High School, riherereye mu Mujyi wa Isiolo rwagati muri Kenya.
Abaturage batuye mu Mijyi yegereye Umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum bahunze ku bwinshi nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta zihanganye n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Rapid Support Forces, RSF.
Perezida wa Kenya, William Ruto yihanganishije imiryango y’abana 17 bishwe n’nkongi y’umuriro yibasiye ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo.
Abahanzi bakomeye ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bo muri Guinea Conakry, bagaragaje ko bashyigikiye General Mamadi Doumbouya, kugira ngo akomeze kuzana impinduka nziza mu gihugu cyabo.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ariwe Michel Jean Barnier asimbuye Gabriel Attal weguye kuri uyu mwanya tariki ya 16 Nyakanga 2024.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yijeje Afurika ko azayihangira byibuze imirimo miliyoni muri gahunda igihugu cye kihaye yo kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’ibihugu bikiri inyuma mu nganda.
Umugandekazi wari icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Rebecca Cheptegei yitabye Imana, biturutse ku bisebe bikomeye by’ubushye yagize nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we, abanje kumusukaho peterori agashya ku kigero kiri hagati ya 75-80%.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ku wa 2 Nzeri 2024, zafatiriye indege ya Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, kubera ko hari ibihano bimwe yari yafatiwe na Amerika akabirengaho, ndetse ko n’iyo ndege yaguzwe mu buryo butubahirije amategeko.
Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, akaba umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda (NUP), yarashwe mu kaguru arakomereka nk’uko abo mu ishyaka rye babitangaje.
Kuva ku Cyumweru muri Israel hari imyigaragambyo ikomeye hirya no hino mu gihugu nyuma y’uko ingabo za Israel zibonye indi mirambo itandatu (6) ya bamwe mu batwawe bunyago n’umutwe wa Hamas mu gitero yagabye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.
Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis tariki ya 2 Nzeri 2024 yatangiye urugendo rw’iminsi 12 aho azanyura mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya mu rwego rw’ivugabutumwa.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yatangaje ko imfungwa 129 zari zifungiye muri gereza ya Makala mu mujyi wa Kinshasa zapfuye nyuma yo gushaka gutoroka gereza.
Muri Kenya, mu Mujyi wa Nairobi, abana babiri bavukana bari basizwe mu nzu bonyine mu masaha y’ijoro baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu bari barimo.