Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mu Bushinwa, umugabo washakishwaga n’inzego z’umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera kubera icyaha yakekwagaho cy’ubwicanyi, yihishe Polisi imyaka 20 itaramufata, nyuma yo kwigira umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge.
Mugihe muri Iran, bari mu cyunamo cy’iminsi itanu nyuma y’urupfu rwa Perezida Ebrahim Raisi, waguye mu mpanuka y’Indege, ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byatangaje ko byababajwe n’urupfu rwe ndetse byabuze inshuti ikomeye.
Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akazagirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, bakazibanda cyane ku mutekano n’ubucuruzi.
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yangiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 29 Gicurasi 2024 kuko ngo yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ubutabera agakatirwa gufungwa amezi 15.
Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo muri Israel Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha by’intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 7 Ukwakira (…)
Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo.
Muri Algeria, umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998, yaje kuboneka ari muzima mu nzu y’umuturanyi, nyuma y’imyaka 26 ishize, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), wamaganye igitero cyagabwe ku bayobozi bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), mu bagabweho ibitero harimo n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi.
Abantu 11 bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse harimo 17 bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere bikomeye by’ubushye nyuma y’uko umugabo agabye igitero mu Musigiti mu gace ka Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, nk’uko byasobanuwe na Polisi.
Mu itangazo ryasohowe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Madagascar ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, bamaganye itegeko ryemera ibyo guhanisha abasambanya abana, igihano cyo kubakona bikozwe n’abaganga (castration chirurgicale).
Ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryatangaje ko imvura nyinshi izakomeza mu byumweru biri imbere, mu gihe iki gihugu gikomeje gusana ibyangiritse gifatanije n’imiryango itandukanye.
Umugore wo muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, utagira inzu yo kubamo yamaze umwaka aba hejuru y’igisenge cy’iduka ryitwa ‘Family Fare supermarket’ ahitwa i Midland, aho muri icyo gihe cyose aba hejuru y’iyo nzu nta muntu wigeze amubona.
Kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Inama y’Abaminisitiri ya Zimbabwe yatangaje ko kubera amapfa yateye iki gihugu, abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abagituye bazakenera inkunga y’ibiribwa.
Uwahoze ari perezida wa Malawi Peter Mutharika yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2025 kandi azakemura ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri Malawi.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) bishinzwe gukurikirana ibyo gufasha abari mu bibazo (Bureau des affaires humanitaires de l’ONU ‘OCHA’), byatangaje ko bitewe impungenege no kuba imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) ikomeje kurushaho kwiyongera.
Melinda French Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates bakaza gutandukana ariko bagakomeza guhurira mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ‘Bill & Melinda Gates Foundation’, yatangaje ko ahagaritse imirimo ye yakoreragamo.
Rick Slayman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yahinduriwe uturemangingo yapfuye.
Muri Kenya, Umunyeshuri wa Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University), yasanzwe yapfuye, ari mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko hari hashize amasaha macyeya, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’ ) kugira ngo (…)
Muri Indonesia, umugabo aherutse mu guturwa nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12, Atari umugore ahubwo mu by’ukuri ari umugabo wihinduye umugore.
Perezida wa Kenya William Ruto yatangije ibiganiro by’ubuhuza bigamije amahoro no guhagarika intambara hagati y’impande zihanganye muri Sudan y’Epfo, yizeza ko yiteguye gutanga umusanzu mu kurangiza uruhererekane rw’amakimbirane n’umutekano muke byayogoje icyo gihugu.
Perezida Mahamat Idriss "Kaka" Déby Itno, watsinze amatora yo kuyobora Chad nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu ayobora icyo gihugu mu nzibacyuho, yavutse ku itariki 4 Mata 1984, akaba yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.
Guverinema ya Kenya yaginyanye amasezerano n’abaganga, bari bamaze igihe mu myigaragambyo kongera gusubira mu bikorwa byo kwita k’ubuzima bw’abaturage b’iki gihugu.
Mu mujyi wa Eldorado do Sul uherereye mu Majyepfo ya Brésil abantu 90 bahitanywe n’ibiza, abandi 131 baburirwa irengero naho abandi 155.000 ntibafite aho kuba.
Tariki 6 Gicurasi 2024, Ingabo zirinda Papa zungutse abasirikare 34 bashya basezeranye kurinda Papa kugera no kuba bamwitangira.
Mu Bushinwa, umugore yafunzwe azira gushimuta umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko ashaka kumushyingira umuhungu we w’imyaka 27 y’amavuko, kuko ngo yabonaga yazavamo umugore mwiza uzira amakemwa.
Kuba ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zo muri ‘base 201’ zari ziri muri Niger, zaravanyweyo ku mugaragaro hagati muri Mata 2023, zikavanwayo ku buryo bwihuta, ngo byahungabanyije gahunda Amerika yari ifite muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iyo akaba ari yo mpamvu igisirikare cy’Amerika kirimo kwihutisha (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan yatangaje ko igihugu cye kigiye kwifatanya na Afurika y’Epfo, mu rubanza iregamo Israel mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga (Cour pénale internationale ‘CPI’) rw’i La Haye, Israel ishinjwa kuba irimo gukorera Jenoside Abanya-Palestine muri Gaza.
Muri Kenya, Jenerali Majoro Fatuma Ahmed yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ubaye Umugaba w’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere (KDF).
Muri Kenya, imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yishe abantu 169 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyo myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure (…)