Mu ijambo Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugiye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth irimo kubera Apia mu murwa mukuru wa Samoa, yavuze ko nta muntu n’umwe ushobora guhindura ibyahise.
Kuri uyu wa Kane, igitero cya Israel, cyahitanye abasirikare batatu ba Lebanon mu Majyepfo y’iki gihugu.
Musenyeri Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya yivanye mu mubare w’abazashyirwa mu rwego rwa Karidinali, mu muhango wari uteganyijwe tariki 7 Ukuboza 2024.
Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma byo mu muryango Commonwealth w’ibihugu bihuriye ku Cyongereza, barimo kwitegura guhangara Leta y’Ubwongereza no gufatira hamwe ingamba zo gusuzuma ikibazo cy’ubutabera n’impozamarira bigomba guhabwa ibihugu byakorewemo icuruzwa ry’abacakara.
Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa, abatuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abaturage bakihitiramo Umukuru w’Igihugu, abarenga miliyoni zirindwi (7), ntabwo baragira amahitamo y’uwo bazatora hagati y’Umurepubulikani, Donald Trump n’Umudemukarate Kamala Harris.
Polisi yo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Düsseldorf mu Budage, yatangaje ko yatahuye resitora yacuruzaga Pizza ariko ikongeraho n’ikiyobyabwenge cya ‘Cocaïne’ ku bakiliya basabye Pizza ifite nomero ya 40 ku rutonde rwa Pizza zigurishwa muri iyo Resitora.
Israel yemeje ko igisirikare cyayo cyishe Hachem Safieddine, wari mubyara wa nyakwigendera Hassan Nasrallah ndetse akaba ari we wahabwaga amahirwe yo kuzamusimbura ku buyobozi bw’umutwe wa Hezbollah.
Abashinzwe kwamamaza Donald Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku ruhande rw’aba Repubulikani, bikomye ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza (Labour Party) barishinja ko ririmo kwivanga mu matora binyuze mu gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza mukeba we Kamala Harris w’umu Demukarate.
Nyuma y’amakuru y’ibihuha yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse agatambuka mu binyamakuru bitandukanye avuga ko Perezida wa Cameroun, Paul Biya yitabye Imana, yongeye kugaragara mu ruhame mu gihugu cye.
Umugabo wo muri Colombia, yagize ibyago byo kwisanga yitiranwa n’umuntu amazina yombi kandi uwo bitiranwa ashakishwa n’inzego z’umutekano, bituma afungwa inshuro eshatu (3) mu myaka 13, kubera kumwitiranya.
Igisirikare cya Israel, cyasabye imbabazi ku bw’abasirikare batatu ba Lebanon bishwe ku cyumweru mu gitero iki gihugu cyagabye mu burasirazuba, mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa Hezbollah.
Igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere, cyagabye ibitero simusiga ahari icyicaro gikuru c’ishami rishinzwe ubutasi mu mutwe w’abarwanyi ba Hezbollah binahitana bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe.
Muri Argentine, umubyeyi yatanze ikirego mu rukiko mbonezamubano, asaba ko rumukuraho inshingano zo kwita ku mwana we w’umukobwa w’imyaka 22 mu buryo bw’amikoro (financially), kubera ko yanze kwiga Kaminuza ngo ayirangize ashake akazi yirwaneho.
Inzu ya Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagabweho igitero cy’indege zitagira abapilote ku bw’amahirwe gisanga adahari ndetse nticyagira n’abantu gihitana nk’uko byemejwe na Israel.
Raporo y’umuryango w’abibumbye, ivuga ko abantu miliyari 1,1 babayeho mu bukene bukabije hirya no hino ku Isi.
Umutwe wa Hamas nawo wemeje amakuru y’urupfu rw’umuyobozi wawo, Yahya Sinwar wafatwaga nk’intwari wishwe n’Ingabo za Israel muri Gaza, wongera no kwibutsa ko abaturage ba Israel batwawe bunyago bamaze umwaka muri Gaza batazasubirayo, intambara idahagaritswe n’ingabo za Israel zigasubira mu gihugu cyazo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, yatangaje ko umuyobozi mushya w’umutwe wa Hamas, Yahya Sinwar yaguye mu bitero bya Israel yagabye muri Gaza.
Mu Bushinwa umugabo yahanishijwe gufungwa amezi atandatu (6) muri gereza nyuma yo gufata umugore we aryamanye n’undi mugabo arimo kumuca inyuma, yarangiza akemera amafaranga yahawe nk’indishyi n’uwo mugabo.
Muri Congo-Brazzaville, Abaminisitiri n’abandi bakozi ba Leta babujijwe gukora ingendo zijya mu mahanga muri uyu mwaka wa 2024, kubera ibibazo by’ingengo y’imari bitameze neza, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam), muri raporo nshya watangaje ko ibibazo by’imfu ziterwa n’inzara kubera amakimbirane abera hirya no hino ku Isi biri ku kigero gikabije.
Amerika yasabye ko Israel itanga agahenge mu ntambara irimo muri Gaza, kugira ngo abaturage babashe kugerwaho n’ibiribwa ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze ndetse ko n’itabikora izahagarika inkunga y’intwaro n’ibindi bikorwa byo kuyifasha muri iyi ntambara.
U Butaliyani bwafunguye ibigo bibiri mu gihugu cya Albania, byo kujya byoherezwamo abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butubahirije amategeko.
Umugabo n’umugore we bo mu Buhinde, barashakishwa na Polisi nyuma yo kwishyuza abantu asaga miliyoni 4.1 z’Amadolari bababwira ko bagiye kubasubiza itoto bakoresheje imashini.
Umugore wo muri Brazil yeguriye ubuzima bwe gushakisha umwicanyi wishe Se kugira ngo agezwe mu butabera, bituma ajya no mu gipolisi ariko ashirwa afashe uwo mwicanyi nyuma y’imyaka 25 akoze ubwo bwicanyi. Bituma umuryango wiruhutsa ko ugiye kubona ubutabera.
Igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe n’umutwe wa Hezbollah cyishe abasirikare 4 ba Israel, kinakomerekeramo abantu 60, bikaba byatangajwe ko ari kimwe mu bitero bikomeye bibayeho bikagwamo abantu benshi kuva Israel yakwinjira mu ntambara yeruye n’uwo mutwe wa Hezbollah ubarizwa mu gihugu cya Lebanon, ku itariki 23 (…)
Muri Kenya, umukobwa ufite ubumuga yatewe n’indwara y’imbasa, yirukanywe iwabo mu rugo kugira ngo barumuna be babone uko barambagizwa bashake abagabo.
Inzego zishinzwe umutekano muri Espagne, zataye muri yombi umugabo watangaga serivisi zo kwishyiraho amakosa yo mu muhanda yakozwe n’abandi, akayahanirwa bakamwishyura amafaranga kugira ngo dosiye zabo zikomeze kuba zimeze neza.
Muri Tanzania, umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yabuze mu gihe yari mu rugendoshuri hamwe n’abandi banyeshuri bagenzi be, nyuma aza kuboneka amaze iminsi 26 azenguruka muri iryo shyamba ashaka inzira yamusubiza mu rugo yarayibuze.
Leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’amerika kugeza ubu, abantu 10 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’inkubi y’umuyaga, ndetse wangiza ibikorwaremezo.