Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ba mukerarugendo babiri n’umushoferi bishwe n’igitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, ubwo abo bantu bari muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth mu gace ka Kasese.
Mu gihugu cya Nigeria abagera kuri 50 barimo abana n’abagore bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Igihugu cya Israel cyasabye ko abaturage basaga miliyoni imwe baba mu Majyaruguru ya Gaza, kwimukira mu Majyepfo yaho mu gihe kitarenze amasaha 24, mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’ingaruka z’intambara irwanamo n’umutwe wa Hamas.
Sylvia Bongo Ondimba Valentin, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon yafunzwe, aho akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe umugabo we yayoboraga Gabon.
Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasabye igihugu cya Israel n’umutwe wa Hamas guhagarika imirwano kuko irimo gutikiriramo imbaga y’abantu b’inzirakarengane.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, akaba umuhuza w’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye ko imirwano ihagarara muri Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo hakorwe ubutabazi n’ibikorwa byo kugarura amahoro.
Umuyahudi Ezra Yachin, wahoze mu gisirikare cya Israel, ku myaka ye 95 yasubiye ku rugamba Igihugu cye gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.
Inzego z’ubuyobozi mu Bufaransa zihangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ibiheri/imperi, kimaze gufata indi ntera nk’icyorezo mu gihugu hose muri aya mezi ya vuba. Ni ikibazo kiri gutuma hakekwa ko gishobora no guhagarika imikino Olempike yaburaga amezi icyenda ngo ibere mu Mujyi wa Paris.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kuva imirwano yakwaduka hagati y’igihugu cya Israel na Palestine nta Munyarwanda wari wahagirira ikibazo cyo kuba yatakaza ubuzima, yashimutwa cyangwa ngo akomerekere muri iyo ntambara.
Abanyamategeko ba Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mu Bwongereza babwiye urukiko rw’ikirenga ko u Rwanda rukwiye kugirirwa ikizere kuko rwujuje ibisabwa mu gufata neza abimukira n’asaba ubuhungiro.
Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Mocimboa da Praia, mu birori byo gutaha ibikorwa remezo birimo ikibuga cy’indege ndetse n’icyambu giherere muri uyu mujyi, ashima uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zatumye hagaruka ituze.
Abantu barenga 2000 ni bo bamaze guhitanwa n’Umutingito ukomeye, ufite igipimo cya 6.3, wibasiye igihugu cya Afghanistan mu Mujyi wa Herat, uri mu burengerazuba bw’iki gihugu.
Narges Mohammadi w’umunya-Irani, n iwe wahawe igihembo cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) kubera ibikorwa yakoze byo guharanira uburenganzira bwa muntu, agihabwa ari mu buroko.
Leta ya Isiraheli yashoje urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari na ko abarwanyi b’uwo mutwe(witwa uw’Iterabwoba) bamena uruzitiro binjira muri Isirayeli.
Abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza umujyi wa Kitchanga anyuma y’iminsi ibiri uyobowe n’abarwanyi ba Wazalendo, bari bawuhawe n’ingabo z’Abarundi ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro, zari zawuhawe n’abarwanyi ba M23, kugira ngo ukoreshwe mu gucunga umutekano w’abaturage mu gihe hategerejwe ibiganiro byo kurangiza intambara.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda ry’ibikorwa by’urugamba (RWABG V), ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage b’ahitwa Sam-Ouandja.
Abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza uduce twari twafashwe n’ingabo za Congo, FARDC n’imitwe bakorana yibumbiye muri Wazalendo muri Masisi, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi b’ingabo za Congo ziri ku rugamba.
Malia Obama, umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yagaragaye mu ruhame atumura itabi i Los Angeles.
Imirwano ishyamiranyije ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), n’abarwanyi ba M23 ikomeje kugera mu bice bitandukanye uyu mutwe uherereyemo.
Mu byo Inama y’Abasenyeri Gatolika ku Isi(yitwa Sinodi) yateraniye i Vatikani kuva tariki 4 Ukwakira 2023 irimo kwigaho, harimo kureba niba abihayimana ba Kiliziya(Abasaseridoti) bakwemererwa gushyingirwa, ndetse no kwemerera abagore gusoma misa ari Abapadiri.
Jimmy Carter ubura umwaka umwe ngo yuzuze 100, mu minsi ishize ikigo yashinze The Carter Center cyatangaje ko yasabye ko bamusezerera mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye, akajya kurangiriza iminsi ye ya nyuma iwe muri leta ya Georgia, ariko ikigaragara ni uko Imana itarakenera kumwisubiza nubwo we yumvaga ngo ageze mu (...)
Mu gihugu cy’u Butaliya mu mujyi wa Venice habereye impanuka y’imodoka, abantu 21 bahita bapfa abandi 20 barakomereka bikomeye.
Umubyeyi witwa Déborah Berlioz ni umugore wa mbere wo mu Bufaransa wakorewe ubuvuzi bwo guterwamo nyababyeyi ‘utérus’, aho yatewemo iyo yahawe na Nyina wamubyaye, bimuha amahirwe yo kubyara abana babiri, harimo umwe wavutse muri uyu mwaka wa 2023, mu gihe yari yaramaze kwakira ko atazigera abyara kubera icyo kibazo yavukanye.
Indege nto itagira umupilote (drone) yari yikoreye ibisasu, yasandariye hafi y’inzu ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, aho akunda gufatira ibiruhuko by’impeshyi ku Nyanja y’Umukara.
Abantu 52 bapfuye abandi barakomereka, bitewe n’igisasu cyaturikiye hafi y’Umusigiti, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, mu Ntara ya Balouchistan ya Pakistan, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mu nzego z’ubuzima, waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) hamwe n’itangazamakuru ry’aho muri Pakistan.
Abasirikare 12 bo muri Niger bapfuye nyuma yo kugabwaho igitero n’ibyihebe, bikekwa ko ari ibyo mu mutwe w’Abajihadiste.
Inkongi y’umuriro yahitanye abantu 113 abandi 150 barakomereka, ubwo bari bitabiriye ibirori by’Ubukwe mu ntara ya Nineveh yo mu Majyaruguru ya Iraq.
Inzego z’umutekano zatabaye abanyeshuri 14 muri 20 bari bashimuswe muri Kaminuza yo mu Majyaruguru ya Nigeria, ibikorwa byo gushakisha abandi bataratabarwa birakomeje nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ishuri.
Mu mpera z’Icyumweru dusoje Ambasade y’u Rwanda muri Switzerland n’inshuti zayo bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango Urunana.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres arasaba ibihugu guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi kuko ziri mu byangiza ubuzima bw’abantu.