Leta ya Mali yafashe icyemezo cyo kwirukana ambasaderi w’u Bufaransa i Bamako, bitarenze amasaha 72, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2022.
Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Guverineri wa Banki ya Uganda, Dr. Emmanuel Tumusiime Mutebile.
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo ajugunya umwana ku gikuta anakubita umugore we, byatangajwe ko yari filime yakuwemo ako gace kakwirakwijwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo no mu Bwami bwa Lesotho, Eugene Kayihura, bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi bato 294, mu ishuri ry’amahugurwa ya gipolisi mu Mujyi mukuru wa Maseru.
Umuyobozi mushya w’Ingabo za Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Damiba, yasezeranyije ko ubwo ibihe bizaba bisubiye kuba byiza, azasubiza ubuyobozi, igihugu kigasubira kuyoborwa hagendewe ku Itegeko Nshinga.
Ingabo za Senegal zavuze ko abasirikare babiri b’icyo gihugu bishwe abandi icyenda baburirwa irengero kandi bikavugwa ko baba bafashwe bugwate, mu gihe barwanaga n’inyeshyamba zo mu muri Gambia.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko ritazakora ibyasabwe na Ethiopia byo gukora iperereza ku muyobozi waryo, Tedros Adhanom Gebreyesus, ku byo icyo gihugu kimushinja ko yaba akorana n’abarwanya ubutegetsi buriho, bo mu Ntara ya Tigray.
Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, John Kerry, yavuze ko isi itari ku rwego rwiza mu bijyanye no guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere.
Abantu Umunani harimo n’Umwana w’imyaka 6 nibo bitabye Imana, naho abagera kuri 50 bakomeretse mu mubyigano wo kwinjira muri stade.
Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyamaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré, gihagarika Itegeko Nshinga, gisesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse gifunga imipaka.
Perezida Roch Kabore wa Burkina Faso yatawe muri yombi n’Igisirikare aho ubu afungiye muri kimwe mu bigo bya Gisirikare, kiri mu murwa mukuru i Ouagadougou.
Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Cameroon, inkongi y’umuriro yahitanye abo bantu 16 abandi bagakomereka, yatewe n’ibishashi bituritswa mu birori bizwi nka ‘fireworks’ byakoreshejwe muri ako kabyiniro gaherereye mu Mujyi wa Yaoundé.
Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Matey Kimaro ufite imyaka 59 y’amavuko, uzwi cyane ku izina rya Sabasita, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n’ibikorwa bijyanye n’ishyingurwa rye.
Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye Ingabo zihuriweho za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri i Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado.
Muri Ghana, ikamyo yari itwaye intambi zituritswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yagoganye na moto maze zihita ziturika, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima, abandi 59 barakomereka ndetse hasenyuka amazu agera kuri 500, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Ku wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town, hafunguwe ku mugaragaro uruganda rukora inkingo za Covid-19 n’indi miti itandukanye.
Gahunda n’itariki yo gushyingura Ibrahim Boubacar Keita wahoze ari Perezida wa Mali yamaze gushyirwaho n’umuryango we, ndetse n’abayobozi muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali, akazashyingurwa ku itariki 21 Mutarama 2021, ariko ngo ibiganiro bigamije kunoza izindi gahunda zijyanye n’umuhango wo kumushyingura zirakomeje.
Guverinoma ya Ethiopia yasabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), gukora iperereza ku muyobozi waryo ukomoka muri Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku cyo yise amakuru atari yo kandi ayobya, n’imyitwarire idahwitse ku makimbirane ari mu gihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yasabye Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali iyobowe n’igisirikare muri iki gihe, ko yatangaza gahunda yemewe y’igihe amatora azabera kugira ngo ubutegetsi busubire mu maboko y’abasiviri.
Inganda zikora imiti n’inkingo za BioNTech na Pfizer, zifatanyije zatangiye gukora urukingo rwa Coronavirus rushobora guhangana na Omicron, urwo rukingo rukaba rwazajya ku isoko nyuma, mu gihe ruzaba rumaze kwemezwa n’inzego zibishinzwe.
Nyuma y’uko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai yeguye ku mirimo ku itariki 6 Mutarama 2022, ubu hakurikiyeho gahunda yo gushaka ugomba kuzamusimbura kuri uwo mwanya, kugeza ubu abashaka kujya kuri uwo mwanya bamaze gufata impapuro zo kuwuhatanira ngo bari hafi kugera kuri 20, hakaba (…)
Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 nibwo iyo Banki y’Isi yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cyo kwiyongera k’ubusumbane yaba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu n’ibindi.
Québec magingo aya ni yo ifite umubare wa mbere munini muri Canada w’impfu ziterwa na Covid-19, kugeza ubu ikaba irimo kugorwa no kwiyongera kw’ubwandu bushya, ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusoresha abatikingiza.
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo ku wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, yabereye ahitwa i Nyamikoma mu Karere ka Busega, mu Ntara ya Simiyu, igahitana ubuzima bw’abagera kuri 14 harimo n’abanyamakuru batandatu (6).
Umuryango w’Abibumbye (UN), wasabye abayobozi muri Tunisia kurekura cyangwa guhana mu buryo bwemewe uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera muri icyo gihugu, Noureddine Bhiri, bivugwa ko afunze mu buryo butemewe ndetse akaba amaze iminsi aniyicisha inzara.
Abayobozi b’agateganyo ba Mali bahamagaye ba Ambasaderi bari bayihagarariye mu bihugu bituranye, nyuma y’uko hatangajwe ibihano yafatiwe, ikaba yanafunze imipaka yo ku butaka iyihuza n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), David Sassoli, yaguye mu bitaro bya CRO biherereye i Aviano (PN) mu Butaliyani, ubusanzwe byita ku barwayi ba kanseri.
Abantu bagera kuri 19 harimo abana 9 ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye imwe mu nyubako nini y’ahitwa Bronx i New York muri Leta Zunze Umubwe za Amerika, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo itandatu (60) bakomeretse.
Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya.
Ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yakoze impinduka muri Guverinoma y’icyo gihugu.