Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 286.
Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza mu Karere ka Rubavu bavuga ko bifuza gufashwa gusubira mu Ntara zabo kuko ubuzima budahagaze neza, nyuma y’uko amashuri ahagaritswe kugeza muri Nzeri, mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abahanga bagaragaza ko indwara ya COVID-19 nta muti nta n’urukingo irabonerwa ku buryo kuyivura bisaba kwita ku buzima bw’uwayanduye ahabwa imiti n’ibindi bituma abasirikare b’umubiri bahangana na Virusi ya Corona kugeza igihe ishiriye mubiri.
Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagezweho n’ingaruka z’ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gice.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirana na Kigali Today, yagarutse ku bintu byatumye inzego zitandukanye zihura n’akazi katoroshye, mu kumvisha abaturage no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara ibyabo bwite batambara udupfukamunwa, bagiye kujya bafatwa bafungwe ndetse banacibwe amande kuko baba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasabye abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 285.
Abaturage ba Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo babaga mu Rwanda ariko batahatuye, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 bemerewe gusubira mu gihugu cyabo.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112, Perezida wa Repubulikya Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya itandukanye harimo n’Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.
Kaminuza y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, yatangiye gucyura abanyeshuri bayo basabye gufashwa kugera mu bice baturukamo nyuma y’uko amashuri afunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ikinyamakuru Rushyashya kibinyujije kuri twitter, cyatangaje ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yasimbuye by’agateganyo Burasa Jean Gualbert wari Umwanditsi Mukuru akaba n’Umuyobozi wacyo, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.
Mu gihe ku isi hose hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ababyeyi b’abagore (Mother’s Day), kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi, Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bushimira uruhare rw’ababyeyi b’abagore mu mibereho ya muntu.
Kuva kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imwe mu mirimo yari yarahagaze hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 yarakomorewe. Abajya kuri iyo mirimo, basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba intoki no gukomeza kugira isuku, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, n’ibindi.
Abantu 150 batwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Buri wese yahawe ifu ya kawunga, umuceri n’ibishyimbo; kuri buri bwoko bw’ibi biribwa agahabwa ibiro bitanu byabyo byiyongeraho amavuta, umunyu n’umuti w’isabune.
Nyuma y’icyumweru kimwe gishize abakozi mu nzego zitandukanye basubiye mu mirimo, hari abavuga ko batorohewe no kubahiriza neza amabwiriza yo kugera mu rugo bitarenze saa mbili z’umugoroba.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko Leta igiye gushora arenga miliyari ijana z’amafaranga y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bumaze kudindizwa na Covid-19.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aributsa Abaturarwanda ko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga kandi bikaba bihanwa n’amategeko.
Kuva mu gitondo tariki ya 09 Gicurasi 2020, abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batuye mu Karere ka Rubavu babyukiye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi bashaka gutaha, ariko Urwego rwabinjira rwa RDC rurabangira.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye n’urubuga Irembo, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, batangije serivise yo Guhindura Izina hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, bwamenyesheje abantu bose batabashije kwandikisha ubutaka mu gihe cyari giteganyijwe ko bongerewe igihe kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2020.
Ikigo gishinzwe Iterambere n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze (LODA), cyashyizeho gahunda yo guha amafaranga abagore batwite n’abonsa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Nyuma yo gutungurwa n’ibiza by’imvura byahitanye 72 kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye gukemura ikibazo cy’imiturire mu buryo burambye, aho benshi mu baturage bazakurwa ku misozi ihanamye no munsi yaho.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo ku wa Kane, byahitanye ubuzima bw’abantu 72 mu gihugu hose.
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 25 barimo abageragezaga kurenga ku mabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko ingendo ziva mu ntara zijya mu yindi, iziva mu Mujyi wa Kigali zijya mu ntara ndetse n’iziva mu ntara zijya muri Kigali zitemewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko uretse umuntu umwe wahitanywe n’imvura, ibyo yangije byose muri rusange bitaramenyekana kuko hagikorwa ibarura ryabyo.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iratangaza ko imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu yateye ibiza bitandukanye. Kugeza saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi hari hamaze kubarurwa abantu 65 bahitanwe n’inkangu n’imyuzure.
Abantu icyenda bapfuye abandi umunani bakometetse mu Mirenge ya Nyabinoni na Rongi iherereye mu misozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga.
Ibiza byatewe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu inazinduka igwa kuri uyu wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abantu 11 mu Karere ka Nyabihu, 12 mu Karere ka Gakenke n’abandi batatu mu Karere ka Musanze.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imyinshi mu mirimo yongeye gusubukurwa mu Rwanda, abajya mu mirimo basabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.