Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Bamwe mu bagabo bavuga ko bakeneye ko abagore babubaha, ariko bitavuze kwiremereza, kandi bakaganirira hamwe ibyafasha ingo kurushaho gutera imbere.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko bikomeje kugaragara ko hari abantu benshi badohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bityo ko ibihano byari bisanzwe bishobora kwiyongera niba batisubiyeho.
Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu wa Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu bubakiwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ahita asaba kuzafashwa kuyibamo mu mutekano.
Ihuriro ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ku isi (MenEngage Global Alliance) ririmo gufata ingamba zo guhindurira abagabo n’abahungu kuzuzanya n’abagore n’abakobwa, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abayobozi b’uturere mu Ntara y’Amajyepfo baratangaza ko ibinengwa n’abaturage mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere byajya bishyirwa ahagaragara kugira ngo bimenyekane bishakirwe umuti.
Abaturage basaga 20 bo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, bamaze amezi atandatu mu gihirahiro nyuma yo gukoreshwa na rwiyemezamirimo mu kubaka ivuriro rito (Poste de santé) akagenda atabishyuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, imodoka ya Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze ya Gikongoro yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Kugeza ubu ntabwo ari ngombwa ko umubyeyi ajya kuri banki kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri n’ibindi asabwa, ndetse nta n’ubwo ari ngombwa kujya ku ishuri kumenya imyitwarire y’uwo munyeshuri n’amanota yabonye cyangwa amatangazo y’iryo shuri.
Hategekimana Pacifique, umukozi wa Real Contractors ushinzwe ubuzima n’umutekano (health and safety officer) avuga ko kumvira inama za Leta byatumye yiga, mu gihe abo bari mu kigero kimwe bagicukura amabuye y’agaciro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka gitangaza ko hari itegeko riri hafi gusohoka ryemerera abafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi, kuba babugabanya uko babishaka bakabuhererekanya mu gihe mbere bitari byemewe.
Ku wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye umwiherero w’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, ukaba wari ufite Insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere Intwararumuri twahisemo, kugena no kwesa Imihigo”. Muri uyu mwiherero, hakiriwe abayobozi bashya n’abo bashakanye binjiye muri (…)
Bazimenyera Thomas, umusaza ufite ubumuga utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, avuga ko yirinze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi akazigurisha, akaba ahamya ko umutungiye umuryango.
Abadepite basuye Akarere ka Muhanga baravuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwo kwihutisha gahunda yo kwandikira abana bavukira n’abapfira ku bigo nderabuzima nk’uko bikorwa ku bitaro by’uturere.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera uruhare ryagize mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, rigeza amakuru yo kucyirinda ku baturage kandi byihuse, bikaba byaratanze umusaruro mwiza.
Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE), yateguye iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe ‘Hamwe Festival’ (ibitaramo bivanze n’ibiganiro), rizamara iminsi itanu rikurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Charles Munyaneza utuye mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko akarere atuyemo kari gasanzwe kaza mu myanya y’inyuma mu mihigo, ariko ko kuba barabaye aba mbere noneho bitamutunguye.
Umwiherero w’Intwararumuri ni umwanya wo kwibukiranya inshingano n’imyitwarire iranga Intwararumuri. Ni igihe abanyamuryango ba Unity Club basubiza amaso inyuma bakisuzuma kugira ngo barebe ko urumuri batwaye rucyaka.
Mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kwirinda Coronavirus, impuzamakoperative Unicoopagi yatanze kandagirukarabe n’amasabune ku makoperative 34 ayigize, ku wa 28 Ukwakira 2020.
Abatuye Umudugudu wa Susa mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baturiye ubuvumo bwa Susa, barasaba Leta kubakemurira ikibazo bamaranye imyaka icyenda cy’uducurama tuba muri ubwo buvumo, aho bafite impungenge zo kwandura indwara z’ibyorezo.
Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yavuze ko ubunyarwanda ni isoko Abanyarwanda bavomaho, bukaba isano-muzi yabo, urumuru rubasusurutsa, aho kuba ikibatsi kibatwika.
Ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020, umusore witwa Munezero Yves w’imyaka 19 y’amavuko bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yinjiye mu kigo cy’amashuri cya GS Bihinga mu Karere ka Gatsibo, akomeretsa umwarimu.
Nyuma y’uko hari abagaragaje ko hari aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwibeshye mu kugena ibiciro by’ingendo, rwasohoye ibiciro bishyashya birimo ko Nyabugogo-Huye ari amafaranga 2,560, naho Huye-Kibeho bikaba amafaranga 630.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), cyatangije gahunda yo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’amabuye y’ubwubatsi, ndetse n’ibikomoka ku nkoko n’ingurube hamwe n’ibiribwa by’ayo matungo.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abaturage b’akarere kose kwitabira gahunda yo kuzirika ibisenge by’inzu aho bubatse batazirika neza kugira ngo hirindwe ibiza bitunguranye bisenya inzu kubera imvura.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CSP Innocent Kanyamihigo Rutagarama, yemereye abamotari ko buri wa Gatandatu guhera saa moya za mu gitondo, ufite ikibazo wese azajya ajya kukimugezaho akamufasha kugikemura.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), yashyiriyeho abakiriya bayo inguzanyo yise ‘BPR Home Loan’, igamije kubafasha gutunga inzu zabo bwite.
Umuturage wo mu Karere ka Muhanga arashinja Kompanyi icuruza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (Mobisol) kumushyirisha ku rutonde rwa ba bihemu (CRB) ku buryo adashobora kubona inguzanyo muri banki.
“Guharanira kuba indashyikirwa, kuba umuyobozi utanga urugero rwiza, kuba umufashamyumvire n’icyitegererezo cyiza, kuba mwiza mu buryo bwose, kumenya kwirenga”. Ngibyo bimwe mu bisubizo uzahabwa nugira uwo ubaza iki ikibazo: ‘Kuba warahembwe nk’umukobwa watsinze neza cyangwa kuba Inkubito y’Icyeza bivuze iki kuri wowe’? – (…)