Abasirikare 24 ba RDF bo mu rwego rwa Ofisiye, basoje amahugurwa ku micungire y’ibikoresho by’ingabo, yaberaga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) bamazemo igihe cy’ibyumweru bibiri.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye Uburayi na Amerika kohereza mu buryo bwihutirwa nibura 5% by’inkingo zabyo za Covid-19, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ukuriye ishami ry’amategeko, Ntwari Emile, avuga ko amakosa yakozwe n’abakozi ba Leta yatumye bayihombya Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 115 mu gihe ibyaha byakozwe byo byayihombeje asaga miliyari eshanu (5).
Ahatuwe mu buryo butanoze (unplanned areas) harangwa n’imibereho iciriritse nk’ibikorwa remezo bidahagije, ibibanza bitagerwaho mu buryo bworoshye, inzu zubakishije ibikoresho bitaramba kandi zidafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, ibyo byose bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’abatuye muri utwo duce, gusa biragenda bihinduka.
Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga ugiye gutangiza ibikorwa byawo ku mugaragaro, ukaba witezweho guteza imbere imikorere y’itangazamakuru.
Aborozi b’ingurube zinakunze kwitwa akabenzi, bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko ifungwa ry’utubari ryatumye zibura isoko kuko ari two twaziguraga zikaribwa.
Icyorezo cya Covid-19 cyatumye Sosiyete ikomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere yigenga ihuriweho n’Abafaransa n’Abaholandi, KLM, itakaza ibice bibiri bya gatatu (2/3) by’abakiriya bayo biyiteza igihombo cya miliyari 7.1 z’Amayero mu mwaka wa 2020.
Nyiramugisha Nadia, umubyeyi w’abana babiri, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona 3,500,000 z’Amafaranga y’u Rwanda yasabwe n’ibitaro kugira ngo avuze umwana we wafashwe n’indwara idasanzwe.
Urukiko mpanabyaha rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye rwasimbuye urwari rusanzwe rwa ICTR, ari rwo rwitwa UNIRMCT (The United Nations International Residual Mechanism for Criminal Tribunals), rwamaganye bikomeye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kidindije gahunda y’ingo mbonezamikurire yagenewe abana bato mu rwego rwo guteza imbere imikurire myiza yabo, iyo gahunda yongeye gusubukurwa aho ku ikubitiro hafunguwe ingo 40.
Abakoresha umuhanda Kayenzi-Gasenyi mu murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, bahangayikishije n’uko uwo muhanda uri kwangizwa n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari kuwusatira, ku buryo nta gikozwe mu maguru mashya mu gihe gito uzaba utakiri nyabagendwa.
Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza (MINEMA), ivuga ko kuva mu ntanguriro za Mutarama uyu mwaka kugera kuwa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, abantu 34 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza bikomoka cyane cyane ku mvura nyinshi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko cyinjije miliyoni 3.5 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 3.4 z’Amafaranga y’ Rwanda) mu cyumeru gishize, aturutse ku musaruro w’ubuhinzi woherejwe mu mahanga.
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Munyatwali Alphonse, atangaza ko gutera imbere ku bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda batahutse, no kuba Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe kubaka igihugu ari bimwe mu bituma n’abandi batahuka.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda watangiye icyumweru cy’ibikorwa by’urukundo bizibanda ku gufasha abatishoboye no kurwanya icyorezo cya COVID-19, icyo cyumweru kikaba gitegura kwibuka Baden Powel washinze uwo muryango.
Bizimungu Claver utuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, yakoze urugomero rw’amashanyarazi, akaba amaze gucanira imiryango igera kuri 60 yo mu mudugudu we no mu yo baturanye.
Inyandiko y’u Bufaransa igaragaza uburyo icyo gihugu cyahisemo gukingira ikibaba Guverinoma y’abatabazi n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kugira ngo bafatwe mu gihe Ingabo za FPR inkotanyi zari zimaze kubakura ku buyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo mu buyobozi kandi bakemera uko byakemuwe aho kubigaragariza mu muhanda.
Uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imvururu muri rubanda, yavuze ko Umunyamabanga wa Leta(Minisitiri) muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yamusuye mu rugo inshuro ebyiri ari ku wa Kane no ku wa Gatandatu mbere y’uko atabwa muri yombi.
Ubuyobozi bwa Shema Lake Kivu Ltd butangaza ko mu mezi abiri, u Rwanda rutangira gucana ingufu zikomoka kuri Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi butangaza ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021 nka saa kumi za mugitondo, umuhanda uhuza Akarere ka Karongi n’aka Rusizi utakiri nyabagendwa kubera inkangu yongeye kuwufunga.
Kurya imyembe ihiye nk’imbuto, bigira akamaro gatandukanye harimo kuba igabanya urugero rw’isukari mu maraso. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite umubyibuho ukabije, bwagaragaje ko iyo barya imyembe ihiye bibabaganyiriza isukari, nubwo bataba batakaje ibiro. No ku bayirya bafite ibiro bigereranye, imyembe ifasha kugira (…)
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye ibyo amategeko ateganyiriza uwo mugore w’imyaka 42.
Imvura yaguye ejo ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 mu masaha y’umugoroba yasenyeye abantu inangiza n’ibindi bikorwa byinshi mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ndetse no mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Umusore witwa Micomyiza Sixbert w’imyaka 28 wakoraga ku bitaro bya Gitwe mu ishami rivura amaso, bamusanze mu nzu yari acumbitsemo yarapfuye bikavugwa ko yari amaze icyumweru atagaragara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa(PAM/WFP) riherutse gutangariza impunzi z’Abanyekongo n’Abarundi ziri mu Rwanda, ko kuva mu kwezi gutaha kwa Werurwe amafaranga yagenewe kubatunga (iposho) azagabanuka ku rugero rungana na 60%.
Akarere ka Burera gakomeje urugamba rwo gushakira amacumbi imiryango itishoboye ibaho itagira inzu, aho muri uyu mwaka wa 2021 akarere kihaye umuhigo wo kubakira imiryango 192.
Hari Abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko igihe kigeze ngo abantu batandukane n’imyumvire ya kera yo kuba imirimo igenewe umugabo n’igenewe umugore itandukanye.
Kuba abantu badaheruka amateraniro mu nsengero zabo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, byateye bamwe kwitabira inyigisho z’andi madini n’amatorero, ndetse bakavuga ko bashobora kwimuka bakava aho basengeraga.