Bamwe mu bakirisitu Gatolika bo mu Karere ka Musanze basengeye muri Parusasi Gatolika Katedarali ya Ruhengeri, kuri uyu munsi wa Pasika tariki 04 Mata 2021, baremeza ko bazukanye na Yezu, bakanishimira ko bagiye gusenga mu gihe mu mwaka ushize batagiyeyo kubera gahunda ya Guma mu rugo yatewe na Covid-19 bikabababaza.
Kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 04 Mata 2021, insengero 752 ni zo zemerewe kwakira abakirisitu (gusengerwamo) kuko ari zo zujuje ibisabwa nyuma yigenzura ryakozwe n’inzego zibishinzwe, hakaba hari izisaga 3,000 zitarafungurwa kuko zitaruzuza ibisabwa.
Senateri Ntidendereza William ni umwe mu bagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro, akaba yifatanyije n’abayobozi hamwe n’abahagarariye urubyiruko muri ako karere mu gikorwa cyo gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Abagenerwabikorwa ba Croix Rouge y’u Rwanda mu turere twa Karongi na Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba bafashijwe na Croix Rouge y’u Rwanda gukora imishinga ibakura mu bukene, baravuga ko imibereho yabo yahindutse bakabasha kwikemurira ibibazo birimo nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kurihira abana amashuri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2021, inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo zafashe abantu 54 bari bari mu muhango w’ubukwe, aho bari ku cyiciro cyo gusaba umugeni.
Umwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko aho yari afungiye muri CMI i Mbuya basabwaga kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe.
Dr Mushimiyimana Isaie, umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM), ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 2 Mata 2021, nibwo byamenyekanye ko yashizemo umwuka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Mata 2021, abantu 65 bafatiwe mu nzu basenga kandi bitemewe kubera kwirinda Covid-19, bireguza ko basengeraga uwabaswe n’ibiyobyabwenge.
Kuva ku itariki 31 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, ari mu ngendo mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze aho aganira n’ubuyobozi buhagarariye abaturage kuva ku isibo, ari nako asura imishinga yo guteza imbere imibereho y’abaturage, anatanga ubutumwa bwibutsa abayobozi ko umuturage ari ku (…)
Mu Karere ka Rubavu abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafatiye mu cyuho Habimana Aloys w’imyaka 52, afite udupfunyika tw’urumogi 5,000.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasohoye amabwiriza agaragaza ibyo insengero zemerewe gukora zigomba kubahiriza mu gihe cy’amasengesho, ayo mabwiriza akaba avuga ko igitaramo cya Pasika kizabera kuri radiyo na televiziyo kubera kwirinda Covid-19.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Irondo ry’isuku” nk’umuyoboro wo gukurikiranira hafi uko isuku y’ahantu n’iyabantu ishyirwa mu bikorwa, bifashe guca umwanda.
Urubyiruko ruyoboye abandi mu Muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’uturere twose tugize iyo Ntara rubarirwa muri 50, rwatangiye urugendo-shuri rugiye kumaramo iminsi ibiri mu Karere ka Rulindo,aho rwasuye Rwiyemezamirimo Sina Gérard arusangiza ubunararibonye.
Mu Rwanda rwo hambere hari imihango, imigenzo n’imiziro bakoraga bakizera ko amatungo yabo atibwa (Gutsirika) yaba anibwe bakagira icyo bakora bityo ntaburirwe irengero burundu.
Umushinga YALTA Initiative, ukomeje intego yawo yo guteza imbere ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho urubyiruko rufatwa nk’ipfundo ry’ubwo buhinzi mu rwego rwo gutegura iterambere rirambye.
Uwize amashuri abanza iyo abajijwe ku isomo ry’ubumenyi bw’isi (Géographie), by’umwihariko ku byiza nyaburanga by’u Rwanda, ntawibagirwa ibiyaga bibiri aribyo Burera na Ruhondo byo mu karere ka Burera, dore ko wasanga ari bake bataririmbye indirimbo yitwa “Turate Rwanda yacu”.
Ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere” bwateguwe n’abafatanyabikorwa b’ihuriro rya ‘SME Response Clinic’ mu rwego rwo gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi buto mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.
Abantu 26 biganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, bagize amahirwe yo kwigishwa umwuga w’ubudozi n’uruganda rwa Southpool Garments Ltd rukorera muri uwo murenge, abasoje amasomo bose bakaba bahise bahabwa akazi basezerera ubushomeri.
Ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, imwe mu miryango itari iya Leta(Sosiyete Sivile) iharanira uburenganzira bw’umugore yakoze inama isuzuma aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore, ikaba yarafashe imyanzuro yamagana ababuza abahohotewe kuvuga ihohoterwa bakorewe kera.
Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, baratangaza ko imirimo yo gutunganya umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ikomeje kudindira, yabashyize mu gihombo gikomeye.
Abafundi n’abayede 23 bubatse ubwiherero ku ishuri rya Mwendo n’irya Gashoba mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye muri 2013 na 2014, ariko na n’ubu ntibarishyurwa.
Béatrice Uwimana, nyiri isambu iherutse kubonekamo imibiri y’Abatutsi i Tumba mu Karere ka Huye, avuga ko atanejejwe no kubona imibiri y’abe aho yahingaga, nyuma y’imyaka 27 yose, ariko na none ngo byaramuruhuye.
Urubyiruko rw’abakorarerabushake mu Karere ka Musanze, rukomeje gahunda yo gusukura inzibitso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zubatse muri ako karere, runatanga ubutumwa bunyuranye bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abana bo mu Karere ka Burera, barishimira uburyo batekerejweho bagishwa inama mu iyemezwa ry’ingengo y’imari ibagenerwa, nk’uburyo nyabwo bwo kumva ijwi ry’umwana harwanywa n’ihoterwa bakorerwa.
U Rwanda rwungutse sitasiyo ya kabiri izajya ifasha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi kongeramo umuriro.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, FDA-Rwanda, gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bakomeje ubufatanye mu kuvana ku isoko ry’u Rwanda ibiribwa n’ibinyobwa bivugwaho kutuzuza ubuziranenge.
Abagore 380 b’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi bo mu Ntara y’Amajyarugu kuva ku wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021, batangiye gushyikirizwa telefoni ngendanwa zigezweho za ‘Smart phones’, basabwa kuzazifashisha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi aho kuzikoresha ibidafite umumaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, Mwenedata Jean Pierre, avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ibibazo byinshi birimo kudahabwa serivisi uko bayifuza kubera ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’amarenga, akemeza ko na we yayaniwe gusezeranya abafite ubwo bumuga (…)