Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza (MINEMA), ivuga ko kuva mu ntanguriro za Mutarama uyu mwaka kugera kuwa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, abantu 34 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza bikomoka cyane cyane ku mvura nyinshi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko cyinjije miliyoni 3.5 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 3.4 z’Amafaranga y’ Rwanda) mu cyumeru gishize, aturutse ku musaruro w’ubuhinzi woherejwe mu mahanga.
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Munyatwali Alphonse, atangaza ko gutera imbere ku bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda batahutse, no kuba Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe kubaka igihugu ari bimwe mu bituma n’abandi batahuka.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda watangiye icyumweru cy’ibikorwa by’urukundo bizibanda ku gufasha abatishoboye no kurwanya icyorezo cya COVID-19, icyo cyumweru kikaba gitegura kwibuka Baden Powel washinze uwo muryango.
Bizimungu Claver utuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, yakoze urugomero rw’amashanyarazi, akaba amaze gucanira imiryango igera kuri 60 yo mu mudugudu we no mu yo baturanye.
Inyandiko y’u Bufaransa igaragaza uburyo icyo gihugu cyahisemo gukingira ikibaba Guverinoma y’abatabazi n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kugira ngo bafatwe mu gihe Ingabo za FPR inkotanyi zari zimaze kubakura ku buyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo mu buyobozi kandi bakemera uko byakemuwe aho kubigaragariza mu muhanda.
Uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imvururu muri rubanda, yavuze ko Umunyamabanga wa Leta(Minisitiri) muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yamusuye mu rugo inshuro ebyiri ari ku wa Kane no ku wa Gatandatu mbere y’uko atabwa muri yombi.
Ubuyobozi bwa Shema Lake Kivu Ltd butangaza ko mu mezi abiri, u Rwanda rutangira gucana ingufu zikomoka kuri Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi butangaza ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021 nka saa kumi za mugitondo, umuhanda uhuza Akarere ka Karongi n’aka Rusizi utakiri nyabagendwa kubera inkangu yongeye kuwufunga.
Kurya imyembe ihiye nk’imbuto, bigira akamaro gatandukanye harimo kuba igabanya urugero rw’isukari mu maraso. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite umubyibuho ukabije, bwagaragaje ko iyo barya imyembe ihiye bibabaganyiriza isukari, nubwo bataba batakaje ibiro. No ku bayirya bafite ibiro bigereranye, imyembe ifasha kugira (…)
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye ibyo amategeko ateganyiriza uwo mugore w’imyaka 42.
Imvura yaguye ejo ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 mu masaha y’umugoroba yasenyeye abantu inangiza n’ibindi bikorwa byinshi mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ndetse no mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Umusore witwa Micomyiza Sixbert w’imyaka 28 wakoraga ku bitaro bya Gitwe mu ishami rivura amaso, bamusanze mu nzu yari acumbitsemo yarapfuye bikavugwa ko yari amaze icyumweru atagaragara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa(PAM/WFP) riherutse gutangariza impunzi z’Abanyekongo n’Abarundi ziri mu Rwanda, ko kuva mu kwezi gutaha kwa Werurwe amafaranga yagenewe kubatunga (iposho) azagabanuka ku rugero rungana na 60%.
Akarere ka Burera gakomeje urugamba rwo gushakira amacumbi imiryango itishoboye ibaho itagira inzu, aho muri uyu mwaka wa 2021 akarere kihaye umuhigo wo kubakira imiryango 192.
Hari Abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko igihe kigeze ngo abantu batandukane n’imyumvire ya kera yo kuba imirimo igenewe umugabo n’igenewe umugore itandukanye.
Kuba abantu badaheruka amateraniro mu nsengero zabo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, byateye bamwe kwitabira inyigisho z’andi madini n’amatorero, ndetse bakavuga ko bashobora kwimuka bakava aho basengeraga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda bimaze igihe gito bitangiye, bikaba byarahereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.
Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga buratangaza ko hari imibiri 57 y’abishwe muri Jenoside yabonetse ahahoze hitwa CND mu Mudugudu wa Kamazuru, Aakagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.
Mu Ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Uwizeye Vivine uzwi cyane nka Miss Viviane yafatiwe mu nzira ava mu rugo ruherereye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Agateko, aho abari muri urwo rugo na bo bafashwe baruhinduye akabari.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera by’umwihariko abo mu Murenge wa Gahunga uhana imbibi n’Akarere ka Musanze, baremeza ko baciye ukubiri no guhanwa na Polisi kuko bamaze kumenya icyo Leta ibashakaho ku ruhare rwabo mu kwirinda COVID-19.
Uwitwa Kavumbi Ildephonse utuye mu Karere ka Kicukiro amaze amezi arenga atatu afitanye ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamubujije gucururiza mu nzu yo kubamo no kubaka uruzitiro mu muhanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, abantu 18 batawe muri yombi bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’abigometse ku nzego zishinzwe umutekano, zasanze hari abanywera inzoga mu kabari k’uwahoze ari Umukuru w’umudugudu.
Ahakunze kwitwa Dawe uri mu Ijuru mu Murenge wa Gishyita, akagari ka Ngoma mu karere ka Karongi, inkangu yaridutse ihita ifunga umuhanda Karongi-Rusizi ku buryo ubu utari nyabagendwa.
Mu Bwongereza, umusaza w’imyaka 78 yahanishijwe gucibwa amande y’Amapawundi 130 kuko yashyize imirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda (Zebra Crossing) imbere y’urugo rwe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare Campus), Nkurunziza Jackson, avuga ko bababajwe n’imyifatire ya bamwe mu banyeshuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara aribo bakabaye intangarugero mu kuyubahiriza.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga buratangaza ko ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu Karere ka Ruhango, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 byatwitswe ibindi biramenwa.
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’Itabaruka rya Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.