U Rwanda na Denmark byasinyanye amasezerano agamije gufasha ibihugu byombi gukorana, kimwe kikigira ku kindi uburyo bwo gufata neza impunzi, kwita ku mpunzi za politiki, uburyo bwiza bwo guhangana n’impinduka z’ikirere, ubucuruzi ndetse n’Ikoranabuhanga.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye gutanga umusanzu warwo mu bice bitandukanye guhera mu 2013, ariko guhera muri Mata 2020, urubyiruko rugera hafi ku 12.000, hari amasaha icumi ya buri munsi bahariye igihugu, bakora ku buryo mu gihe ahahurira abantu benshi ntawe ukwirakwiza Covid-19.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 26 Mata abapolisi bafashe Nyandwi Hassan w’imyaka 40 na Ibisamaza Oscar w’imyaka 43, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare mu Kagari ka Gacyamo. Bafashwe barimo guha ruswa umupolisi ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 kugira ngo abahe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa (…)
Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, yiyemeje kurengera ubuzima bw’Ikiremwamuntu itabogama ndetse nta n’ivangura iryo ari ryo ryose nk’uko amahame igenderaho abivuga.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, baratangaza ko basigaye iheruheru, nyuma yo gusenyerwa n’amazi y’imvura yaturutse mu birunga, agasandarira mu ngo zabo, umuntu umwe ahasiga ubuzima, inzu 120 zirangirika, hangirika imihanda, ibiraro n’imyaka bari barahinze.
Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatangaje ubushakashatsi yakoze kuva mu mwaka ushize wa 2020, buvuga ko umwanana w’igitoki ari ikiribwa kiryoshye kandi gifite intungamubiri nk’iz’inyama cyangwa ibihumyo.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu batangaza ko bahangayikishijwe n’imicungire y’urwibutso rushyinguyemo imibiri y’ababo, kuko hari bimwe mu byo bashyizwemo biburirwa irengero.
Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, haraye hafashwe abantu 21 bari mu rugo rw’umuturage, bisobanura bavuga ko basengeraga umwana urwaye.
Tariki ya 26 Mata 2021 ni umunsi utazibagirana mu buzima bw’abasore n’inkumi 721 bari basoje amasomo yabo abemerera kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda nka ba Ofisiye bato, bahabwa n’ipeti rya Sous-Lieutenant. Ibi babigaragaje muri ’morale’ n’ibyishimo bidasanzwe nyuma y’umuhango wo kubambika ipeti ya Sous-Lieutenant, (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata yafashe Dusabimana Jean Marie Vianney w’imyaka 27, akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amiganano. Yafashwe ayajyanye mu iduka guhaha, bayamufatanye yavuze ko yayahawe n’uwitwa Sangwamariya Victor w’imyaka (…)
Mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umusore w’imyaka 22 witwa Niyonzima Alexis, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021 bamusanze ari umurambo uziritse umugozi mu ijosi.
Ibyishimo ni byose ku basore n’inkumi 721 bagizwe aba Ofisiye n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako ku wa kabiri tariki 26 Mata 2021.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2021 yayoboye umuhango wo gutanga ipeti ku banyeshuri 721 barangije mu ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera, abo banyeshuri bakaba bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant (…)
Ubwato bunini bwa gisirikare bwari bwaburiwe irengero ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bwabonetse ku ndiba y’inyanja nk’uko byemezwa n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Indonesia zirwanira mu mazi (Chef d’état-major de la marine), Yudo Margono.
Imibiri 20 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango hamwe n’indi 80 yimuwe mu mva byagaragaraga ko idahesha abayishyiguyemo icyubahiro, yose yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango.
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye umuhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako (Rwanda Military Academy), wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye, abaharangije amasomo arimo n’aya Gisirikari.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) bwiswe igipimo cy’ubwiyunge cya 2020, bugaragaza ko Abanyarwanda bangana na 98.2% ari bo bashingira imibanire yabo ku Bunyarwanda, abasigaye 1.8% bakaba bacyibona mu ndorerwamo y’amako, amadini n’ibindi, gusa ngo ni cyo gipimo kiri hasi ugereranyije n’imyakaishize.
Mu gihe kirekire abaturiye ikibuga cy’indege cya Ruhengeri babwiwe ko bazimurwa ku mpamvu zo kwagura icyo kibuga, ariko amaso agahera mu kirere bamwe inzu zikabasaziraho nyuma y’uko babujijwe kubaka no gusana izishaje, icyo kibazo ngo cyaba kigiye gusubizwa bakimurwa dore ko n’ingengo y’imari izakoreshwa mu kubimura isaga (…)
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iramarana iminsi ine n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi ku isi(UNHCR), Filippo Grandi uri mu Rwanda kuva tariki 24-27 Mata 2021.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB, kiratangaza ko cyafunze Icyishaka David Umuhanzi uzwi nka Davis D, Ngabo Richard, Umuhanzi uzwi kw’izina rya Kevin Kade, ndetse na Habimana Thierry ukora akazi ko gufotora.
U Rwanda rwakiriye miliyoni 30 z’Amadolari rwahawe na Banki y’Isi, ayo mafaranga akaba azashyirw amu bikorewa byo gukomeza gukingira abaturage Covid-19, kuko intego u Rwanda rufite ni ukuba rwamaze gukingira 60% by’abaturage mu 2022.
Mu mujyi wa Musanze hamuritswe ikiribwa gishya cy’inyama z’ibinyamujonjorerwa (Ibinyamushongo), abaturage baziriye bemeza ko ziryoshye kurenza inyama basanzwe barya zirimo n’inyama z’inkoko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko mu kwezi kumwe amavuriro y’ibanze atanga serivisi z’inyongera azaba yamaze kubona abakozi batanga izo serivisi akakira abayagana.
Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yasabye abakozi b’iki kigo ko niba bifuza kurushaho kunoza akazi, bagomba gukunda igihugu, ubwitange, ubunyangamugayo no gukorera hamwe nk’ikipe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yanditse asezera ku mirimo ye akavuga ko abikoze mu nyungu z’akazi.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yatangaje ko yamaze kwakira ibaruwa y’ubwegure y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, weguye ku mirimo nyuma y’amezi atatu asabwe kwegura ntabikore yitwaza ko bitubahirije amategeko.
Minisiteri y’Uburezi iremeza ko u Rwanda ruri mu bihugu byateye imbere mu bushobozi bwo gupima ibyuka bihumanya ikirere, ndetse rukaba n’igihugu gifite ikigo cyabugenewe mu gucunga ubuziranenge bw’umwuka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel basuye Akarere ka Bugesera baganira n’abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye.
Ubushakashatsi bwa gatatu bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ku gipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda, buvuga ko Abanyarwanda bangana na 94.8% ari bo batekereza ejo hazaza h’u Rwanda.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ufatanyije na Imbuto Foundation na Mastercard Foundation bateguye ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo burusheho kwitabwaho.