Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’Itabaruka rya Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Abatuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basanga guheka mu ngobyi ari umwe mu mico y’Abanyarwanda idakwiye kuzima, kuko ngo wongera ubuvandimwe, ubufatanye n’urukundo muri bo.
Abatuye mu midugudu itandukanye igize igice cy’umujyi wa Musanze bahangayikishijwe n’abajura bitwikira ijoro, bakiba mu ngo babanje gukingirana abantu mu mazu yegereye aho bagiye kwiba.
Binyuze mu mubano mwiza urangwa hagati y’igihugu cya Israel n’u Rwanda, hari Abanyarwanda benshi bagiye bajya kwigayo mu bihe bitandukanye, harimo abize cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi, bakaba barakingiwe Covid-19.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Abarembetsi 16 bari bikoreye ibiyobyabwenge, bikanze inzego zishinzwe umutekano, bajugunya ibyo bari bikoreye bakizwa n’amaguru.
Mu mwaka wa 2019, imwe mu mishinga yari ku isonga mu Karere ka Musanze yarimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo ibitaro bya Ruhengeri n’inyubako nshya y’akarere n’imirenge inyuranye igize ako karere, aho byari biteganyijwe ko iyo mishinga yose yari kuzarangirana n’icyerekezo 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bufite umusaruro ungana na toni 3,850 z’ibitunguru byeze bikeneye kujyanwa ku isoko, ukaba uri mu mirenge itandatu muri 12 igize ako karere.
Rtd. Col. Nsengimana Augustin umaze imyaka itanu atahutse avuye mu mashyamba ya Kongo mu mutwe wa FDLR, aratangaza ko Abanyarwanda bakiri muri ayo mashyamba, n’ababa mu bindi bihugu barenganywa n’abakomeje kubabuza gutaha ngo bafatanye n’abandi kubaka Igihugu.
Ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubakisha mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, cyagwiriye abagore batatu umwe ahasiga ubuzima undi ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukomereka.
Abahanzi n’abandi batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’aho uwitwa Idamange anyujije ubutumwa kuri YouTube avuga ko Leta ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi na Covid-19 mu bucuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba inzego zose guhagurukira abamamyi (abaguzi b’imyaka batemewe) bagafatwa kuko bahenda abaturage.
Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bideri Diogène, atangaza ko nyuma y’imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayihakana n’abayipfobya badasiba kwigaragaza.
Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College ryo mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bazira guteza imyigaragambyo.
Ababanye na Padiri Ubald Rugirangoga mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge baratangaza ko yagize uruhare runini mu kubahindurira ubuzima kuko bongeye kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’amagambo yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse gushyirwa ku rubuga rwa YouTube n’umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Muhima, baravuga ko iki ari igihe cyo guhuriza hamwe ijwi bakamagana abapfobya n’abahakana Jenoside, (…)
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Gashyantare 2021 ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izarangira tariki 8 Gashyantare, ariko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza utundi turere zikaguma gufungwa.
Aborozi b’ingurube hirya no hino mu Rwanda biruhukije ndetse banishimira urukingo rw’indwara ya Rouget du porc bakunze kwita Ruje, imaze guhitana izirenga 350 mu gihugu cyose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali wavuye muri Gahunda ya Guma mu Rugo wari umazemo ibyumweru bitatu.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Musanze, barasaba kongererwa ibikoresho bifashisha bapima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko ibyo bakoreshaga mbere bagipimira ku ma site yo mu midugudu bitagihagije.
Umukozi wa DASSO ukorera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho kwiba ibikoresho byo kukaba amashuri.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu karere ka Muhanga, buratangaza ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside ku rusengero rwa ADEPR Gahogo, kitagamije gusenya urusengero nubwo hari ibice byarwo byasenywa igihe byaba bigaragaye ko harimo (…)
Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo yitabye Imana kuri iki cyumweru Tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.
Hashize igihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19, icyakora nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruko, iyo gahunda irarangira kuri iki Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2020, ejo abantu bakozongera kugenda muri Kigali.
Mu ijoro ryakeye mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa Akagari ka Murambi, inkuba yakubise abana batatu bava inda imwe ibasanze mu nzu iwabo baryamye, umwe yitaba Imana abandi barahungabana.
Musenyeri mushya watowe wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, avuga ko mu mirimo mishya yashinzwe, iyogezabutumwa rishingiye ku buvandimwe ari ryo azakora.
Mu rwego rwo kuvugurura inzu hanozwa n’isuku, mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu dusantere dukora kuri kaburimbo, hari gahunda yo kuvugurura inzu hagendewe ku cyerekezo cy’uwo mujyi.
Padiri Edouard Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, yavutse tariki 20 Mata 1966 i Kigembe mu Karere ka Gisagara, muri Diyosezi ya Butare. Yaherewe amasakaramentu y’ibanze kuri Paruwasi ya Higiro.
Augustin Mvuyekure utuye i Bitabage mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, arataka gukubitwa akagirwa intere na kontabure wa kompanyi Seseco akorera, kompanyi yo ikavuga ko ari amayeri yo kugira ngo atishyura gasegereti yibwe.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi bumaze kwemeza ko Padiri Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Butare ari we mwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yaguye gitumo abasore batanu bageragezaga kwinjiza kanyanga mu Rwanda bazikuye muri Uganda.