Polisi mpuzamahanga yashyikirije Afurika y’Epfo imodoka yafatiwe mu Rwanda
Polisi mpuzamahanga (Interpol), ishami ryo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, ryashyikirije Interpol yo muri Afurika y’Epfo imodoka ikururwa (Romoroki), yibwe umunyemari wo muri icyo guhugu witwa Andre Hannekom.
Iyo modoka yafatiwe ku mupaka wa Rusumo muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yinjiraga mu Rwanda yikoreye imizigo yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko barebye muri sisitemu bagasanga yaribwe.
Zingiro Jean Bosco ushinzwe itumanaho muri Interpol-Kigali, asaba Abanyarwanda kujya bamenyesha Urwengo rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe bibwe ibinyabiziga, kuko ubufatanye na Interpol bubafasha gushakisha ibyo binyabiziga byabo.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|