Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TIR), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, wagaragaje ruswa yatanzwe mu masoko ya Leta, isaga miliyari 14.2 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari banyoye gakeya cyane, bagasabwa kudasomaho (…)
Abatuye mu Midugudu ya Ryarumenangiga, Kigina, Umunazi n’Ubuseruka mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, barinubira kuba hari umushoramari mu by’ubworozi uboneshereza, ku buryo nta cyo kurya bafite mu mirima.
Ku ya 3 Nzeli 2021, umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ibikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa, ahanini babyariye iwabo ndetse n’abagore, bose hamwe bagera ku 14,455, abagenerwabikorwa bakemeza ko batakigira isoni zo kugura agakingirizo kuko bamenye akamaro kako nyuma yo guhugurwa n’uwo (…)
Uruganda Rutsiro Honey Ltd ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwamuritse ubuki bw’umwimerere rukora, ndetse runatangaza ko rugiye gushyira ku isoko divayi z’amoko ane (4) bitarenze uyu mwaka, rugashishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira ibyo rukora kuko byujuje ubuziranenge.
Umudugudu wa Kagera, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, wahinduriwe izina witwa ‘No way’ (Nta nzira) kubera kutarangwamo icyaha, maze umuyobozi wawo ahabwa inka y’ishimwe.
Akarere ka Burera ku bufatanye na LODA, kashyikirije urubyiruko 190 ruturuka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ibikoresho binyuranye by’ubudozi, gusudira, ububaji n’ibindi.
Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, afatanyije n’Ikigo ’Africa Improved Food’, boroje ingurube abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo kuzirikana umuhate bakorana akazi kabo, igikorwa cyabaye ku ya 2 Nzeri 2021.
Abaturage bo mu mirenge ya Rongi na Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari igihe bahuraga n’ibibazo birimo n’ihohoterwa ntibagane inzego z’Ubugenzacyaha ngo batange ibirego, kubera ko ibiro byazo biri kure.
Abakorera umurimo w’ubumotari mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye kimwe n’abahanyuza ibindi binyabiziga, bifuza ko ikiraro kiri ku mugezi wa Mwogo hagati y’Akagari ka Kamwambi n’aka Gatwaro cyasanwa kuko ngo kibatoborera amapine.
Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze yakorwa, akazatorwamo abayobozi bagera ku bihumbi 10 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagore babiri harimo ukorera ubucuruzi muri Kigali, bakaba bakurikiranyweho gucuruza amavuta ya mukorogo.
Mu Karere ka Kirehe bagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga rya telefone igendanwa mu kubitsa, kwaka inguzanyo no kugabana imisanzu, hagamijwe gukemura amakimbirane n’uburiganya bwagaragaraga muri amwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, arizeza abaturage bo mu Karere ka Musanze, ko bagiye kurushaho gukaza ingamba zo gukumira no guhana abantu bonesha imyaka yabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, nibwo hasakaye inkuru y’akababaro ko umuraperi Joshua Tuyishime uzwi nka Jay Polly yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.
Mu ijoro ryo ku itariki 31 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwa umuhanda Huye-Kibeho. Bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba.
Ikigo cy’ishoramari (BK Group) gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje ko cyungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 22 na miliyoni 800 mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2021.
Imirenge 10 yo mu turere twa Huye, Kayonza, Ruhango na Gatsibo yari ikiri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera kugaragaramo abandura benshi COVID-19 yakuwemo.
Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly biravugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Jean Michel Habineza ni umwe mu bana bane ba Nyakwigendera Amb. Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana. Mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma umubyeyi we, Jean Michel yavuze ijambo rikomeye ndetse rikora ku mutima. Yagarutse ku byaranze ubuzima bwa se wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco.
Umugabo witwa Poncien Kwizera w’imyaka 38 wari utuye mu Kagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, yitabye Imana kuri uyu wa 01 Nzeri 2021 mu bitaro bya Muhororo, nyuma y’iminsi ibiri agerageje kwiyahura.
Nyuma y’ibyumweru bibiri urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi rworoje umuturage utishoboye inka ifite agaciro k’ibihumbi 380, urwo rubyiruko rumaze gushyikiriza kandi umuturage utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, byose babikuye mu maboko yabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, imwe ishyirwamo abayobozi bashya, indi ihindurirwa abayobozi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro). Ni inama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeze mu Rwanda, hakurikiyeho ingamba zitandukanye zo guhangana nacyo, harimo gukumira ikwirakwira ryacyo, Hoteli La Palisse Nyamata ikaba yarifashishijwe muri ubwo buryo ariko ubu ikaya yakira abayigana uko bisanzwe.
Padiri Justin Kayitana wari Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021 azize urupfu rutunguranye.
Nyuma y’uko umubare w’abanduye Coronavirus wiyongereye mu Karere ka Huye, imirenge imwe igashyirwa muri Guma mu Rugo, abatuye mu Murenge wa Huye na bo barasabwa gukaza ingamba ngo batazayishyirwamo, kuko n’isoko ryo muri uwo murenge ahitwa mu Gako ryabaye rifunzwe.