Akarere ka Gasabo binyuze mu Nteko rusange z’abaturage, batangije ukwezi ko gukunda igihugu ndetse n’ubukangurambaga bugamije kurandura icyorezo cya Covid-19.
Miliyari ebyiri na miliyoni 700 ni yo mafaranga yagenewe ikigo cy’igihugu cy’igororamuco mu umwaka wa 2021, azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye mu kugorora abazahajwe n’ibiyobyabwe.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko ibikorwa byo gusana umuhanda wa Huye -Nyamagabe – Nyamasheke - Rusizi wari wangiritse tariki ya 6 Ukwakira 2021 kubera imvura irimo kugwa byatangiye kandi imodoka ntoya zemerewe kuwunyuramo.
Akenshi abafite uburwayi bwo mu mutwe, muri sosiyete bafatwa nkaho ntacyo bamaze ndetse ko na bo ubwabo ntacyo bakwimarira aho usanga uworohewe yirukanwa mu kazi akabuzwa uburenganzira bumwe na bumwe akwiye, bakifuza ko bajya bafatwa nk’abandi bantu.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ryatoranyije abanyeshuri bane bazahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro azabera muri Namibia mu mwaka utaha wa 2022.
Igihugu cy’u Bwongereza cyakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu ababiturukamo batemerewe gukorera ingendo muri icyo gihugu, kubera kubahiriza ingamba cyafashe zo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Nyuma yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Umudugudu watashywe ku ya 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora, hagiye kubakwa undi mudugudu wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, mu ntanzi z’ikiyaga cya Kivu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uwitwa Kwizera Fabrice w’imyaka 22 na Irakoze Justin w’imyaka 16, bafashwe barimo gukora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, gategori B, bakaba barafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Pera, (…)
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ruratangaza ko rwiteze kungukira byinshi rushobora kubyaza umusaruro mu nama yahuje abayobozi bahagarariye urwego rw’infungwa n’abagororwa mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), inama yabaye guhera tariki 04-06 Nzeri 2021.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko n’ubwo rukora nta gihembo bagenzi babo bakabaseka, batazigera babireka kuko ngo n’ababohoye u Rwanda bakoreraga ubushake badategereje igihembo.
Ku munsi mukuru wahariwe abarimu, wizihijwe tariki 05 Ukwakira 2021, hirya no hino mu gihugu habaye ibirori byo kwizihiza uwo munsi, abarimu babaye indashyikirwa barashimira bamwe baragabirwa.
Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yakiriwe na Papa Fransisiko i Vatikani ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo kwakira abakiristu cyabereye muri Salle yitiriwe Paul VI.
Uburenganzira bwa muntu n’ubwemerewe ikiremwa muntu cyose kubera ko gusa ari ikiremwa muntu. Harimo ibirebana n’uburenganzira muri politiki no mu bukungu hagamijwe icyubahiro mu mitekerereze n’imiterere umuntu akwiye.
Abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe igize igice cy’umujyi wa Musanze mu Akarere ka Musanze, ngo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwo mu ngo bugenda bufata indi ntera, bakifuza ko mu gihe hagize umuntu ubufatirwamo, yajya ahanwa by’intangarugero kugira ngo abere n’abandi urugero.
Sendika y’abarimu bo mu bigo by’amashuri yigenga (Syneduc), barasaba ko abarimu bakoroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe na Umwalimu SACCO, kuko ari ikibazo cyababereye umuzigo uremereye.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yafunguye uburobyi mu kiyaga cya Kivu tariki ya 5 Ukwakira 2021, ariko isaba abarobyi kuba baciye imitego ifite ijisho rya gatanu mu mezi ane.
Umwana w’umukobwa witwa Tumukunde Françoise wo mu Karere ka Nyamasheke, wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, akomeje gusabirwa ishimwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yitwaye neza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.
Abayobora amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, site yo gupima Covid-19 ya Gikondo ifunga burundu.
Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanywe insinga z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi (Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo, ku ya4 Ukwakira 2021.
Abana bagera ku 3,353 bakuwe mu bigo by’imfubyi kuva mu 2013 bamaze kumenyera imiryango bashyizwemo, ubu abitabwaho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana imikurire no kurengera umwana (NCDA), ari abafite umwihariko w’uburwayi budakira cyangwa se ubumuga.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye. Ayo mafaranga ngo yatoraguwe ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo.
Banki ya Kigali yatangije poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese azajya ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.
Itsinda ry’abacuruzi bakorera ku kirwa cy’Ijwi cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basabye Akarere ka Karongi kongera iminsi y’isoko ryambukiranya imipaka rihahirwaho n’abanyekongo.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 1 Ukwakira kugeza tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafatirwa mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu.
Reverien Mutabazi w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana azizwa gucikisha Abatutsi, arasaba abakiri bato kwirinda amacakubiri kuko byanagaragaye ko nta mumaro wayo.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi gushize kwa Nzeri 2021 abantu umunani barafashwe bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo (…)
Mu kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu mu guhugu, Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko uturere dufite imirenge ikora ku mipaka, yafashe ingamba zinyuranye mu guhashya ibiyobyabwenge na magendu, aho yatangiye igikorwa cyo guhugura abafasha inzego z’umutekano biswe “Imboni z’umutekano”.
Mu gihe Uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru dukomeje gahunda yo gufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame remezo y’umuryango, Akarere ka Rulindo ni ko kamaze gutoza umubare munini w’urwo rubyiruko ku rwego rw’umurenge, aho kahigiye kudatezuka kuri iyo ntego, kakaba kahigiye (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari utubari twatangiye gukora tutarahawe uburenganzira cyangwa se tutari mu cyiciro cy’uduhabwa ibyangombwa bitangwa n’Imirenge na RDB, nk’uko yabigarutseho ku ya 3 Ukwakira 2021, mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu.