Umwaka wa 2021 mu bijyanye n’ubutabera n’Umutekano usize Abayobozi bakomeye mu myanya, ubanishije neza u Rwanda n’u Bufaransa, usize bamwe mu byamamare bagejejwe muri kasho, mu nkiko no muri gereza, ariko hakaba n’abavanywemo ndetse n’abagizwe abatagatifu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo n’izindi nzego z’umutekano z’igihugu, buzishimira ubwitange bwazo mu mirimo zishinzwe, anabifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021.
Abamotari 9 bakorera mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho guhindura ibirango (Plaque) bya Moto, hagamijwe ko batandikirwa na za Camera zo ku muhanda.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyagatare wungirije, Nikuze Anne Marie, arasaba abacuruzi mu ngeri zitandukanye gukangurira abakiriya babo kwikingiza Covid-19, abanze kubikora ntibabakire.
Abakobwa bamaze iminsi bategurirwa kwinjira mu Babikira (Aba Novisi) umunani, bakoze amasezerano mashya abagira Ababikira mu muryango Inshuti z’Abakene, basabwa kwiyibagirwa bagasigara babereyeho Imana.
Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu Kigo ngororamuco cya Gitagata mu karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 69 tugize Akarere ka Burera, bahawe mudasobwa zigendanwa, basabwa impinduka mu mitangire ya serivisi baha abaturage.
Hari imbogamizi zikigaragara zituma abana n’urubyiruko bafite ubumuga, cyane cyane abafite ubumuga bw’ingingo, batagera ku byo bifuza kubera kubura insimburangingo, bagasaba ko mituweli yabafasha zigashyirwa mu byo yishyura bityo bakazibona biboroheye.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, yasambuye inzu zigera kuri 7 muri Nyamagabe ndetse n’ibyumba by’amashuri.
Umubyeyi witwa Mukamana Claudine wo mu Karere ka Ruhango avuga ko akiri umukobwa yari afite ubuzima bwiza, ariko amaze kujya mu Mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo, yatewe inda maze atangira ubuzima bwo ku muhanda bwo gucuruza agataro.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko umwana ujya kugwa mu gishuko kimuviramo gutwita bagenzi be baba bamubona, ku buryo bagiye babivuga batabarwa bataratwita.
Abaturage bo mu Kagari Gicaca mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda yahaye imiryango isaga 170 imirasire y’izuba.
Umukecuru witwa Nakabonye Marie w’imyaka 87 wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ubwo yashyikirizwaga inzu nshya yubakiwe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, yishimye cyane ubwo yabonaga abapolisikazi bamutura ibiseke iwe.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bubifashijwemo n’ubuyobozi bw’iyo Ntara n’Ingabo, bashyikirije abagore bahoze mu bucoracora imirasire y’izuba ingo 1,379, ubworozi bw’inkoko n’ingurube n’inzu ku miryango itari izifite.
Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ni wo wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mahindra Pic Up, mu marushanwa yahuje imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, yo kureba ubudasa ndetse n’udushya mu kurwanya Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, butangaza ko burimo gutegura inama ya gatatu y’uwo Muryango.
Igihugu cya Niger cyirukanye ku butaka bwacyo Abanyarwanda umunani barimo Zigiranyirazo Protais wavutse tariki 2 Gashyantare 1938 muri Perefegitura ya Gisenyi.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yagiriraga i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo abantu bane basanzwe bapfuye bikekwa ko bazize inzoga y’inkorano banyoye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakarita amenyekanisha abikingije Covid-19, gushyiraho amakuru yuzuye kugira ngo badahanirwa gutanga ibyangombwa by’ibihimbano.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, agaragaza uko Igihugu gihagaze, yijeje ko nta kibazo cy’ibiribwa gihari kubera ko Igihugu ngo gifite ibigega bihagije.
Ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo ry’uko igihugu gihagaze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti hamwe n’inkingo za Covid-19, ariko anashima urwego gukingira bigezeho, kuko 80% by’Abanyarwanda guhera ku (…)
Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa(IRPV) rwatangaje ibiciro fatizo by’ubutaka buri mu midugudu yose igize u Rwanda, aho rugaragaza ko metero kare imwe(m²) ishobora kugurwa amafaranga arenga 200,000, ahandi mu cyaro m² y’ubutaka ikagurwa amafaranga atagera ku 100.
Umunyamategeko Salim Steven Gatali, aributsa abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bitwaje ko ibikorwa barimo ari uburenganzira bwabo, ko bashobora kubihanirwa kuko uburenganzira bufite aho bugarukira.
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza, Munyemana Ananias, yitabye Imana mu buryo bw’amayobera kuko atarwaye.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko abantu hafi 13.000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu ijoro rishyira Noheli no mu ijoro rya Noheli muri rusange, abafashwe bakaba biganjemo abarenze ku mabwiriza n’abafashwe barengeje amasaha yo gutaha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri.
Mu ijoro rya Noheri tariki 25 Ukuboza 2021, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 802 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda COVID-19.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi gaturika ya Butare, asaba abakirisitu kwikingiza Covid-19 agira ati “kuki utakwikingiza ngo wirinde, urinde n’abandi?”
Havugimana Sam wo mu Murenge wa Bugeshi Akagari ka Nsherima, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa bigaragaza ko yikingije Covid-19.