Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu iratangaza ko yarashe umwe mu buzukuru ba shitani wari uvuye kwiba televiziyo, ahasiga ubuzima.
Ubwo Police yagenzuraga uburyo amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 arimo kubahirizwa, mu ijoro ryo ku itariki 20 rishyira tariki 21 Ukuboza 2021, mu Karere ka Musanze hafashwe abantu 29, mu gihe mu Ntara yose y’Amajyaruguru abafashwe ari 103, bose barengeje amasaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo.
Itsinda One Love Family ryagobotse abantu basaga 150 barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri batishoboye, barimo abishyuriwe ikiguzi cy’ubuvuzi, ubwisungane mu kwivuza (mituweri), ritanga imyambaro igizwe n’ibitenge ku babyeyi babyaye batagira imyambaro, imyenda y’abana, amafunguro ndetse n’ibikoresho by’ibanze by’isuku.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, aho yakiriwe na mugenzi we, Emmanuel Macron, Perezida w’icyo gihugu, akaba yamwakiririye mu biro bye bya Champs Elysée.
Umuryango nyarwanda uharanira Iterambere ry’icyaro (RWARRI) utangaza ko umusaruro uzaboneka muri iki gihembwe cy’ihinga A uvuye ku bahinzi b’ibigori n’ibishyimbo bagera ku bihumbi 280, wamaze kubona isoko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burasaba abana b’abakobwa babyaye imburagihe gufatirana amahirwe bagize yo gufashwa, bakiyitaho n’abana babyaye.
Abana basaga 1000 bo mu Karere ka Bugesera bahuguriwe kumenya bimwe mu bibangamira uburenganzira bwabo, binyuze mu matsinda y’abana bari bamazemo igihe cy’imyaka ibiri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, tariki 17 Ukuboza 2021 yari mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho yatangije igikorwa cyo guha abaturage ibyangombwa by’ubutubaka bigera ku 4,685 nyuma y’uko bari bamaze imyaka myinshi babisaba.
Nyuma y’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangajwe ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima, Guverinoma yavuguruye ayo mabwiriza, hagamijwe kurushaho gukumira ikwirakwira rya Covid-19, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Nyombayire Faustin ni Padiri uzwiho ubuhanga bwo kuvuga mu ruhame agakurikirwa na benshi bemeza ko baryoherwa n’amagambo yuje ubuhanga akoresha mu mbwirwaruhame ze, akaba n’umuhanga ku rwego ruhanitse mu ndirimbo za Liturijiya. Avuga ko yabaye Padiri mu gihe ababyeyi be bari abayobozi bakuru mu idini gakondo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rikubiyemo ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko imibare y’abandura ikomeje kwiyongera. Izo ngamba ziratangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, muri zo ngamba zafashwe harimo kuba ingendo (…)
Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’inzego zitandukanye, tariki 16 Ukuboza 2021 batashye irerero ry’abana bafite kuva ku mezi atatu kugera ku myaka itatu bafite ababyeyi bakora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze Istanbul mu gihugu cya Turukiya, aho yitabiriye inama y’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika na Turukiya.
Abaturiye inkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bifuza kugezwaho amazi meza kuko za kano zo mu kabande zisigaye zizana amazi makeya, bityo abatabasha kujya kuvoma mu nkambi yo ihoramo amazi, bakavoma ibirohwa byo mu kabande.
Bamwe mu batuye Intara y’Amajyaruguru, bakomeje kwishimira iterambere bamaze kugezwaho n’inkunga baterwa n’Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda, aho bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse bava mu bukene bagana iterambere.
Bamwe mu bahawe telefone zigezweho nyuma zigapfa barasaba ubufasha kuko amafaranga basabwa yo kuzikora ari menshi ku buryo batabasha kuyabona.
Banki ya Kigali (BK Plc) iributsa abakiriya bayo gushyirisha Ikoranabuhanga rya BK App, Internet Banking cyangwa USSD muri telefone na mudasobwa zabo, kugira ngo bibaruhure gutonda imirongo kuri banki bagiye kwishyura imisoro, amazi n’ibindi.
Mu bihe byo hambere kubyara babyitaga ubukungu, aho abenshi baharaniraga kubyara abana benshi, ibyo bitaga kugira ‘amaboko’, aho urugo rufite abana benshi buri wese yarwubahaga ati uriya muryango ntawawuvugiramo ni abanyamaboko.
Umugabo witwa Ntezimana, yafatiwe mu cyuho agerageza guha umu DASSO ruswa y’amafaranga 5,000 ahita atabwa muri yombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore bane bamaze igihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kuniga, kwambura no gusambanya abakobwa.
Pro-Femmes Twese Hamwe ni Impuzamiryango ihuza imiryango 53 itegamiye kuri Leta. Pro-Femmes Twese Hamwe ikora cyane cyane mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, igateza imbere umugore, guteza imbere uburenganzira bw’umwana, guteza imbere umuco w’amahoro uhereye mu rugo kuzamuka kugeza ku (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibiganiro hagati y’abashakanye bari mu miryango ibanye nabi byagize uruhare mu kongera kuyibanisha neza, ku buro hari icyizere cy’uko n’indi izagenda ihinduka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hakenewe miliyoni zisaga 600Frw ngo hatangwe ingurane ikwiye ku baturage bagomba kwimurwa ahashyizwe icyanya cy’inganda.
Imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye ivuga ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko hakiri ibyo gukosora byafasha gutuma ibintu birushaho kugenda neza.
Abagore n’abagabo babanaga mu buryo budakurikije amategeko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni baratangaza ko baterwaga ipfunwe no kwitwa indaya kandi bashaje.
Imiryango 26 yo mu Kagari ka Bumara, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, imaze igihe kingana n’imyaka umunani yishyuza ingurane y’amafaranga asaga miliyoni 12, y’ubutaka bwabo bwubatswemo urugomero rw’amashanyarazi.
Umwaka wa 2021 urimo kurangira Uruganda rwa Shema Gaz Methane Power Plant rudashoboye gutanga ingufu z’amashanyarazi rwari rwijeje Abanyarwanda. Uruganda Shema Gaz Methane Power Plant rwitezweho kunganira Leta y’u Rwanda kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda.
Muri gahunda yo gufasha inzego zitandukanye gushyira mu bikorwa serivisi z’irangamimerere zegereye abaturage, ubu abana bavuka bashobora kwandikirwa kwa muganga bakivuka, bashobora no kwandikirwa ku bigo nderabuzima ariko iri yandikwa ntabwo rihagije.
Urubyiruko 205 ruturutse mu gihugu hose, rwari rumaze iminsi itanu mu mahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze rwongererwa ubumenyi mu bijyanye n’imicungire y’imihanda y’ibitaka no kuyibungabunga, ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 yarasojwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco arusaba kutazaba ba bihemu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje umudugudu w’icyitegererezo wa Gihira, burimo kubakira imiryango 120 ituye mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba, gusa abazimurwa bavuga ko ikibazo bafite ari uko uwo mudugudu uri kure y’amasambu yabo bafitemo ibikorwa.