Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), cyatangiye uburyo bw’imikorere mishya aho abasaba serivisi z’ubuziranenge bazajya bazisaba bifashishije ikoranabuhanga, ngo bikazafasha kubona serivisi inoze.
Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare ucyuye igihe, Badege Sam, avuga ko mu gihe mbere abafite ubumuga bari bazwiho gusabiriza ibiribwa, ubu byahindutse ahubwo basigaye basaba amajwi kugira ngo babe abayobozi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, rurimo gutorezwa mu itorere ry’Inkomezamihigo guharanira kuba abatoza b’ejo, abibutsa ko baje ari abatozwa ariko bazataha bitwa abatoza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko amarerero y’abana adafasha mu gukangura ubumenyi bw’abana gusa ahubwo anafasha ababyeyi babo kumenya gutegura indyo yuzuye.
“Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero”, icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yasabye abaturage b’i Nyamagabe badafite ubwiherero gutekerezaho, anabasaba kubwubaka badategereje gufashwa.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu bakomeje gutakambira ubuyobozi basaba kubafasha kubahiriza ibiciro by’ibirayi byashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) bitubahirizwa, kandi ibiciro by’inyongeramusaruro n’imiti byaratumbagiye.
Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bizeye gukora ibishoboka ngo bace ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda, babikesha umuyoboro w’amazi meza bubakiwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi kurera abana babo neza babarinda icyatuma badakura neza, aho gutegereza kubyingingirwa na Leta.
Ubuyobozi bw’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda, butangaza ko koherereza amafaranga abahuye n’ibiza byihutisha ubutabazi kurusha kubashyira ibikoresho.
Mu gihe abangavu batewe inda bashishikarizwa kugaragaza abagabo bazibateye kugira ngo babihanirwe bamwe ntibanabikore, hari ababyubahirije bavuga ko byabaviriyemo kurebwa nabi n’imiryango y’ababahemukiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunnyi rugaragaza ko Akarere ka Rulindo, ari ko gahiga utundi turere two mu Ntara y’Amajyaruguru mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira imishinga y’urubyiruko igamije guhanga udushya no kwiteza imbere yahize indi mu marushanwa yiswe ‘Hanga Pitchfest’ agamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga.
Umuryango w’urubyiruko witwa ‘Citizen Voice and Actions’ ufite intego yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere. Buri mwaka ubuyobozi bwawo buhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose kandi ruri mu ngeri zitandukanye bakaganira kuri gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu tariki 10 Ukuboza 2021, ikaba yari isabukuru y’imyaka 73 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu. Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta rigaragaza ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, hari aho uburenganzira (…)
Tariki 22 Ugushyingo2021, abayobozi b’uturere 27 mu Rwanda barahiriye inshingano zabo ndetse bakomereza mu mwiherero wabereye i Gishari mu gukarishya ubwenge ku miyoborere myiza abaturage bakeneye n’uburyo bashyira mu bikorwa inshingano barahiriye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ryatanze ibikoresho by’isuku ku ishyirahamwe ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva (Rwanda National Association of Deaf Women - RNADW).
Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Umutekano usimbura General Patrick Nyamvumba. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Umutekano, akaba yitwa Alfred Gasana.
Umuryango uharanira iterambere ridaheza no kurinda abanyantege nke ihohoterwa, ‘Federation Handicap International (yiswe Humanity&Inclusion)’ uvuga ko mu ngo z’abantu bifite hakorerwa ihohoterwa rikabije ntibimenyekane, bitewe n’uko haba ari mu bipangu.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabarogoye ariko ko kitababujije kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu bayituriye.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hagiye kubakwa ububiko bwa Gaz, buzaba bufite ubushobozi bwo kubika iyakoreshwa mu gihe cy’amezi abiri n’atatu.
Mu Rwanda hatangiye gukorerwa inkoni yera bise ‘Inshyimbo’, ifite ikoranabuhanga rihanitse ryitezwaho kurushaho kurinda impanuka abafite ubumuga bwo kutabona.
Aba Sheikh bashya bagera kuri 42 bahawe amahugurwa abafasha kwinjira mu ihuriro ry’Abagize Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda. Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umubwirizabutumwa mu kubaka igihugu gitekanye."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwiyemeje kurandura bimwe mu bibazo bikihagaragara bibangamira uburengazira bw’abana bikabavutsa amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Muri gahunda yo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikomeje kugaragara; abatuye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko gucika ku muco wo guhishira abarigiramo uruhare, ari umwe mu miti yo kurirandura burundu.
Umuryango Chance for Childhood wita ku bana bafite ubumuga, wibutsa abantu kwirinda imvugo zisesereza abafite ubumuga no kureka amazina abatesha agaciro, kuko biri mu bibaheza mu bwigunge, ntibabone uko batekereza ibibateza imbere.
Dr Nsanzimana Sabin wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yabaye ahagaritswe ku mirimo.
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko baremerewe n’amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo n’ubwo bitemewe.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwa WorldRemet bugaragaza ko ku munsi wa Noheli byinshi mu bihugu bikoresha arenga 50% y’ibyo bunguka ku mwaka. Iminsi mikuru irakosha mu bihugu 14: WorldRemet ivuga ko kuri Noheli u Rwanda rukoresha amafaranga menshi avuye ku nyungu y’ibyinjira ku mwaka.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje ko igiciro cya Gaz yo gutekesha ubu kigeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 17 ku icupa ry’ibiro 12, kizagabanywa nyuma y’inyigo izarangira tariki ya 13 Ukuboza 2021.
Abayobozi 25 mu nzego nkuru zinyuranye muri Sudani y’Epfo, bagizwe n’abasirikare bakuru muri icyo gihugu, Abaminisitiri, abahagarariye inteko ishinzwe amategeko n’abandi, basoje amahugurwa y’iminsi itanu mu Rwanda.