Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco arasaba urubyiruko gushyira Ubunyarwanda imbere y’ibindi byose kuko aribwo ruzabasha gukorera Igihugu rukagiteza imbere kandi rufatanyije.
Inyubako Nyarutarama Plaza iherereye mu Karere ka Gasabo ni yo ya mbere mu Rwanda, yahembewe kuba yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ba DASSO bashya binjiye mu mwuga kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira imbere umuturage.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko uko iminsi igenda ihita, ari nako hagaragara impinduka nshya, zishingiye ku bikorwa bitandukanye bivuka umunsi ku wundi, cyane cyane bigaragarira mu mishinga y’ibikorwa remezo, byaba ibigirwamo uruhare na Leta, abikorera ndetse n’abaturage ubwabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, imbogo zitaramenyekana umubare, zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abaturage.
Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iya RRA bityo abacuruzi badakwiye gutinya ko ubucuruzi bwabo bukurikiranwa na yo.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), Gen Célestin Mbala Munsense uri mu ruzinduko mu Rwanda, yahuye n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ahanini ku bijyanye n’umutekano.
Guverinoma ya Hongria yemereye u Rwanda inguzanyo ihendutse ingana na Miliyoni 52 z’Amadorali ya Amerika azifashishwa mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge.
Ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara, CP Emmanuel Hatari, bagiranye ibiganiro n’abamotari bagera ku 1000 bakorera mu Karere ka Nyagatare, bigamije kubakangurira kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko bari mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatuma abaturage gukoresha Jeto mu kwambukiranya umupaka uhuza ibihugu byombi, kuko gukoresha Pasiporo na Laisser-passer bihenda umuturage.
Itsinda ry’Abayobozi bakuru b’Inzego z’Ubutabera mu gihugu cya Somaliya, riyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu, Bashe Yusuf Ahmed, ryaje mu Rwanda kwiga imikorere y’Ikoranabuhanga ryitwa IECMS rihuza inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko imisoro n’amahoro umwaka wa 2020-2021, Intara y’Iburasirazuba yinjije Miliyari 35.74 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe Miliyari 33.7, intego igerwaho ku kigero cya 106%.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko ahagiye hagezwa ibikorwa by’iterambere byagizwemo uruhare n’igihugu cy’u Bushinwa, barishimira ko hari byinshi byabafashije mu iterambere ryabo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, barashima uruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bikorwa bakora, bikagira abo bikura mu bukene, bakajya mu cyiciro cy’abafite imibereho myiza.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), riravuga ko RDF nta ruhare ifite ndetse nta n’inkunga itera umutwe w’abarwanyi wa M23.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye guhugura abagenzacyaha ku mahame mbonezamwuga ngenderwaho mu kugenza ibyaha.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iza gisirikari, ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, bamenye ibiyobyabwenge bigizwe na litiro zisaga 300 za kanyanga, ubwo yari imaze kuzifatira mu Mudugudu wa Karero, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe uwitwa Niyomugabo Jean Claude w’imyaka 18, afatanwa ibizingo 58 by’insinga z’amashanyarazi zitwa Senegal zitemewe mu Rwanda, azivanye mu Burundi, akaba yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge (…)
Komisiyo y’amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko abakandida 1641 kujya mu nama njyanama y’akarere hemererwa 1461 bagizwe n’abagabo 903 bangana na 61.8%, mu gihe abagore ari 558 bangana na 38.2%, na ho abakandida180 barangiwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri, agamije kububakira ubushobozi mu birebana no kuba indorerezi za gisirikari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mu butumwa bwa Loni.
Nyuma y’uko umuyaga w’inkubi uvanze n’imvura wasenyeye abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, n’abafite inzu zasambutse bagahabwa amabati yo kuzisana, abafite izisakaje amategura bavuga ko bishobotse na bo bakwibukwa, kuko na bo ntako bahagaze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko nta muntu uzajya gutora abajyanama atikingije Covid-19 mu kwirinda kuyikwirakwiza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, yakiriye mu biro bye, Vilage Urugwiro, umushoramari Howard G. Buffett. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’umuryango washinzwe n’uwo muherwe, Howard G. Buffett Foundation.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye abanyamuryango ba AERG na GAERG gushyira imbaraga zabo mu kubaka igihugu kuko ibindi ari urusaku rupfuye ubusa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arahamagarira abo muri AERG na GAERG kujya mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda.
Abajyanama batowe mu byiciro byihariye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gukora impinduka zigamije kuzamura iterambere ry’ababagiriye icyizere bakabatora. Babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, nyuma y’amatora y’abahagarariye ibyiciro byihariye ku rwego rw’imirenge yabaye mu gihugu cyose.
Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) ubayeho, n’imyaka 18 ishize hashinzwe undi muryango witwa GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe (…)
Abaganga n’abagenzacyaha bakora muri Isange One Stop Center barishimira ko amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze igihe cy’iminsi ine bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yibukije Assumpta Ingabire ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda amera neza akarushaho kugira ubuzima bwiza.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru barahiriye inshingano nshya, maze abibutsa ko bakwiye kubaha ibyagezweho mu myaka ishize.