Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, asaba abanywa inzoga z’inkorano bita Ibikwangari, Muriture n’andi mazina aturuka k’uko zica abantu, kuzireka kuko zangiza ubuzima, akanababwira ko kutazinywa ari byo byatuma zicika abazicuruza babireka.
Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, yagejeje ku nteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), raporo y’inama ya 39 ya NEPAD.
Polisi y’u Rwanda yatangaje uburyo bushya bwo gukura abantu mu byaha, ibafasha kwihangira umurimo, abahereweho akaba ari abo mu Karere ka Rubavu bakora ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo bukaba ari bumwe mu buryo gukumira ibyaha.
Akarere ka Rulindo gakomeje kuremera imwe mu miryango ifite abana bagaragayeho imirire mibi bahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’inkoko mu rwego rwo gufasha iyo miryango kubonera abana indyo yuzuye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, buvuga ko nta rubanza rw’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside basigaranye rutararangira, kandi ko babikesha itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abamotari bahisha pulake za moto zabo, bagamije kuyobya uburari no guhishira ibyaha, kuko bituma hari bagenzi babo babarwa nk’abakoze amakosa nyamara bazira ubusa.
Urubyiruko rukora ibijyanye n’Ubugeni n’Ubuhanzi, rurasabwa kurangwa n’imikorere ituma impano zabo zirushaho gukura, kugira ngo zibabere igishoro gituma bihangira imirimo, bibesheho kandi batange akazi ku bandi; birinde benshi guhora bahanze amaso Leta.
Pasiteri mu itorero Carval Temple, muri imwe mu misingi yaryo mu Karere ka Nyagatare, yanze gusezeranya abageni habura umunsi umwe ngo ubukwe bube, ku mpamvu itahise imenyekana.
Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, bavuga ko Covid-19 itazahaje ubukungu gusa, ahubwo n’imyemerere y’abayoboke.
Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika y’unze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 kugeza kuri 06 Gashyantare 2022, hateganyijwe Inama ya 35 y’Inteko isanzwe y’Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, itegurwa na Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC).
Inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba zagaragaje amafoto y’inyamaswa yarashwe, nyuma y’ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y’abaturage cyane cyane inyana z’imitavu.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, zishima uko abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro bategurwa.
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), bahaye amatungo 300 abaturage batishoboye bafite ubumuga, bagizweho ingaruka na Covid-19, mu karere ka Gicumbi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe igice cya kabiri cy’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa y’ibanze y’aba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022, ibera mu mudugudu wa Mirama, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, imodoka ikaba yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wagonze umunyegare.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yatunguye abakirisitu aragijwe abasura, nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye ikangiza umuhanda, we agakora urugendo rurerure n’amaguru, dore ko kuhanyuza imodoka bitari bigishoboka.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirihanangiriza abakomeje kurenga ku mategeko arengera ibidukikije binjiza amasashe mu gihugu, kigashimira inzego z’umutekano n’ibigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n’abaturage, bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’amasashe n’ibindi byangiza ibidukikije.
Mu Karere ka Gicumbi barimo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza ugizwe n’inzu 18 zizatuzwamo imiryango 40 y’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe batuye mu manegeka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko abashaka koga mu kiyaga cya kivu ahazwi nka ‘Public beach’, bashobora kujya koga mu gihe bujuje ibisabwa.
Raporo yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2021, Umusaruro Mbumbe (GDP) w’u Rwanda wongeye kurenga miliyari ibihumbi bibiri nk’uko byahoze muri 2019, mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Mugabo na Ntawangundi babyaranye abana bane. Batuye mu Karere ka Nyanza. Bari basanzwe babanye neza bakorera hamwe mu guteza imbere umuryango wabo, ariko baza kugirana amakimbirane nk’uko Mugabo abisobanura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona ikibanza kizubakwaho ibitaro bishya bya Gisenyi, bizaba bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi nyinshi ku babigana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, asanga kubaka igihugu gikize gifite icyerekezo kandi kirambye, bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibyo batamiye bibavangira.
Niyomugabo Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, amaze kwiba televisiyo ya rutura (flat screen) mu nzu y’umuturage, ayihereza Polisi yari imutegereje ayitiranya na bagenzi be bari bajyanye kwiba.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwituye Umurenge wa Busasamana wazirikanye abaturage bawo ukabagenera ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo Akarere ka Rubavu kari kugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, imipaka yarafunzwe, abaturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagahagarika (…)
Perezida Paul Kagame aravuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahaye isomo rikomeye umugabane wa Afurika, isomo ryo kwishakamo ibisubizo mu iterambere ry’ahazaza. Ni ibyo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 mu nama ya 39 yari ayoboye y’urwego rw’umuryango wa Afurika yunze (…)
Nk’uko bisanzwe, itariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Muri iki gihe ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabenge na magendu, gikomeje kugaragazwa nk’igihangayikishije benshi, hari abaturage bo mu Karere ka Burera batinya gutanga amakuru y’ababigiramo uruhare, kubera impungenge z’uko babahindukirana, bakabagirira nabi nk’uburyo bwo kubihimuraho.
Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire batangira kwishakira ikibatunga badategereje kugihabwa na Leta.