Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri.
Mu ijoro rya Noheri tariki 25 Ukuboza 2021, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 802 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda COVID-19.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi gaturika ya Butare, asaba abakirisitu kwikingiza Covid-19 agira ati “kuki utakwikingiza ngo wirinde, urinde n’abandi?”
Havugimana Sam wo mu Murenge wa Bugeshi Akagari ka Nsherima, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa bigaragaza ko yikingije Covid-19.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyarugu yerekanye abantu 11, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, umukozi w’Umurenge Ushinzwe Irangamimerere, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bugaragara hamwe (…)
Ubuyobozi bwa Transparency International Rwanda butangaza ko bugiye gutangiza umushinga ufasha abahinzi n’aborozi mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse bizamure n’imihigo y’uturere.
Mvuyekure Jean Pierre w’imyaka 24 utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi mu Mudugudu w’Isangano, atobora inzu y’abandi, afashwe avuga ko “yarimo ashaka Noheli”.
Abaturage b’umudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare, ibimasa bizabagwa kuri Noheri byabanje kwerekwa abaturage kugira ngo bibonere ubwiza bw’inyama bazarya.
Ishingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, rimenyesha amabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga ubukwe n’ibirori bibera mu ngo.
Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC), ryasohoye Itangazo rihamagarira Abaturarwanda bose Kwikingiza Covid-19 byuzuye no kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwayo.
Ibagiro rya Nyabugogo (i Kigali) rivuga ko igiciro cy’inyama z’inka cyazamutseho Amafaranga 200 ku kiro, kikaba cyavuye kuri 2,600Frw kigera kuri 2,800Frw, bituma n’abacuruzi ku maguriro yazo (Boucherie) bazamura ikiguzi cy’izo baha abakiriya babagana.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwo kwifuriza abantu bose ibihe byiza by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Abaturage bo mu Mirenge ya Musanze na Muhoza mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’amabandi, abategera mu mihanda, agakoresha imigozi n’ibyuma mu kubakomeretsa no kubaniga, akanabambura ibyo bafite.
Abatuye akagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bababazwa no kuba urugomero rw’amashanyarazi rwarubatswe mu masambu yabo, ariko umuriro ukaba ubanyura hejuru ujya gucanira utundi duce, bo bagaca agatadowa.
Mu bice bitandukanye by’Igihugu harimbishijwe mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko kwishima ari iby’igihe kirekire atari iby’igihe gito, nk’uko bamwe babikora mu kwishimira iminsi mikuru, bityo akabasaba kwishima banirinda ibyabakururira ibyago.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage babagira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kwitwararika ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama, kugira ngo birinde ibihano bishobora kubafatirwa birimo no kujugunya inyama zabazwe no gucibwa amande y’ibihumbi 50Frw.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bo mu cyaro bamara impuzandengo nibura y’amasaha arindwi ku munsi, bari mu mirimo yo mu rugo badahemberwa. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bwagaragaje ko ijanisha ry’abantu b’igitsina gore bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa ari 6.6 % mu gihe ab’igitsina gabo ari 1.2%.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ry’Ubuganga bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 29 bo mu Karere ka Musanze bihurije mu itsinda “Umwezi Youth Club”, biyemeza gukumira ibibazo by’abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera, cyane cyane mu mujyi wa Musanze.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, avuga ko bagiye gufasha Akarere ka Nyaruguru mu guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho.
Mu nama n’ibiganiro bitandukanye byagiye bitegurwa mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’uko abafite ubumuga batagomba guhezwa muri ‘business, biteguwe n’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’abafanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) na Komisiyo y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), kenshi (…)
Minisiteri y’ibikorwaremezo iratangaza ko nta muturage uzongera kwimurwa mbere y’uko ahabwa ingurane y’umutungo we, nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko byagaraye ko baharenganira mu gihe badaherewe ingurane ku gihe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry araburira abaka ruswa kuko amayeri bakoresha yamaze kumenyekana, kimwe n’imvugo zijimije bakoresha.
Inararibonye mu bijyanye n’urwego rw’amahoteli, zisanga ibyuho bikigaragara mu micungire n’imitangire ya serivisi zo mu mahoteli, bizakurwaho no kwita ku bunyamwuga bunoze bw’abakozi bazo, n’ireme ry’ama hoteli riri ku rwego ruhaza serivisi ku bazigana.
Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze ukora ubworozi bw’ibinyamushongo binini bizwi na none nk’ibinyamujonjorerwa, arishimira ko umushinga we uherutse guhiga indi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yiteguye kuwagura mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura imirire.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 21 bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kwinjira no gutura muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe umumotari witwa Uwiringiyimana Leonard w’imyaka 32, yafashwe atwaye moto ifite icyangombwa cy’ubwishingizi cy’igihimbano (insurance), akaba yafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera, Umudugudu wa Kayove.
Inama ya Sinode y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) yemeje umwanzuro w’Inama idasanzwe y’Abepisikopi b’iryo Torero yateranye ku wa 24 Kanama 2021, wo kongerera Most Rev Dr Laurent Mbanda igihe cyo kuba Umwepisikopi Mukuru guhera tariki 25 Kanama 2023 kuzagera tariki 25 Ukwakira 2026 saa sita z’amanywa(12h).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021, Polisi yerekanye itsinda ry’abantu 16 bafashwe ku wa Kabiri taliki 21 Ukuboza 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bagiye gusura abantu bari mu kato kubera icyo cyorezo, bane muri bo basanga baracyanduye.