Indege yari kuzana abimukira ba mbere mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza, ntabwo yabaye igihaguruka ku kibuga cy’indege cya Boscombe cyo mu Mujyi wa Wiltshire mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, nk’uko byari biteganyijwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rutangaza ko rumaze igihe rukora ibintu byinshi bitandukanye mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira CHOGM, ndetse rukemeza ko kugeza uyu munsi rwiteguye neza.
Perezida Paul Kagame yambitse umudali w’Agaciro Umunyamabanga mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, mu rwego rwo kumushimira, kikaba ari igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, muri Village Urugwiro.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahagarariye abandi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, biyemeje ko ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa Kamena 2022, bazaba baramaze kwesa umuhigo wa mituweli n’uwa Ejo Heza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye Abanyarwanda bajya guhahira mu mujyi wa Goma kwigengesera, kubera ibikorwa byo guhohotera abavuga Ikinyarwanda birimo kuhakorerwa.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEDAP), Madamu Nardos Bekele-Thomas.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire Institute for Children, Peace and Security, bavuguruye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangije ubukangurambaga bw’isuku, umutekano no gutanga serivisi inoze, igikorwa cyatangiye ku wa tariki 12 kikazagera ku ya 30 Kamena 2022.
Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, mu minsi ishize bazengurutse mu Mirenge yose igize ako Karere uko ari 15, bakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana. Ubwo bukangurambaga bwakorerwaga ku bigo by’amashuri ndetse no mu miryango, (…)
Imiryango ishingiye ku kwemera (Amadini n’Amatorero) ikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yahuriye mu giterane cy’Isanamitima gikangurira abaturage kuba umwe, banasengera umutekano w’Igihugu hamwe n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda kuva mu cyumweru gitaha.
Urubyiruko 70 rukomoka mu miryango ikennye cyane mu Karere ka Nyamagabe, rurishimira ko rwigishijwe imyuga rukanahabwa ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo rwize, kuko kuri rwo ari intangiriro y’ubukire.
Imiryango itari iya Leta ibarizwa mu Karere ka Musanze, irasabwa gutahiriza umugozi umwe kugira ngo icyuho kikigaragara mu buvugizi ikorera abaturage gikurweho, nabwo burusheho kuzana impinduka.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga, Rwanda Ex-Combatants and other People with Disabilities Organisation (RCOPDO), Rt Lt Joseph Sabena, avuga ko iyo ufite ubumuga afite umwuga umutunze bituma yigirira ikizere cy’ubuzima bikamurinda gusabiriza ariko nanone akarushaho (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, arahamagarira Abanyarwanda kwitegura inama ya CHOGM nk’abiteguye ubukwe, kuko buri wese azagira aho ahurira n’inyungu zayo, yaba mu gihe cyayo cyangwa nyuma yayo.
Abasirikare 48 bo mu rwego rwa Ofisiye, bafite ipeti rya Major na Lt Col, bamaze umwaka bakarishya ubumenyi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), basoje ayo masomo bibutswa ko n’ubwo bacyuye ubumenyi buhanitse bagomba guhora bihugura.
Abakozi 21 b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubugenzacyaha, bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga rikoreshwa mu gufata abanyabyaha aho baba bari hose ku Isi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), batashye inzu izamurikirwamo ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ikanateza imbere Umuco, hakazabamo n’Urubohero rw’abitegura gushinga ingo (Bridal Shower).
Awoke Ogbo, umunyeshuri wasoje amasomo mu ishuri ry’imiyoborere ryitwa Africa Leadership University (ALU) riri mu Rwanda, yize ibijyanye n’ibibazo byugarije isi. Uyu munyeshuri abungabunga ibidukikije ahindura ibintu bikoze muri Pulasitike akabikoramo amatafari n’amapave.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yatangaje ko Abasirikare 2 b’Ingabo z’u Rwanda bari bashimuswe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bagarutse mu Rwanda amahoro.
Abakozi ba IPRC-Kigali bo mu Muryango FPR-Inkotanyi, hamwe n’abanyeshuri biga muri icyo kigo, bashyikirije Mukandengo Pascasie warokotse Jenoside, inzu bamwubakiye isimbura iyari ishaje ngo yari igiye kumugwira.
Ingabo na Polisi 24 b’u Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’amategeko agenga intambara mu kurengera umusivili, basabwe gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe mu gihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa ko bitabazwa mu bisaba ubwo bumenyi.
Mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, kuri ubu umuturage ugaragaye mu kabari afite inkoni cyangwa umuhoro, arabihanirwa ndetse n’akabari asanzwemo cyangwa bigaragayemo kagacibwa amande.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko rukuru rw’u Bwongereza, rwemeje ko nta kizabangamira abimukira n’abasaba ubuhungiro koherezwa mu Rwanda, kuko ari Igihugu gitekanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro ku isoko ry’u Rwanda, byazamutse ku gipimo cya 14% muri Gicurasi, ariko mu bice by’icyaro bikaba ariho byazamutse cyane kurusha mu mijyi.
Abateraniye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa, barasaba ko ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga yiyongera.
Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi baturiye umupaka wa Petite Barrière, bavuga ko bashyizwe mu kaga n’ibikorwa byo gusenya umuhanda wa kaburimbo wajyaga ku ibagiro rya Gisenyi.
Ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishororo, Umurenge wa Mukama, Nsabimana Jean de Dieu, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo ahishire uwasambanyije umwana.
Daniel Niyonshuti wavutse mu 1994, aravuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirenga imyaka itanu aba ku muhanda, nyuma yo kubireka agasubira ku ishuri yabaye muganga, none ubu uvura akanabyaza abagore.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rurasaba urubyiruko kwitwararika mu kwitabira ibirori bibera mu bwihisho, kuko ari hamwe mu hacurirwa ibikorwa by’ubwihebe, iterabwoba n’ibindi byaha bibangamiye umudendezo wa rubanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC), ku bufatanye na komisiyo ishinzwe kubungabunga amazi y’ikiyaga cya Victoria (LVBC), baratangaza ko bitarenze umwaka wa 2025, i Kigali hazaba huzuye uruganda rutunganya imyanda ituruka mu bwiherero.