Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye ndetse n’abawugenda, kubungabunga no kurinda ibikorwa remezo bibagezwaho, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yakira Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani, Umugaba mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo za Qatar uri mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, bagirana ibiganiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku wa 27 Kamena 2022, bwatangije imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibirometero 4,9 mu Murenge wa Mbazi n’uwa Tumba.
Abahagarariye urubyiruko rwo muri Commonwealth, bazwi nka ‘Commonwealth Youth Council’, bahawe umwanya muri CHOGAM, wo kugaragariza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ibibazo bafite nk’urubyiruko kugira ngo byitabweho kurushaho.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, uri mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) mu Ntara y’Amajyepfo, Jean Bosco Rudasingwa, avuga ko uyu mwaka wa 2022 uzashira mu Ntara y’Amajyepfo bahafite abagabo b’imboni z’uburinganire basaga ibihumbi 20.
Abaturage 66 barimo abagore 14 biga mu ishami ry’ubwubatsi n’amashanyarazi muri Mukarange TVET School, barashimira ubuyobozi bwabafashije kureka ibiyobyabenge byari byarabagize imbata bakagana ishuri ry’imyuga.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Madeleine Nirere, avuga ko itegeko rigena imikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga, ritashyizeho amafaranga ntarengwa bagomba kwishyuza, nyamara ko byari bikwiye kuko hari aho usanga abaturage baharenganira.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Nkotanyi David, ukurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG), akambura amafaranga abaturage abizeza kuzabarahurira umuriro w’amashanyarazi, akawugeza mu ngo zabo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, hamwe na mugenzi we wo mu Birwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnouth, batashye ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu Karere ka Nyamagabe, ruzajya rutanga Megawati 5.5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2022.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Muvumba, baravuga ko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bahetse abarwayi mu ngobyi, kubera ko nta vuriro ribegereye.
Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere n’Uburenganzira bw’Umuturage mu miyoborere (CRD), urasaba ko abagabo bashaka abagore barenze umwe bajya bahabwa ibihano, kugira ngo iyi ngeso icike kuko idindiza iterambere.
Mu Rwanda umwana ni umuntu utarageza ku myaka 18, itegeko rikaba riteganya ko bene uwo aba akorerwa ibintu by’ibanze birimo guhabwa izina, kurerwa, kugaburirwa no gushyirwa mu ishuri, ariko bose ntibabona ubwo burenganzira kimwe, hakaba hari ababigaragaza iyo berekana imikino inyuranye abab bateguye.
Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rubavu na Rusizi, yafashe mu bihe bitandukanye abantu batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda amabaro 25 y’imyenda ya caguwa, bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Paul Kagame, yashimiye Abakuru b’Ibihugu n’abandi bashyitsi b’icyubahiro batandukanye, bitabiriye Inama ya CHOGM yahuje abarenga ibihumbi bine, yari imaze icyumweru ibera i Kigali by’umwihariko ashimira Abanyarwanda n’inzego z’umutekano.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda zitandukanye Leta igenera abatishoboye, zirimo VUP na Girinka Munyarwanda, bo mu Karere ka Nyabihu, baremeza ko zikomeje kugira uruhare rwihuse mu gutuma bakora imishinga, aho bemeza ko buri uko umwaka utashye, bagenda babona impinduka zifatika z’imibereho myiza.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo byinjira muri uwo muryango, bikaba byatumye ibihugu biwugize biba 56, kandi ngo amarembo arafunguye no ku bindi bihugu byakwifuza kuwujyamo.
Perezida Paul Kagame aravuga ko hari abantu batari muri gereza nyamara bagakwiye kuba bariyo, kandi ko ntawe ukwiye gushyira igitutu ku Rwanda, avuga ko hari indangagaciro rudafite.
Perezida Paul Kagame avuga ko hari igice cy’Isi cyihaye inshingano zo kugena indangagaciro, ko abandi ntazo bafite, akemeza ko ibyo atari ukuri kuko mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bafite indangagaciro.
Mu nama yahuje abahagarariye urubyiruko rwo mu muryango wa Commonwealth ndetse na bamwe mu bakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bitabiriye CHOGM i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rutihariye ibibazo, ahubwo hari n’ibyo ruhuriraho n’abakuze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022, mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena, wibanze ku gukorera ibiti by’imbuto bihinze ku buso bwa hegitari 1150, no gusibura imirwanyasuri.
Depite Izabiriza Marie Mediatrice aratangaza ko ashingiye ku bibazo bikigaragara mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba hari Abanyarwanda benshi badafite iby’ibanze, bigoye kwemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho uko bikwiriye.
Igikomangoma Charles cya Wales n’umugore we Camilla wa Cornwall, birebeye ubwiza bw’imideri ya Afurika n’iy’u Burayi mu gihe cy’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM), irimo kubera i Kigali mu Rwanda, bikaba byarabaye ku wa 23 Kamena 2022.
Mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, hagiye kuzura umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 40 yari ituye mu manegeka.
Abaturage batishoboye 287 barangije kwiga imyuga mu Karere ka Ngororero, barimo 74 bo mu Murenge wa Nyange, baratangaza ko bishimiye ibikoresho by’imyuga bahawe kuko bigiye kubafasha kwihangira imirimo no gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bityo nabo babashe kugera ku iterambere rirambye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu ihuriro ry’abavuzi gakondo, AGA Rwanda Network, bitoyemo Komite y’Umuryango ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, bakemeza ko bagize agaciro ari uko uwo Muryango umaze kubohora Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye gusaba abafite ibibanza mu mujyi wa Gisenyi, kuzamura imiturirwa mu gihe bamwe batangiye gufungirwa imiryango basabwa kubaka, ngo bakaba batagomba kurenza umwaka badatangiye kuzamura izo nyubako.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, bifatanije n’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth hamwe n’abafasha babo, mu birori by’umusangiro w’Umwamikazi w’u Bwongereza.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangaje abakiliya batatu batsindiye ibihembo biciye muri poromosiyo yagenewe abakiriya baba mu mahanga, "BK Diaspora Banking - Bank Home & Win Big", igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022.