Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko Akarere kamaze amezi icyenda kari muri gahunda yo gukangurira abaturage kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu bukangurambaga bise ‘Akaramata’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imihigo yahizwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2021/2022, uko yari 89, ubu 82 yamaze kweswa 100%, gugashimira abaturage babigizemo uruhare.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatoye Ingengo y’Imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 137 na miliyoni 500 azakoreshwa mu mwaka wa 2022/2023, hakazavamo ayo kubaka za ruhurura no guhanga imirimo mishya irenga ibihumbi 40.
Abaturage 154 bo mu Karere ka Ngororero bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe borojwe amatungo magufi, baratangaza ko bafite inyota yo kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nabo bakiteza imbere.
Abagabo bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye mu Rubuga rw’abagabo, bagamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, ashobora gutuma habaho no kwicana hagati y’abashakanye.
Bamwe mu bagore batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma y’amahugurwa bahawe n’umushinga Women for Women Rwanda, kuko bumvaga ko nta kindi bashoboye uretse kubyara no kurera.
Ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Polisi y’u Rwanda yakiriye imbwa 12 zabugenewe mu gusaka abakurikiranyweho ibyaha, zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland, igikorwa cyahujwe n’uko abapolisi 19 bari basoje amahugurwa yo kuzikoresha.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kwibohora ari ubuzima n’iterambere haba ku bari barahejejwe mu mahanga n’abandi bari barakandamijwe.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza barinubira guhamagarwa mu nama n’abayobozi ariko ntibubahirize amasaha kuko byica akazi kabo ka buri munsi. Mu cyumweru cyo kwibohora, Akarere ka Kayonza karimo gutaha ibikorwa remezo bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, umunsi uzizihizwa tariki 04 Nyakanga 2022, ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zikomeje kwiyongera mu buryo bugaragara. Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi hagamijwe ko intego y’amashanyarazi (…)
Abayobozi b’Akarere ka Muhanga kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere barahuriza ku guha umwanya uhagije umuturage, bakamutega amatwi kugira ngo abashe kugira uruhare mu bimukorerwa kuko na we arebwa n’imihigo.
Umugabo witwa Ngayabateranya wo mu Kagari ka Muyira, Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we, Uwifashije Claudine, amuziza ko yabwaye umukobwa, ndetse akomeretsa n’uwo mwana, ubu abahohotewe bakaba bari mu bitaro.
Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ibibazo by’amakimbirane n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu guhosha ibi bibazo.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Umujyi wa Kigali yateranye ku wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, Umuyobozi wungirije muri w’uwo mujyi ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yasubije abaturage basaba imodoka rusange n’inzira nshya (lignes), ko bizabagezwaho mu minsi ya vuba.
Nyuma y’ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa (IRMCT), Urwego Rwasigaranye Inshingano z’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR), abaharanira uburenganzira bwa muntu bongeye gutanga icyifuzo gisaba ko amakuru afatika ari mu bushyinguranyandiko bwa ICTR yoherezwa mu Rwanda.
Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe n’Ikigo Inkomoko giteza imbere amahugurwa, byamaze gutoranya ba rwiyemezamirimo bato 25, bagiye guhugurwa mu mezi atandatu aho abazitwara neza kurusha abandi bazahabwa inguzanyo yishyurwa nta nyungu bongeyeho, muri gahunda yiswe BK-Urumuri.
Abaturage bo mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bishimiye gutaha ibiro by’Akagari biyujurije nyuma y’uko bishatsemo imbaraga banga gukomeza gusaba serivise banyagirwa, bakusanya 49,500,000 FRW biyubakira ibiro by’Akagari.
Abaturiye ibice by’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, n’ibindi bice bizanyuramo kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, barishimira ko ubutaka bwabo bugiye kongererwa agaciro, n’inzu zabo zikarushaho kugira umucyo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirashishikariza abafite inganda nto n’iziciriritse mu gihugu kubagana, bagafashwa mu guhanga udushya mu byo bakora no gupimisha ibicuruzwa byabo ngo binozwe, bijye ku isoko byujuje ubuziranenge.
Hasigaye imyaka ibiri gusa ngo igihe u Rwanda rwari rwihaye cyo kuba rwamaze kugeza amashanyarazi ku baturage bose kigere, ariko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (REG), cyavuze ko hakenewe Miliyoni 600 z’Amadolari (asaga Miliyari 612 z’Amafaranga y’u Rwanda), kugira ngo iyo ntego u Rwanda rwihaye (…)
Abarimu bigisha mu mashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo bagira n’ubufasha basaba kugira ngo akazi kabo kagende neza.
Abatuye mu bice bikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ku ruhande rw’Umurenge wa Gataraga n’uwa Shingiro mu Karere ka Musanze, ngo barambiwe guhora bavogera iyo Pariki, bajya kuvomayo amazi yo mu bidendezi n’ibirohwa badaha mu miferege, bigasa n’aho bayasahuranwa n’inyamaswa zaho, biturutse ku kuba batagira amazi meza (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, arasaba abaturage b’ako Karere gukunda ibikorerwa iwabo, bakanabikundisha abandi bikarenga isoko ry’Akarere bikagera no hanze y’Igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abikorera mu nzego zose n’imiryango itari iya Leta n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bakoreye hamwe iterambere ryakwihuta, kuko iyo icyiciro kimwe gikoze gahoro bituma ku rundi ruhande ibikorwa bitihuta.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya CHOGM 2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, nyuma y’imyaka 13 gusa ishize rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye ndetse n’abawugenda, kubungabunga no kurinda ibikorwa remezo bibagezwaho, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yakira Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani, Umugaba mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo za Qatar uri mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, bagirana ibiganiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku wa 27 Kamena 2022, bwatangije imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibirometero 4,9 mu Murenge wa Mbazi n’uwa Tumba.
Abahagarariye urubyiruko rwo muri Commonwealth, bazwi nka ‘Commonwealth Youth Council’, bahawe umwanya muri CHOGAM, wo kugaragariza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ibibazo bafite nk’urubyiruko kugira ngo byitabweho kurushaho.