Mu bukangurambaga bwo kwamagana imodoka zifite ibirahure byijimye (fumé), Polisi y’u Rwanda imazemo ibyumweru bibiri, hafashwe imodoka 748 ba nyirazo barabihanirwa.
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yafashe abantu batatu, bafite ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima ibiro 8 n’udupfunyika twarwo 2000, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Nyabihu na Rubavu.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arasaba abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bo muri iyi Ntara, gutahiriza umugozi umwe mu kubaka umuryango ushoboye uzira amakimbirane, kuko ari bwo abaturage bazabaho bishimye, bityo na gahunda zose Leta ibagenera, zibagirire akamaro.
Abari abazunguzayi mu mihanda itandukanye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, barasabwa kwishyira hamwe bagatangira kwizigamira kugira ngo babone igishoro gihagije.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na Gahamanyi Frederic ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Col (Rtd) Joseph Rutabana, yashyikirije Perezidiza Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko uburere ababyeyi baha abana babo butarimo inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ntacyo bwaba bumaze kuko bidasigana.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakemuye ibibazo by’abaturage b’Akarere ka Ruhango ndetse bimwe muri byo asaba inzego bireba kubikurikirana. Mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye rwo kuganira n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yarutangiriye mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, (…)
Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), buravuga ko buteganya kuzajya bukoresha za Robot (Robotic machine) mu rwego rwo kwihutisha akazi.
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko batinye kuvuga ihohoterwa bakorewe kubera gutinya ko ababyeyi babo babirukana bakabaho nabi.
Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), cyatanze ibikoresho mu Karere ka Gicumbi birimo robine zifasha abana gukaraba intoki ndetse n’ubwiherero bya kompanyi ya SATO, ikora ibikoresho by’isuku n’isukura.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abaturage b’Akarere ka Ruhango ko ibyo yabemereye yiyamamaza mu mwaka wa 2017, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bitarakorwa bigieye gushyirwamo imbaraga bikagera ku baturage.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 kugeza tariki ya 28 Kanama 2022, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro ahura n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gukorana n’urwego rw’abikorera mu karere (PSF), bagafasha abazunguzayi kubona ibibanza bakoreramo, mu rwego rwo guca akajagari n’ubucuruzi butemewe n’amategeko mu mujyi wa Muhanga.
Uwitwa Hatariyakufa Jean d’Amour utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero uvuga ko yari atunzwe n’ubujura, ari mu basaga 1000 bamaze kwiteza imbere, bifuza kwimukira mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe.
Urubyiruko rwasoje amasomo ku bijyanye n’akazi kanoze, rwiyemeje kuba umusingi wo kurwanya ubushomeri bihereyeho, bagahera ku mafaranga make bakagenda bakura kugeza babaye ba Rwiyememirimo bakomeye.
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barasaba ko ahategerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hashyirwa ahagenewe kujya imyanda, mu rwego rwo kugira isuku.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kwegerezwa hafi serivisi zibahesha ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, bigiye kubarinda gusiragira mu nzego z’ibanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko abatazirika ibisenge by’inzu zabo bigatwarwa n’umuyaga, batazajya bafashwa kuko baba bagize uruhare mu gusambuka kwazo.
Abakozi b’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) bakiriwe n’Umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku wa 22 Kanama 2022, bawubaza amakuru ajyanye n’Ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikomeje gukorwa mu Gihugu hose.
Bamwe mu bagore mu Mirenge ya Rwimiyaga na Nyagatare bafite abana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo bashinjwa kurera nabi nyamara bo bumva kurera byakabaye inshingano yabo bose.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigiye guhugura abajyanama b’ubuzima gupima indwara z’imbere mu mubiri zitandura. Dr Uwinkindi François ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara zitandura muri RBC, avuga ko abajyanama b’ubuzima bagiye guhabwa amahugurwa ndetse n’ibikoresho bizabafasha kumenya gupima indwara z’imbere mu (…)
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu (…)
Umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, yagize ibyago byo kuribwa n’imbwa yo mu rugo rw’umugabo witwa Kanani Jean Robert.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gutekesha gaz, kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose icyarimwe, kuko bo ngo bumva gaz mu makuru.
Ubuyobozi bwa Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL), butangaza ko mu minsi iri imbere buzagabanya ibiciro bisabwa ku bakenera izo serivisi, kugira ngo zirusheho kugera kuri benshi.
Urubyiruko Gatolika rwaturutse mu Madiyosezi yo Rwanda rwari ruteraniye muri Diyosezi ya Kabgayi, mu biganiro bahawe basabwe kuba imbaraga zubaka Igihugu cyabo.
Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, ari mu Rwanda mu bikorwa bye byo kubungabunga ibidukikije akorera muri Pariki zo ku mugabane wa Afurica.
Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hagamijwe kubaka ahazaza harwo, hashingiye ku mibereho n’iterambere birambye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuturage w’Umunya Uganda witwa Justine Owor, wari waraje mu munsi Mukuru wa Asomusiyo wizihirijwe i Kibeho tariki 15 Kanama 2022, akaza kubura, yabonetse ari muzima, ariko yagize ikibazo cyo mu mutwe gituma ajyanwa mu bitaro i Ndera.