Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyesheje abarusabye akazi ku myanya itandukanye, ko hatoranyijwe abagera ku 1778 bemererwa kuzajya gukorera ibizamini mu ntara babarizwamo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Theodoros wa II, Papa wa Alexandria na Afurika mu idini rya Orthodox, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’iryo dini.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2021/2022, ingo zahawe amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange zisaga ibihumbi 116 naho izirenga ibihumbi 127 zikaba zarahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ivuga ko imvura yaguye tariki ya 27 Ukwakira 2022 irimo umuyaga mwinshi yangije ibikorwa remezo bitandukanye abantu bamwe bagakomereka.
Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye abanyuze mu bigo ngororamuco rwitwa ‘Imboni z’Impinduka’ rugera kuri 300, bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze uvutse, abawugize baje gusangira n’ababyeyi b’intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera.
Padiri Sindarihora Antoine wo muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Iguhugu barishimira gahunda yiswe Baza MINUBUMWE, kuko biteze ibisubizo by’ibibazo bamaranye igihe, basiragizwa hirya no hino mu nzego zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho, Sam Matekane.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen François-Xavier Mabin, umuyobozi wa (Elements Français au Gabon) wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba yakiriwe na mugenzi we Philippe Nyusi.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, basubijwe mu buzima busanzwe nyuma y’amezi atanu bamaze i Mutobo mu Karere ka Musanze, bahabwa inyigisho na Komosiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC).
Abayobozi b’amashami 13 y’Umuryango w’Abibumbye (UN) akorera mu Rwanda, basuye ibikorwa bimwe na bimwe by’urubyiruko mu Karere ka Huye, ku wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022.
Itsinda ry’Abajyanama ba Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba intambwe yatewe n’Igisirikari cy’u Rwanda (RDF), mu kubungabunga amahoro n’umutekano yaba imbere mu gihugu, mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu ruhando mpuzamahanga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ishusho y’ibibazo birenga 140 byagaragaye mu baturage bagize uturere twose tw’Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Malu Dreyer, Minisitiri-Perezida w’Intara ya Rhénanie Palatinat na Hendrik Hering, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko w’iyo Ntara, bari mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie Palatinat.
Ubuyobozi bwa Rwanda Interlink Transport Company (RITCO) buravuga ko amakuru aherutse kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abashoferi b’icyo kigo badahabwa ikiruhuko nta shingiro afite, kuko abakozi b’icyo kigo harimo n’abashoferi bafatwa kimwe hakurikijwe amasezerano y’akazi, hakurikijwe kandi ibiteganywa (…)
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu z’abaturage, amashuri arasambuka n’ibindi bikorwa remezo.
Ku wa 26 Ukwakira 2022, mu Karere ka Rusizi, hatangiye amahugurwa ngarukamwaka y’ababaruramari b’Abanyamwuga agamije kubongerera ubumenyi, akaba abaye ku nshuro ya cumi n’imwe (11), aho yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko inzego zisabwa gushyiraho amabwiriza ngengamyitwarire ku bakozi n’abakoresha, nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.
Umuryango w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye (Rwanda Journalists for Sustainable Development- RJSD), watangije gahunda zo kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashijwe inyandiko n’itangazamakuru.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Mu nama yahuje ibihugu cyane cyane ibyo ku Mugabane w’Afurika, yiga ku bijyanye n’ubumenyi ku ikoranabuhanga, ikaba yarateguwe n’ikigo ICDL, gitanga amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga, Minisitiri w’u Rwanda w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko uwo ari umwanya wo kugana ku kwesa imihigo bafite mu (…)
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe Umujyanama mu Karere ka Rulindo, abagize Inama Njyanama y’ako karere bahaye imiryango 17 itari ifite isakaro amabati 442, aho buri muryango wagenewe 26.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango ziributsa abaturage kwirinda urugomo n’amakimbirane, kuko bivamo ibyaha bishobora gutuma umuntu afungwa burundu, bigateza impfu za hato na hato kandi bikagira ingaruka ku miryango.
Abatuye mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, ngo biyemeje gukomera ku irondo ry’umwuga baryongera imabaraga, nk’uburyo butuma babasha kwibungabungira umutekano, mu kwirinda ko hagira uwakongera kubameneramo ngo awuhungabanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, arasaba abayobozi kutaka abaturage amafaranga adateganyijwe mu itegeko, kuko ari ruswa kandi uzabifatirwamo azabihanirwa n’amategeko.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Sebahire Emmanuel, yitabye Imana mu ijoro rya tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi bw’umutima.
Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko amatara bashyiriwe ku muhanda yabongerereye umutekano, wari umaze igihe warahungabanyijwe n’abajura.
Abashyitsi baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat, bayobowe na Minisitiri Perezida w’iyo Ntara, Malu Dreyer, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Imena z’abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, bashyira indabo aho zishyinguye baranazunamira.