Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye, aravuga ko amahitamo yabo ari yo yatumye mu myaka 28 ishize bashobora kongera gusana umuryango nyarwanda no guteza imbere Igihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko kwimura amasaha yo gutangira umurimo akava saa mbili (08h00’) akagera saa tatu (09h00’) za mu gitondo bigamije kongera umusaruro aho korora ubunebwe.
Abantu 10 barimo abanyamahanga batandatu n’Abanyarwanda bane ni bo basabirwa kugirwa Abarinzi b’Igihango bo muri 2022. Barindwi muri aba bitabye Imana, harimo umwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe amakuru ye ya vuba ntiyabashije kumenyekana, mu gihe abandi babiri bakiriho.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu mugoroba tariki ya 11 Ugushyingo 2022 ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.
Kuvukira mu rugo rw’Abapasiteri ntibyabujije Byiringiro kujya mu biyobyabwenge, ariko ubu yishimira ko ubu yabivuyemo. Ababyeyi ba Byiringiro Épaphrodite, bavuga ko umwana wabo yabyirutse ari umwana usanzwe, warezwe nk’uko abandi barerwa, ndetse bamutoza gusenga, binagaragara ko abikunda, nyuma ageze mu mashuri yisumbuye, (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere ubukangurambaga bwiswe ’Gerayo Amahoro’, bugiye gutangira gukorwa hirya no hino mu Gihugu.
Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, amwibutsa ko inshingano ze zikwiye kuba zishyigikira ibikorwa biteza imbere umuturage.
Abayobozi mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Uturere n’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye amadini n’amatorero, baremeza ko bagiye kurushaho gufatanya, mu kugabanya umubare w’ingo zibana mu makimbirane n’ababana batarasezeranye, n’ibindi bibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage.
Abagore bagera ku 100 bibumbiye mu itsinda ‘Abesamihigo’ bo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kamonyi muri Musanze, barishimira gahunda yo kuzigama bishyiriyeho bihesha buri muryango matola ihagaze 55,000Frw, binyuze muri gahunda ya Dusasirane.
Hari abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bajya bitabira amarushanwa y’imivugo, indirimbo n’ubundi buhanzi bushingiye ku muco nyarwanda, bavuga ko kwishyura udufaranga dukeya abatsinze bakabambura uburenganzira ku bihangano byabo, bidakwiye.
Kayitesi w’imyaka 17 wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko ababazwa no kuba yaremeye kuryamana n’umusore bakundanaga kuko ngo yari yamubwiye ko namwangira apfa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwujuje Ishuri ry’Imyuga yo kudoda no gusudira mu cyari Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera, muri gahunda yo gufasha abarangiza ibihano kubona akazi ubwo bazaba bafunguwe.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Barbados ari ibihugu bito, ariko bifite icyerekezo cyagutse, cyo kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri uwo mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney.
Eng. Jean Claude Musabyimana agizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbura Gatabazi Jean Marie Vianney.
Ku bufatanye na Leta, Umuryango Mpuzamahanga ukorera mu Rwanda witwa Humanity&Inclusion watangije ku mugaragaro umushinga ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivisi zidaheza.
Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda babiherewe amahugurwa rya gatatu (FPU-3), rigizwe n’abapolisi 180 ryahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santrafurika (MINUSCA).
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko.
Kugeza ubu, agaciro k’ifaranga rya Ghana ngo kamaze kugabanukaho 40% muri uyu mwaka wa 2022, ibyo bikaba ari byo byatumye abaturage amagana bajya mu mihanda yo mu Murwa mukuru Accra, basaba ko Perezida Nana Akufo-Addo yakwegura, kubera icyo kibazo cyatumye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibiribwa bizamuka ku (…)
Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, arizeza ko umubyigano w’ibinyabiziga muri Remera-Giporoso kugera i Kanombe uzagabanuka, ubwo umuhanda wo muri Niboye uzaba urangije gukorwa.
Bob Mugabo ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ngo yishimiye ndetse ananyurwa no kumva amateka y’umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma y’igihe ayasoma ariko atarayabwirwa ahibereye.
Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo y’umwaka wa 2021/2022 ivuga ko abakozi mu nzego z’ibanze badafata neza ababagana, harimo no kubabwira nabi.
Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda (UNICEF), tariki ya 9 Ugushyingo 2022 washyize ahagaragara zimwe mu nama Ange Kagame agira ababyeyi, z’ibyo bakora kugira ngo bafashe ubwonko bw’umwana gukura neza bifashishije imikino.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo burasaba abatuye mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko abakora ku mipaka yombi uko ari ibiri, bahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi, kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kuko ku mpande zombi imipaka ifunguye.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu, bahawe telefone zo gukoresha mu bucukuzi na mudasobwa zibafasha kubika amakuru yo gucunga umutungo, bagirwa inama yo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo bacuruza, hamwe no mu guhererekanya amafaranga.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko abagabo na bo bakwiye kugira uruhare mu kurwanya isambanywa ry’abana babo, babereka ibishuko bashobora kugwamo.
Guha abantu babona amafunguro mu mwijima no kubapfuka mu maso bakagenda batareba, ariko bakoresha inkoni yera ngo ni bimwe mu bikorwa biteganyijwe kugira ngo abo bantu babona bakorere ubuvugizi abatabona.
Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Hamuritswe imishinga mishya icyenda y’ikitegererezo mu ikoranabuhanga izagira uruhare mu guhindura ubuhinzi, ibiribwa n’ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije muri Afurika. Imishinga mishya icyenda yatoranijwe izinjizwa muri gahunda izayifasha mu kwagura ibikorwa byayo by’ubucuruzi binyuze muri gahunda ya Katapult Africa (…)