Imiryango igera kuri 40 ituye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano mu Karere ka Karongi, ntifite ubwiherero kuko ubu bifashisha ubw’abaturanyi babo, bagasaba ko babwubakirwa kuko bibabangamiye.
Mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugeza ku barutuye umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100% mu 2024, ku mugabane wa Afurika haracyabarirwa abarenga miliyoni 500 bataragerwaho nawo.
Abagore bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje inzira yo kwiteza imbere kandi barwanya ingeso ya ‘Ndongora Nitunge’ binyuze mu kwibumbira mu matsinda abafasha kubitsa no kugurizanya.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda bari kumwe, ubwo basozaga uruzinduko rwihariye bagiriraga mu Rwanda.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, iratangaza ko hari ibyagaragaye mu muco nyarwanda bibangamiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bishingiye ku nkwano.
Tariki ya 3 Ukwakira 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwandikiye ubuyobozi bw’amahoteri, za moteri n’utubari, bubihanangiriza kutemera kwakira abantu bose bafite imyambarire ikojeje isoni, kwirinda kwakira abana batujuje imyaka y’ubukure yemerwa mu Rwanda 18 hamwe no kwirinda kwakira abantu bakoresha ibiyobyabwenge (…)
Ababyeyi biganjemo abagabo bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bagiye kurushaho kubaka ubucuti bwa kibyeyi hagati yabo n’abana babo, cyane cyane b’abakobwa, binyuze mu kubaganiriza kenshi, babashishikariza gukumira ibishuko; mu kwirinda ingaruka zikomeje kugaragara kuri bamwe, zangiza ubuzima bw’ahazaza.
Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe, ibicuruzwa ngo ntibiza neza kubera ko bigera mu Rwanda bihenze.
Mu Karere ka Nyamagabe, ikigo cy’imari iciriritse, ASA International, cyatanze mituweli ku bantu 700, kinarihira amafaranga y’ibitaro 13 bari barananiwe kubyikorera kubera ubukene.
Dr. Dyrckx Dushime ukurikirana imihindagurikire y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira, ahumuriza abaturiye ibi birunga ko bitagiye kuruka nk’uko benshi babitekereza.
Mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu guteka no kurengera ibidukikije, hatangijwe umushinga ukwirakwiza mu baturage amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko muri Kamena 2023, hazatangira kubakwa inyubako nshya y’Ibitaro bya Ngarama ifite agaciro ka Miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ikazasimbura inyubako zari zisanzwe kuko ngo zishaje kandi zikaba nta n’ubushobozi bwakira abarwayi bose bari mu ifasi y’ibi (…)
Zimwe mu mbogamizi abagore bo mu cyaro bagaragaza zituma badatera imbere ndetse bakanavunika, ni ukumara amasaha menshi bakora imirimo yo mu rugo.
Mu Karere ka Muhanga hari abagabo bavuga ko iterambere ry’abagore ari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango, kuko icyo umugore afite kiba ari icy’abagabo n’umuryango wose muri rusange.
Abantu 204 bo mu Kagari ka Gahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bishimiye kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi. Ni nyuma yo gusaba ko barahirira kuba abanyamuryango mbere gato y’inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ku rwego rw’Akagari ka Gahanga, yateranye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira (…)
Inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego za Leta, izihagarariye abikorera, abashoramari, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, biyemeje kurebera hamwe ibikenewe kugira ngo Akarere ka Bugesera kabyaze umusaruro amahirwe gafite, kihute mu iterambere.
Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress), izitabirwa n’abarenga 2000, ikazatangira ku itariki 25 kugera 27 Ukwakira 2022.
Hari abangavu baterwa inda bakavuga ko ahanini biterwa no kutamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ababyeyi n’abarezi bagasabwa kubibaganirizaho.
Kuramukobwa Aline wo mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Giti, yashyikirijwe inzu yubakiwe n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, ifite agaciro ka miliyoni zirindwi, ndetse banamuremera ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo hamwe n’imashini yo kudoda.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Akarere ka Gasabo wizihirijwe mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Bweramvura. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, na Depite Ndangiza Madine wari Umushyitsi Mukuru.
Uruganda rw’umuceri rwa Gafunzo rwaremeye inka umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere no kwishimira ko abagore bafite uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Kuva mu 2010, ubushakashatsi bwa RDHS bugaragaza ko Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba tuza mu myanya ya mbere mu kugira abana bafite igwingira n’imirire mibi, kandi ariyo Ntara ikize ku biryo kurusha izindi.
Abagore bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, batekereza ko baramutse bahuguwe ku gukora ibibateza imbere bakanahabwa igishoro, batera imbere.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo mu gufasha abatishoboye, aho umuryango wabagaho unyagirwa washyikirijwe inzu yubatswe bigizwemo uruhare n’abagore, amatsinda abiri y’abagore ahabwa inkunga ingana na miliyoni.
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.
Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, rurahamagarirwa kugira ubushake n’ubwitange, kugira ngo ibikorwa by’umuryango bigerweho, kuko aribo bikorerwa.
Umuryango Rotary Club Kalisimbi wishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ndetse utanga n’inkunga y’ibitabo 100 mu bigo by’amashuri byo muri uwo Murenge.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP), n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Inama ya YouthConnekt igende neza, ndetse n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku Isi.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu Ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore harimo iby’ubukorikori, iby’ubuhinzi n’ibindi ndetse habaho no kuremera imiryango itishoboye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi, bakaba bavugaga ko hari ibitanoze.