Inzego zishinzwe umutekano zaguye gitumo itsinda ry’abarembetsi, bari bikoreye kanyanga bayikuye mu gihugu cya Uganda, bagerageza kuzirwanya biviramo bane muri abo barembetsi kuraswa bahita bahasiga ubuzima.
Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, hasojwe icyiciro cya gatanu kigizwe n’Abagenzacyaha 135, bari bamaze amezi arindwi bahabwa ubumenyi mu kugenza ibyaha birimo ibya ruswa, ibyambukiranya imipaka birimo n’iby’iterabwoba, iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bigishwa kandi ubwirinzi (…)
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan, ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we Col. Gen. Zakir Asker Oglu Hasanov.
Umunyamahirwe Harerimana Rashid utuye mu Byangabo mu Karere ka Musanze, yabaye umwe mu banyamahirwe batsindiye 2,595,058Frw mu mukino w’Igitego Lotto.
Umwana w’Imyaka itatu wafatanywe umukobwa witwa Musabyimana Assumpta, bigakekwa ko yamwibye, yongeye guhura na nyina.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRF2022).
Umunsi ku wundi Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu iragenda igaragaza byinshi yakoreshwa mu iterambere ry’u Rwanda, kuko nyuma yo gutanga amashanyarazi hari n’ibindi yakoreshwa birimo no kubyara ifumbire mvaruganda.
Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza tariki 3 Nzeri 2022, abantu 137 bahitanywe n’ibiza naho abagera kuri 271 barakomereka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Liz Truss watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, amwizeza gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
Umusore witwa Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bo mu Karere ka Gatsibo bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakanazigaburira undi muntu akazirya yabenshywe ko ari iz’ihene.
Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
N’ubwo amakimbirane mu ngo aba aturuka ku bashakanye bombi, hari abagore bo mu Karere ka Huye bavuga ko agenda yiyongera kubera ko abagore batagishaka guca bugufi.
Umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Turinamungu Juvenal, wo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, bamusanze mu mugozi mu cyumba cy’uruganiriro iwe mu rugo yapfuye, bakeka ko yaba yiyahuye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 96%.
Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka itatu.
Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo, izabafasha kurushaho kubahiriza no kuzuza inshingano zabo. Ni mu muhango wahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’imboni z’imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ubimburirwa no kumurika (…)
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022 iratangira guhamagaza abayobozi bazasobanura irengero ry’amafaranga arenga miliyari eshatu, atagaragaza icyo yakoreshejwe.
Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro imbonezamikurire y’abana bato (ECD) muri Village urugwiro ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu bajyana ibinyabiziga ngo bikorerwe ubugenzunzi (Controle technique), baba babikurikiye ku ikoranabuhanga, ndetse nabo barabyishimira kuko ibikorwa byose biba bigaragara neza, niba hari icyangiritse bakaba byirebera bakajya kugikoresha nta ngingimira.
Mu gihe imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu irimbanyije, ni nako abaturage bashishikarizwa kuyabyaza umusaruro, akababera inkingi ya mwamba y’iterambere ryabo, ntibigarukire ku gucana amatara gusa no gucomeka ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi nka telefoni, televiziyo, radiyo, frigo, (…)
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanura Demokarasi ya Congo (RDC), bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira uburyo Leta ikomeje kubafasha kuzamura iterambere ryabo, nyuma yo kwigishya imyuga inyuranye, bakaba bahawe n’igishoro kibafasha kunoza iyo mishinga.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), iranenga bamwe mu banyamakuru bakomeje gushakira inyungu ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, babakoresha ibiganiro bihabanye n’ubunyamwuga, bakabasaba kubihagarika kuko ari ihohoterwa babakorera.
Abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, barasaba gufashwa gusobanukirwa neza ibiba bikubiye muri raporo zikorwa na Labaratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL).
Abaturage b’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bifuza iguriro ry’inyama (Butcher) rigezweho, kuko irihari ari rito kandi rikaba ritabereye ahantu hari umuhanda mwiza wa kaburimbo n’isoko rigezweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we wa Uganda Gen Odongo Jeje Abubakhar kuri uyu wa Kane, bumvikana uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kubyazwa umusaruro.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda, bwagaragaje ko ibihano biremereye bigenwa n’itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biri mu bituma abagore bahohoterwa n’abagabo babo ntibashake ubufasha mu mategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko urubyiruko mu Rwanda rufite umukoro wo kubaka amahoro no kwigisha ibihugu bituranye, kubaka amahoro kuko ruzi neza ikiguzi cyayo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 11 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 101 bavanywe muri Libya, bose bakaba bageze mu Rwanda amahoro.
Akarere ka Gicumbi kashyizeho gahunda ya Ngira nkugire Tugeraneyo, izabafasha kugabanya umubare w’abana bagwingiye.
Abacuruzi b’ibiribwa n’imyambaro mu Murenge wa Mimuli bari mu byishimo, nyuma yo kubakirwa isoko rya kijyambere rifite agaciro k’arenga Miliyoni 684Frw, mu gihe bari bamaze umwaka bakorera mu gishanga.