Umuryango ’Ripple Effect’ (wahoze witwa Send a Cow) wemereye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ko uzavana mu bukene abarenga 750,000 bo mu turere 16 kugeza mu mwaka wa 2030.
Imiryango itari iya Leta ndetse n’abashinzwe gufasha urubyiruko mu bigo nderabuzima, basanga ababyeyi bakwiye kugira urubuga bigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere, kubera ko usanga urubyiruko rubibarushaho amakuru.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, bigamije kongera umubano hagati y’ibihugu byombi.
BK Group yatangije Umuryango witwa BK Foundation uteza imbere imibereho myiza, ukaba ugiye kongerera imbaraga gahunda zari zisanzwe zunganira Leta mu bijyanye n’Uburezi, Guhanga udushya no Kubungabunga ibidukikije.
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Utwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere uhagaze, yibanda cyane ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, basabye abayobozi mu Karere ka Gatsibo gushyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo baba batanze, mu gihe cy’igenamigambi ry’ibyo bifuza gukorerwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko muri Congo-Brazzaville, aho yashyikirije Perezida Denis Sassou-N’Guesso, ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Paul Kagame.
Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kayonza, ku wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, yasubije moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer nyirayo, ifite ibirango RF 115 J yari yibwe, hafatwa abasore batatu bacyekwaho gufatanya muri ubwo bujura.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda.
Imiryango 110 ituriye Igishanga cy’Urugezi mu Mirenge ya Kivuye na Gatebe mu Karere ka Burera, irishimira ko ibigega bifata amazi yashyikirijwe, bigiye gufasha abayigize guca ukubiri n’imvune baterwaga no kuvoma amazi y’ibirohwa muri icyo gishanga, yajyaga anabatera indwara.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yemeje ko ibisabwa kugira ngo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zandikwe mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi Uburezi n’Umuco (UNESCO), byamaze kuzuzwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko ubukangurambaga ‘Izihirwe kibondo’ buzamara iminsi 30, bwitezweho kurandura ikibazo cya bwaki n’ingwingira mu bana.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi ba Kaminuza ya Kent State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Visi Perezida wayo, Dr Marcello Fantoni.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga, barasaba bagenzi babo kwita kuri bene abo bana, bakirinda kubafungirana mu nzu, kuko baramutse bitaweho bavamo abantu bafite akamaro.
Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Itsinda ry’abitwa abarembetsi bajya kuzana ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, usigaye warize amayeri yo kujya bihisha mu buvumo busengerwamo buri hirya no hino mu Karere ka Gicumbi.
U Rwanda rwatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 (saa kumi n’imwe n’iminota itatu), indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yongeye kuvogera ikirere cyarwo, hanyuma iraraswa.
Umucamanza wo mu rukiko rwa Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe zA Amerika, yatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane kubera Filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko n’ubwo Leta yita ku iterambere n’imibereho myiza by’umuturage, ariko bitagerwaho mu gihe umuturage we ubwe atabigizemo uruhare.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari, urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, rurahamagarira urubyiruko kwigira no gufatira urugero rwiza ku ntwari zababanjirije.
Bamwe mu biga ubuvuzi (Medical students) muri Kaminuza y’u Rwanda, basaba ko gahunda yo gusabwa gukora mu bitaro bya Leta mu gihe barangije amasomo yabo, nibura ibiri kugeza kuri irindwi bitewe n’icyiciro cy’amasomo barangije, yasubirwamo.
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, umugororwa witwa Jean Damascène Ntawukuriryayo wari warakatiwe gufungwa burundu kubera ubwicanyi, yatorotse igororero rya Nyanza.
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Prof Kalisa Mbanda, abagize umuryango we barimo abana n’umugore bavuze ko babuze umubyeyi w’intwari, kandi ko abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge mu cye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga abagifite imyumvire ituma bafata umuryango w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ‘Youth Volunteers’, nk’inzira y’ubusamo, abantu banyuramo kugira ngo babone amahirwe y’akazi bahemberwa cyangwa kuba abayobozi, ikwiye guhinduka, kuko aribwo n’indangagaciro zo gukorera Igihugu (…)
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, zazindukiye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda zitwaje ubutumwa bukubiyemo ibibazo zifite, zisaba amahanga kugira icyo abikoraho.
Impuguke mu mikurire n’imirire y’abana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NECDP), Faustin Macara, aributsa ababyeyi bajyana abana mu ngo mbonezamikurire ko bafite n’uruhare mu kurera no kwita ku bana babo, kuko bidakwiye guharirwa urugo rwabakiriye.
Arikiyepisikopi w’Umujyi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’inshuti n’abavandimwe ba Prof Kalisa Mbanda, watabarutse ku itariki 13 Mutarama 2023, bamushimira kuba agiye Kiliziya yubakaga y’i Mugote i Rutongo muri Rulindo, imaze gusakarwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri by’inyubako za IPRC Kigali, yangiza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane aho abakobwa barara.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana, asigiye abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) umurage wo kumenya ibyatsi byose bibaho ku Isi, ndetse no kubibyaza umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana, DCP Phemelo Ramakorwane n’itsinda ayoboye, bari mu Rwanda kuva none tariki ya 23 Mutarama 2023, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.