Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa 10 Gashyantare 2023 bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’uwo muryango bataha inzu bubakiye utishoboye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo ndetse n’umujyanama mu by’amategeko w’Intara ya Ngozi mu Burundi, bagiriye inama i Huye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023.
N’ubwo muri iyi minsi ababyeyi basigaye bafite inshingano nyinshi bigatuma hari abatabona umwanya, ngo birakwiye ko abana badaharirwa abakozi gusa, ahubwo ababyeyi bakagira uruhare mu burere n’uburezi bwabo.
Imibare ituruka muri Banki nkuru y’Iguhugu (BNR) no muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko mu mwaka wa 2022, amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 683 z’Amadolari (Hafi Miliyari 740 z’Amafaranga y’u Rwanda), ni ukuvuga ko yazamutseho 52.3 %, ugereranyije na Miliyoni 448 (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kiratangaza ko mu kwezi gushize ibiciro by’ibicuruzwa byazamutseho 2.1%, ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022.
Depite Uwanyirigira Gloriose arasaba ababyeyi kwirinda guhishira abagabo bangiza abana bakabatera inda, kuko byagaragaye ko abahishira ibyo byaha baba bakiriye indonke nyamara byangiza uburenganzira bw’abana.
Muri iki cyumweru, inama rusange y’itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza yarateranye, ifata imyanzuro itandukanye harimo n’ugamije gushyingira abakundana bahuje ibitsina mu gihe babyifuza.
Abagore bakora imirimo y’ubwubatsi mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, barashimira Politiki y’u Rwanda ibaha umwanya bakisanga mu mirimo yari yarahariwe abagabo kubera ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ikigo ‘Construck’ gishamikiye kuri sosiyete ya NPD (imwe mu bigize Crystal Ventures) cyamurikiye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’Umujyi wa Kigali, imashini 31 n’imodoka 30 zifashishwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali, ku wa Kane tariki ya 09 Gashyantare 2023 yamuritse umushinga witwa ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa’, uzakorera mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, ukazafasha abatuye muri utwo turere komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Imiryango 240 yo mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu ibana mu makimbirane, igiye gufashwa kuyavamo binyuze mu mushinga ‘BAHO’ wa RWAMREC ku bufatanye na Care International, hagamijwe kugira imiryango itekanye kandi iteye imbere.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), watangaje ko ugiye guha inkunga ya miliyoni 22 z’ama Euros (asaga Miliyari 25FRW) Inkambi y’Agateganyo y’Impunzi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama igamijwe kureba uko ibijyanye n’abakozi n’umurimo bihagaze mu Rwanda, yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’ibyigenga, yasabye abakoresha kubahiriza amabwiriza arebana n’umurimo.
Abaturage barasaba ko abakora irondo bahugurwa bakigishwa uko bagomba kubana nabo, kubera ko babahohotera cyane, rimwe na rimwe bikabaviramo kubura ubuzima kandi nta kosa ridasanzwe bakoze.
Abamotari bari bagize Koperative COTAMON0-Ubumwe bakorera mu karere ka Musanze bari mu rujijo nyuma yo kubwirwa ko inzu yabo yagurishijwe miliyoni 86, bahamagawe ngo bagabane babwirwa ko hasigaye 7, maze buri wese ahabwa ibihumbi 10.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare barishimira ko igiciro cy’ibigori kiyongereye bagasaba abaguzi kucyubahiriza kuko hari igihe hari abunama ku bahinzi bakabagurira ku giciro kiri munsi y’icyagenwe.
Itorero rya ADEPR, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ryatangije urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Huye, ku wa Kane tariki 08 Gashyantare 2023.
Abafite inzu z’ubucuruzi, zo muri Centre y’ubucuruzi ya Kivuye, baravuga ko amakaro bakomeje kuyafata nk’inkingi ya mwamba mu rugendo barimo, rwo kunoza isuku no kubaka ibiramba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, buratangaza ko bwamaze gushyikirizwa Miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bitarenze umwaka utaha wa 2024, kutagira amashanyarazi muri ako Karere bizaba byabaye amateka.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko u Rwanda rukeneye nibura miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga agera hafi kuri miliyari 30Rwf kugira ngo rwagure imiyoboro ya murandasi mu duce tugera kuri 300 mu gihugu hose.
Perezida Paul Kagame yakiriye abambasaderi 14 baturutse mu bihugu bitandukanye none tariki ya 8 Gashyantare 2023, bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri biherutse guhagarikwa kubera gukora mu buryo butemewe ko bafatanya n’inzego z’ibanze mu gushakira abana babo ahandi bajya kwiga ba nyiri amashuri nabo bagasabwa gushaka ibyangomba no gukosora ibyo basabwe.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hamwe n’Umujyi wa Kigali, byaburiye ibigo by’abikorera ko bizahanirwa kudaha abakozi babyo ibyo bemererwa n’amategeko.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana none tariki ya 8 Gashyantare 2023 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 019/2022 ryo kuwa 30 Kamena 2022 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2022/2023.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga barishimira iterambere bagezeho kubera umuryango RPF Inkotanyi, washyizeho politiki yo kutabaheza ahubwo nabo bagahabwa ijambo bakitabira ibikorwa byo kwiteza imbere.
Abanyarwanda baturiye Umujyi wa Goma bongeye gusubukura ibikorwa byambukiranya umupaka nyuma y’uko imyigaragambyo yari yatangijwe n’urubyiruko mu mujyi wa Goma ihagaze mu bice bimwe.
Sena yasabye ko hakemurwa mu buryo bwihutirwa ibibazo bigituma abana bava mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko imibare y’abata ishuri imaze kwiyongera.
N’ubwo akiri mutoya akaba akiga no mu mashuri yisumbuye, Rebecca Irakoze w’imyaka 17, atuye mu Karere ka Nyaruguru, ahinga ibinyomoro bikamuha amafaranga yivugira ko atari makeya.
Laboratwari y’Abarusiya (Kaspersky Lab.) y’ikoranabuhanga ryo kurinda mudasobwa kwandura virusi, muri raporo iheruka gusohora yagaragaje ko 46% bya mudasobwa igenzura zo mu Rwanda zikoresha uburyo buzwi nka ‘industrial control system’ (ICS), zari zugarijwe na virusi mu mwaka wa 2022.
Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, uherutse kwandikira Umushumba w’iyo Diyosezi Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa isezera mu butumwa bwe bw’umurimo w’Ubupadiri, agiye kurongora.