Ni gake ugera mu murenge ukora ku mupaka mu karere ka Burera, ngo utahe utabonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho abenshi baba biganje mu rubyiruko, ndetse no mu bana bato bakavuka bafite icyo kibazo.
Nyuma y’uko hari abahuguwe n’uruganda GABI rutunganya inzoga mu bitoki mu Karere ka Gisagara bari bavuze ko batishimiye kuba batarishyurwa amafaranga bagenewe yo kwifashisha mu gihe cy’amasomo, tariki 14 Werurwe 2023 aba mbere barayafashe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), gitangaza ko imibare y’Abanyarwanda basakaza amabati mu gihugu yiyongere kurusha abakoresha amategura, bikaba bifite igisobanuro cy’uko n’ubushobozi bwiyongereye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, nibwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wasezeweho bwa nyuma, hagakurikiraho umuhango wo kumushyingura mu ririmbi rya Gisirikare rya Kanombe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko bihaye umuhigo wo kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka wa 2022-2023. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, mu nama mpuzabikorwa y’Aka Karere yigiraga hamwe uko barushaho kwesa imihigo, umutekano n’izindi gahunda zigamije iterambere (…)
Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 423, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Santrafurika na Sudani y’Epfo, igikorwa cyabaye ku wa 15 Werurwe 2023.
Inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano n’abafite aho bahuriye no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Ntara y’Amajyaruguru, bahawe umukoro wo gushyiraho ingamba zihamye, mu kurandura ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ibujijwe, kandi ngo bidakozwe mu buryo bwihutirwa iki kibazo cyazakomeza gufata indi ntera.
Umuntu urwaye anjine, uretse kuba yajya kwa muganga bisanzwe, ashobora no gukoresha umuti w’umwimerere akivura anjine, ariko ntakwibagirwa ko imiti y’umwimerere yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bijyanya na anjine ituruka kuri virusi, naho iyo ari anjine ituruka kuri bagiteri biba bisaba gukoreshwa imiti itangwa na muganga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 yunamiye imibiri iruhukiye mu rwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mubuga ashima uburyo rwitaweho.
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Werurwe 2023 Perezida Kagame na Madamu basangiye ku meza n’abashyitsi bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA.
Imibiri ibarirwa mu bihumbi icyenda ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu yimuriwe mu Rwibutso rwa Nyundo, mu gihe hitegurwa imirimo yo kuvugurura uru rwibutso.
Mu mvura yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 werurwe 2023, inkuba yakubise abantu babiri bahita bapfa, akaba ari umwana w’imyaka 4 n’umugabo w’imyaka 52 bo mu Karere ka Gakenke, mu Mirenge ya Gakenke na Muyongwe.
Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa DFAC yavaga i Musanze yerekeza Kigali, yabuze feri igonga ibinyabiziga byazamukaga mu makorosi ya Kanyinya biva i Kigali byerekeza Musanze.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, tariki ya 14 Werurwe 2023, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore. Yavuze ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu mikorere ya (…)
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikuriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko atiyishimiye imvugo irimo ivanguraruhu yakoreshejwe na Perezida wa Tuniziya.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyagatare bigishirizaga abana mu mashuri yafunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa biyemerera gukora, barishimira ko abana b’incuke bakomorewe bakaba barakomeje kwiga.
Abatuye mu turere twa Bugesera, Kayonza, Ngororero na Rusizi, bavuga ko amazi meza bayabona bibagoye, hakaba n’igihe bayabuze nk’igihe cy’izuba kubera ko aba yabaye macye kandi bahahuriye ari benshi, ari naho bahera basaba ko inzego zibishinzwe zakora ibishoboka bakabona amazi meza mu ngo zabo.
Imirenge imwe n’imwe igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze na Burera, aho ubutaka bwayo bugizwe n’amakoro, ntibyoroha kuhubaka inzu cyangwa ubwiherero.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abayobozi ba Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rurambi mu Karere ka Bugesera kuzamura umuhinzi wo hasi abikesha ubuhinzi n’inyungu zituruka muri Koperative.
Ingengo y’Imari 2022-2023 y’Akarere ka Gakenke, yiyongereyeho 18%, aho yavuye ku mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 26, agera ku mafaranga arenga miliyari 32.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bako, kugira ngo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, kuko kaje ku mwanya wa 26 mu turere 27, mu mihigo ya 2021-2022, bugaragaza bimwe mu byatumye bajya kuri uwo mwanya.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11, ngo asubizwe moto ye yari yafashwe.
Ku mugoroba tariki ya 13 Werurwe 2023, mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, imodoka ifite purake RAE 913 A yari ipakiye inzoga izivanye mu Karere ka Kicukiro, yageze hafi ya Maison de Jeunes irabirinduka inzoga yari ipakiye zirameneka, abaturage bihutira kureba izarokotse bimara inyota.
Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarihuje n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri icyo gihugu, kugira ngo igifashe kurwanya umutwe wa M23, ari ikosa cyakoze ryatuma kijyanwa mu nkiko.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyasabye ko guhera ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 mu Rwanda hose nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bizifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), yafatiye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, umugabo w’imyaka 33 ucyekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa.
Rulindo iri mu turere twesheje neza imihigo ya 2021-2022 turanabishimirwa, aho ako Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku manota 79,86%, gakurikira Akarere ka Huye kabaye aka kabiri, Nyagatare iza ku mwanya wa mbere.
Mu gihe gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze igeze mu cyiciro (Phase) cya kabiri, aho abacururiza mu nzu ziciriritse bamaze guhagarikwa, komisiyo isabwa ku mucuruzi ushaka inzu akoreramo ikomeje guteza ibibazo, kuko asabwa miliyoni 6Frw, ay’ubukode atarimo.