Dusabe Albert w’imyaka 28 wari ukurikiranyweho kwica umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, Dr. Muhirwe Karoro Charles, yarasiwe mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Musengo ahita apfa, nyuma yo kurwanya inzego z’umutekano.
Imodoka nto ifite plaque RAE 873 F yari itwawe na Nizeyimana Jean Bosco, yaguye munsi y’umukingo muremure, k’ubw’amahirwe abari bayirimo bose bararokoka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba urubyiruko guhora ruzirikana ko rufite inshingano ikomeye yo gukunda Igihugu no kucyubaka, bityo rudakwiye guheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda, ahubwo bakimakaza ubumwe n’ubudatsimburwa by’Abanyarwanda.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, avuga ko uru rwego rwataye muri yombi Murindababisha Edouard, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Management Specialist), wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni.
Imodoka yari mu Mujyi wa Kigali hafi y’Isoko rya Nyarugenge ku muhanda unyura imbere yo kwa Nyirangarama, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikaba byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023, ahagana saa cyenda.
Umusore witwa Nshimiyumukiza John, bivugwa ko asanzwe yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya UTAB, basanze yishwe, umurambo we umanitse ku gipangu.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yarashe igisambo cyari cyikoreye televiziyo kirapfa, kikaba cyari gifite n’ibikoresho cyifashisha mu kwiba birimo inkota na rasoro yo gucukura inzu.
Abagize Umuryango Ireme Education for Social Impact (IESI), biganjemo abavuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, by’umwihariko bize ku ishuri ribanza rya Nyabirehe, abaturage babashimira imishinga irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi ndetse n’ikoranabuhanga bakomeje kubegereza (…)
Urubyiruko rwiganjemo urwiga muri Kaminuza i Huye, ruvuga ko rwasanze bidakwiye ko abantu bamira bunguri ibinyuze mu itangazamakuru byose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burashishikariza abaturage bafite imishinga ishobora kubyara inyungu rusange, kwitegura kurushanwa kunononsora izaterwa inkunga na Leta, kugira ngo ifashe guha akazi abaturage.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 6 Mata 2023 muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Urška Klakočar Zupančič, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia n’intumwa ayoboye, bagirana ibiganiro ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, mu nyungu z’abaturage.
Lisanne Ntayombya kuri uyu wa 6 Mata 2023, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.
Ikigo cy’u Rwanda gikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, cyasinyanye amasezerano na Sosiyete ikomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere yo muri Turukiya, Turkish Airlines, yo gusangira ibyerekezo ibyo bigo bikoreramo ku Isi.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO, buratangaza ko bitarenze muri uyu mwaka abanyamuryango batangira gukoresha amakarita mpuzamahanga yo kubitsa no kubikuza, mu rwego rwo kuborohereza igihe bari mu mahanga.
Abashoramari bo muri Kenya bakorera mu Rwanda, bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere ishoramari ry’ibihugu byombi, basabwa gukomeza guhesha agaciro igihugu cyabo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urska Klakocar Zupancic, avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ariko rukabasha kwiyubaka, aribyo byatumye icyo gihugu cyifuza kugirana umubano ukomeye n’u Rwanda.
Perezida William Ruto ubwo yari mu ruzinduko rwe ku munsi wa kabiri mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023 mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata yishimiye urugwiro yakiranywe n’abaturageakanasangira na bo.
Mu ma saa saba zo kuri uyu wa Gatatu itariki ya 05 Mata 2023, ikamyo yakoze impanuka igwirira inzu irimo abantu Imana ikinga akaboko, gusa bahise bajyanwa mu bitaro ngo bakurikiranwe.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Kenya William Ruto, ari kumwe na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023, basuye ishuri rikuru ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), riri mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, Akagali ka (…)
Abagize Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ntirugarukira mu gucunga umutekano gusa, ahubwo rugaragara no mu bikorwa bindi by’iterambere nko kubakira abatishoboye no kuboroza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abaturage bangirijwe n’uruganda ruzakora sima rwa Anjia Prefabrication Ltd, bazishyurwa bitarenze ukwezi kwa Mata 2023 kuko bamaze kubarirwa imitungo yabo.
Perezida William Ruto uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ari kumwe na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basubiza ibibazo bitandukanye, yaba ibireba u Rwanda, ibireba Kenya ndetse na bimwe mu bireba Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (AEC), aho avuga ko hakiri inzitizi mu kwambukiranya imipaka (…)
Ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi i Rusororo, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ucyuye igihe, Hon François Ngarambe na Hon Wellars Gasamagera wamusimbuye kuri uyu mwanya.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Shyorongi mu karere ka Rulindo Jean Pierre Rushigajiki uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya ‘Pierrot’ ari na ryo akoresha no mu buhanzi, yasohoye indirimbo yise “Yobora Intambwe zanjye” igamije kwigisha Uburyo abantu badakwiye kwigenga muri ubu buzima ahubwo ko bakwiye kwegera Imana ndetse no (…)
Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko kuba ako karere katarabona igishushanyo mbonera, byahagaritse imirimo myinshi ifitiye abaturage akamaro, ndetse n’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata, kubera ko hari ibyo batemerewe gukora mu gihe cyose kitaraboneka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuva muri Kamena kugera Ukuboza 2022, abangavu 904 nibo bamenyekanye batewe inda z’imburagihe harimo 02 bari munsi y’imyaka 14.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Mutsinzi Antoine wavutse mu 1978, wamaze guhabwa inshingano z’Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko n’ubwo yatunguwe no guhabwa izo nshingano, ngo yashimishijwe n’icyo cyizere yagiriwe.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangarije inteko y’Abadepite n’Abasenateri ko leta yashyizeho ikigega cya Miliyoni 350 z’amadorali kizafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo ku nyungu ya 8% mu gihe cy’imyaka 5.
Abagize komite z’ibihugu bigize umuryango w’isoko rusange w’ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba (COMESA), baravuga ko kuba mu miryango itandukanye kw’ibihugu ari kimwe mu bituma hari inzitizi mu bucuruzi.