Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 nyuma y’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) n’abandi bayobozi batandukanye, basuye isoko rya Gisenyi, hemezwa ko rihabwa icyangombwa cyo kubaka ariko habanje (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batatu bakekwaho ubujura bw’amateleviziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Urubyiruko 48 rwarangije amasomo yo kugororwa ku kirwa cya Iwawa muri 2022, bahakomereza imirimo, bavuga ko bishimira ko bashoboye gukosorwa bagahabwa imirimo bakazasanga imiryango hari icyo bayishyiriye.
Abahagarariye inzego z’Umuryango kuva ku Karere kugera ku Rwego rw’Umudugudu mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu mahugurwa tariki 18 Kamena 2023, akaba ari amahugurwa yateguwe mu rwego rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, inzu y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.
Abanyeshuri 202 bayobora abandi muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, batangiye itorero ry’Igihugu icyiciro cya IV mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera, basabwa kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko.
U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guhugura abakora mu nzego za dipolomasi, ndetse hakazashyirwaho Ikigo gitanga ayo mahugurwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.
Abaturage bo mu Mirenge ya Gataraga, Shingiro na Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko inzoga z’inkorano zicururizwa mu tubari twaho, ziri mu bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bikabakururira umutekano mucye. Bakifuza ko inzego bireba zarushaho gukaza ingamba mu gutahura aho izo nzoga zengerwa no guhana abagira uruhare mu (…)
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyabihu baributswa ko aribo ba mbere bakwiye gukomera ku burere n’imikurire y’abana, baharanira kubarinda ihohoterwa, imirimo ivunanye, ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi byose bishobora kubangamira urugendo barimo rwo kubaka ahazaza habo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero ko hejuru y’inyigisho za Bibiliya bakwiye no kurenzaho izindi zifasha abayoboke babo kwikura mu bukene.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse, yasabye abaturage bashaka gukira ko bashora imari mu buhinzi, kuko ari umwuga ushobora kuzamura imibereho y’uwukora.
Zimwe mu mpamvu zitera uburwayi bw’umugongo zirimo kuba umuntu yicara mu buryo butari bwo (position) ndetse no kumara umwanya munini umuntu yicaye no kuryama umuntu yiseguye.
Nzeyimana Jean Bosco w’imyaka 56 wo mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yanyoye umuti wica udukoko witwa Tiyoda ahita apfa, nyuma yo gukomeretsa umugore we w’imyaka 45 amutemye mu mutwe.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, yabwiye urubyiruko rugororerwa I wawa ko bagombye kuba baragejejwe imbere y’inkiko ariko bahawe amahirwe yo kwikosora no gukorera igihugu.
Ingengo y’Imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023-2024 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 5,030 na miliyoni 100. Iyi ngengo y’imari yamurikiwe Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi tariki 15 Kamena 2023. Imishinga iteganyijwe gukoreshwa aya mafaranga, ikubiye mu nkingi eshatu ari izo: Iterambere ry’Ubukungu, Imibereho Myiza (…)
Ubuyobozi bwa Zion Temple Celebration Center mu Karere ka Bugesera bwatangije ivugabutumwa ngarukamwaka rizajya ryifashisha siporo mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo iyo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.
Uruzinduko Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Victoria Kwakwa, yagiriraga mu Rwanda rwamuhuje na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe. Uyu muyobozi wungirije wanasuye ibikorwa bitandukanye iyi banki itera inkunga mu Rwanda, yavuze ko yasanze Igihugu cyarageze ku bikorwa byinshi (…)
Françoise Mukamazimpaka w’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, arishimira kuba yarasaniwe inzu na IPRC-Huye, ubu ikaba ari inzu yagutse noneho n’abana be basurwamo na bagenzi babo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasshimiye Musenyeri Smaragde Mbonyintege wayoboye Diyosezi ya Kabgayi, anasaba Musenyeri mushya w’iyo Diyosezi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, kugera ikirenge mu cy’uwo asimbuye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ucyuye igihe, Musenyeri Simaragde Mbonyintege, yashimiye Perezida Kagame kuba yaramubaye hafi mu bikorwa bya Diyosezi, mu myaka 17 ishize ari umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 muri Diyosezi ya Kabgayi habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uherutse gutorwa na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Kabgayi asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AGPF) hamwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), basuye abasaza n’abakecuru basigaye bonyine mu miryango yabo bazwi nk’Intwaza ku wa 16 Kamena 2023.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Dr. Victoria Kwakwa, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi, ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.
Mbarukuze Fabien wo mu Kagari ka Cyabayaga, aratakambira Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Base, mu guhabwa ingurane y’ibyangiritse agahabwa sheki itazigamiye.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza zirino gushakisha umugabo witwa Musonera Théogène uri mu kigero cy’imyaka 40, ukekwaho kwica umugore we n’abana batatu babyaranye, maze agahita atoroka.
Ubwo mu minsi ishize hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, ubutumwa bwagarutsweho n’abahagarariye inzego zinyuranye, bwagarutse ku gukangurira abafite ubumuga bw’uruhu rwera, guhuza imbaraga binyuze mu matsinda, amashyirahamwe cyangwa amakoperative kugira ngo iterambere ryabo n’iry’umuryango (…)
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango (JADF) n’ubuyobozi bw’Akarere, baravuga ko biyemeje gushyira hamwe bakareba uko umuturage yungukira mu bikorwa bihuriweho n’izo nzego, hagamijwe gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso wabereye mu karere ka Rwamagana tariki ya 14 Kamena 2023 cyahaye Ikimenyetso cy’ishimwe (Certificat) Mukagahiza Immaculee na Mureganshuro Faustin kubera gutanga amaraso inshuro nyinshi mu ntara y’Uburasirazuba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bwemeje ko hari umusore warashwe na Polisi y’u Rwanda mu ijoro rya tariki 14 Kamena 2023, aho yari amaze gutega abantu babiri abambura telefoni n’amafaranga.