Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023, wo gutera ibiti muri Pariki ya Nyandugu Eco Park.
Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda - IRPV), rufatanyije n’Umuryango uhuza abagenagaciro ku rwego rwa Afurika (African Real Estate Society - AfRES), bateguye inama y’iminsi ibiri, ihuza abanyamwuga batandukanye bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bagamije kungurana (…)
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko watangiye ingendo zizazenguruka Igihugu cyose begera abaturage, hagamijwe gusuzuma imikorere y’inganda zibegereye zigira uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ndetse no kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo.
Itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu babo baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim Academy ryo muri Qatar, ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, basuye ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze i Nyakinama, berekwa imikorere yaryo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imwe mu miryango yari mu nkambi, nyuma yo kwangirizwa ibyo batunze, yatangiye gusubira mu ngo zabo nk’uko bari babisezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo aheruka kubasura.
Mu gutangiza gahunda y’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro n’amarushanwa ya ‘Ndi Umunyarwanda’, yateguwe na Unity Club hagamijwe kwimakaza umurage w’Ubunyarwanda mu rubyiruko, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yaganirije urubyiruko mu Karere ka Rubavu, arwereka uburyo abakoloni bubatse gereza (…)
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Carnegie Mellon riyobowe na Perezida w’iyi Kaminuza, Dr. Farnam Jahanian uri mu Rwanda mu rwego rw’igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10 muri iyi Kaminuza.
Henshi mu Rwanda hagiye hari amazina y’ahantu ugasanga abantu benshi badasobakirwa inkomoka yayo, Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’amazina atandukanye dusanga hirya no hino mu gihugu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mbuye, baravuga ko mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka, bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside, iterera umusozi wa Nzaratsi ugana ku rutare rwicirwagaho Abatutsi, wiswe Karuvariyo.
Ubwo yari yagiye gusura no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero, Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko nk’ababyeyi babazaniye ubutumwa bwo kubakomeza.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye aborozi b’ingurube kongera umusaruro kugira ngo abana ku ishuri batangire gufungura inyama zazo, mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kurwanya imirire mibi.
Imibare ikubiye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yasohotse mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, yerekana ko urwego rw’ubukerarugendo rwonyine rwijnirije u Rwanda agera kuri miliyoni 445z’Amadolari ya Amerika mu 2022. Ni izamuka ringana na 171.3% ugereranyije n’ayinjiye mu 2021, kubera icyorezo cya (…)
Fulgence Kayishema, uheruka gutabwa muri yombi muri Afurika y’Epfo akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera uruhurirane rw’ibyaha by’indegakamere ashinjwa gukora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma y’icyumweru bagendererwa n’abajyanama n’abafatanyabikorwa mu Mirenge iwabo, barushijeho kwiyumva mu mihigo no mu bibakorerwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, nyuma yo gushyikirizwa Umuyoboro w’amazi ureshya na Km 5, biruhukije imvune baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma ay’ibirohwa mu bishanga n’ibidendezi byo mu mibande, yajyaga anabagiraho ingaruka zirimo no guhora barwaye indwara ziterwa n’umwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangije ibikorwa byo kubaka ikigo kizifashishwa mu gutanga amasomo y’uburere mboneragihugu, n’izindi gahunda zirimo gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi zijyanye no guhugura abagororwa bitegura kurangiza igihe cyabo cyo kugororwa.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Volodomyr Zelensky.
Mu mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda yo kubaka imihanda yo muri Karitsiye, aho abaturage batanze 30% naho Umujyi wa Kigali utanga 70%. Guhera ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo muri karitsiye zo mu Mujyi wa Kigali, igikorwa (…)
Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba ikomeje kuvugururwa yongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse.
Umwepisikopi wa Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yandikiye abakirisitu Igitabo yise ‘Ibaruwa ya Gishumba’, kivuga ku bibazo by’umuryango kikaba gikubiyemo inama n’uburyo bwo gufasha abagiye kurushinga, kubanza kumenyana no kwiga uburyo bwo kubana neza, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bivuka mu ngo zikimara gushingwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana atangaza ko u Rwanda na Qatar bizakomeza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu n’ibicuruzwa mu ndege.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Mutwe w’Abadepite kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, yatangaje ko Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka bwari bwarahawe ba rwiyemezamirimo, ngo bwubakweho amacumbi aciriritse bakaba batarabikoze.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yasabye amahanga kugira vuba na bwangu abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagezwe imbere y’ubutabera
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatatu yakiriye itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim ryo muri Qatar.
Umugabo wo mu kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yafashwe yikoreye ingurube yapfuye aho akekwaho kuyiba mu kagari ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera akarere ka Nyabihu, gahana imbibe n’akarere ka Musanze.
Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, yajyanywe i Ndera gusuzumwa indwara zo mu mutwe, nyuma yo gukekwaho kwica nyina amukubize umuhini mu mutwe.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, yatangaje ko iyi Minisiteri yakajije ingamba z’uburyo inkunga yagenewe abibasiwe n’ibiza ibungabungwa, haba mu kuyakira ndetse no kuyigeza ku bayigenewe.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikibazo cyo gutinda mu kwiyandikisha ku bakorera impushya za burundu, igiye kukibonera gisubizo bakajya babona ‘Code’ zo gukoreraho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Mu rwego rwo korohereza abasura ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Inteko y’Umuco yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza abasura izi ngoro, bitabaye ngombwa gukora urugendo bajya aho zubatse.
Nyuma y’ibiza byibasiye Intara z’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, byahitanye abasaga 130 mu ijoro ry’itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali batanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza, ikabakaba miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.