Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yanyuzwe n’ibikorwa by’abangavu babyariye iwabo bo mu Karere ka Burera, ashima uburyo bishatsemo ibisubizo bakora imishinga imwe n’imwe ibateza imbere, irimo uwo gukora amasabune n’amavuta yo kwisiga.
Impunzi z’Abanyekongo ziheruka guhungira mu Rwanda zigahita zijyanwa gutuzwa mu nkambi ya Mahama, zirasaba gufashwa abana bagatangira kwiga, kubera ko kuba batarasubira mu ishuri bibasubiza inyuma mu myigire yabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshanu, umubyeyi wari wayibwe mu rugo iwe.
Umuryango wa Banki ya Kigali uteza imbere imibereho myiza (BK Foundation), ku bufatanye n’Ikigo Inkomoko gitanga amahugurwa, byahamagariye ba rwiyemezamirimo bato bazitabira amarushanwa yiswe BK Urumuri, kugaragaza uburyo barengera ibidukikije.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, yakiriwe ku meza na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven, avuga ko umutekano ari nk’umwuka abantu bahumeka, iyo wabuze bapfa, bityo kuwubungabunga ari inshingano ya buri wese.
Ababyeyi barerera mu Irerero Ubumwe ryo mu Mudugudu wa Nyamyumba, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko kwitabira gahunda z’iri rerero byabajijuye, bikabateza imbere bikanabasirimura.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu mbere yo kugira ibiganiro n’abanyamakuru.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborerer (RGB), rugaragaza ko mu Mujyi wa Kigali mu byo Abanyarwanda babona nk’imbogamizi harimo ruswa ishingiye ku kimenyane iri hejuru ya 45% muri serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze.
Bamwe mu batwite n’abonsa batishoboye bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe bizezwa gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa amafaranga agenewe kubunganira mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, ariko kugeza ubu bikaba bidakorwa, mu gihe hari abandi bayahabwa, ubuyobozi bukabizeza ko ari ikibazo cyabaye ariko (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Nyuma y’aho Leta ifatiye icyemezo cyo kumanura ibiciro by’ibiribwa by’umuceri, kawunga n’ibirayi, hari abacuruzi bahisemo kubyimana, ndetse birinda no kubyereka abaguzi.
Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibirizi, mu gihe cy’ukwezi kumwe mu isambu ya Paruwasi ya Mibirizi, hamaze kuboneka imibiri 588 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, bamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko guhindura Umugabane wa Afurika, bisobanuye gushyira imbere ikoranabuhanga mu bukungu bwawo.
Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’Umurenge wa Kimisigara bashimiye abafatanyabikorwa bakoranye mu bukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi mu bana hanozwa amafunguro yabo, no kongera isuku n’isukura.
Mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 16, nyuma yo kugezwa kwa muganga arembye, bamupimye basanga yanyoye tiyoda, se ukekwaho kubigiramo uruhare akaba yarahise atoroka n’ubu aracyashakishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mpera za 2023, abaturage bangana 80% bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi kubera umushinga munini watangiye gukorera mu Mirenge yose n’Utugari 48.
Akarere ka Musanze kaza muri dutanu mu gihugu twugarijwe n’igwingira, aho gafite 45% by’abana bagwingiye, kakaba gakomeje gukaza ingamba zo kurwanya icyo kibazo, koroza abaturage inkoko.
Gen Muhoozi Kainerugaba nyuma yo gusubira mu gihugu cye cya Uganda, yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame, bakamufasha kwizihiza ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, abantu batanu batawe muri yombi nyuma yo kwanga gutanga amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bayishyize.
Nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023 abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu Mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, ku wa Kane tariki ya 20 ubuyobozi bukazana Caterpillars zigatangira gucukura kugira ngo bakurwemo, na n’ubu kubageraho bikomeje kugorana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, abagabo batanu bo mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Jenda, mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Genocide yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza, abahavukiye bibukiranyije ku mateka ya mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwasabye urubyiruko rwibumbiye mu nzego zitandukanye z’abakorerabushake, gukoresha imbaragaga bafite mu guteza imbere abaturage, kuko aka karere ari ko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba n’itsinda bari kumwe, mu muhango wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Television Rwanda yatangaje ko hari Abanyarwanda bamaze guhungishwa bageze mu bihugu bituranye na Sudani birimo Djibouti.
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, asanga hari amahirwe menshi iterambere ry’Igihugu ryubakiyeho, urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro, kugira ngo iterambere ryarwo n’iry’Igihugu ryihute.
Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yatangiye ibikorwa byo guteguza uturere ko hari abanyarwanda basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko bagiye kubukurwamo, bakaba basabwa gutangira kwitegura kwiyishyurira kuva muri Nyakanga 2023.
Abatuye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bakomeje gutabaza Leta ngo ibafashe kubakiza ibiziba by’amazi y’imvura yuzura imihanda y’imigenderano aho bamwe bahera mu nzu mu gihe imvura yaguye.