Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bambitswe imidali y’ishimwe kubera uruhare bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, no gufasha abaturage.
Mu Karere ka Gakenke inkuba yakubise abantu babiri mu bari bugamye imvura, bahita bahasiga ubuzima abandi barahungabana.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, nk’ahandi mu Gihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usange usoza uku kwezi, wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri ndetse hanatangizwa gahunda yo kuvana abaturage mu bukene babigizemo uruhare.
Abasirikare ba RDF 36 n’Abapolisi babiri, basoje amasomo agenewe aba Ofisiye bato (Junior Command and Staff Course), yari amaze ibyumweru 20 atangirwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023
Mu Turere twa Burera, Musanze na Gakenke, hatangijwe umushinga witwa Bandebereho, ugiye guhwitura abagabo no kubafasha kuzamura imyumvire, yo kwita ku buzima bw’umugore n’umwana, gukumira ihohoterwa mu muryango no gufatanya n’umugore mu nshingano ziwuteza imbere, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Aba Ofisiye 24 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bahawe impamyabumenyi ku masomo agenerwa abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UNSOC), yateguwe ku bufatanye n’Ishuri rya gisirikare ‘Rwanda Peace Academy’ (RPA).
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko abantu bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019, bazahabwa impozamarira n’ubwo (…)
Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, kuva ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, asimbura Rosemary Mbabazi.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) n’Ikigo cy’u Bufaransa mu Rwanda (Institut Français du Rwanda), bashyikirije ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha Igifaransa, abasirikare b’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.
Ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu ihuje ku nshuro ya 11 Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije guteza imbere imibanire myiza, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza umubano.
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda basabye Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Papa Fransisko, kuzaza kwifatanya na bo muri Yubile y’imyaka 125 ishize u Rwanda rwakiriye Ivanjili, bazizihiza mu 2025.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 yayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe ubufatanye mu kurera no kurinda icyahungabanya abana harimo imirire mibi, kubasambanya, ubuzererezi n’ibindi.
Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko ubusabe bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu Bahire bwemewe na Roma, hasigaye kubushyikiriza Papa Francis agafata icyemezo cya nyuma.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko umuturage akwiye kurushaho kuba umufatanyabikorwa mu bimukorerwa aho kuba umugenerwabikorwa, kuko aribwo abona ibyo yifuza ariko na we yagize uruhare mu kubibona.
Mu ijoro rishyira itariki ya 23 Werurwe 2023, mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abajura babiri bivugwa ko ari abashumba, nyuma yo kwambura umuturage witwa Nizeyimana Elissa, ubwo yari avuye ku kazi atashye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 by’Afurika mu nama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi, Dr Floribert Ngaruko, byibanze ku bufatanye mu iterambere no guhangana n’ikibazo cy’ihidagurika ry’ibiciro ku masoko.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), iratangaza ko u Rwanda rurimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo by’umutekano mucye n’amakimbirane, biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikemuke.
Umugore wo mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafatiwe iwe mu rugo amaze kubaga ihene bivugwa ko ari iy’umuturanyi.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones), akazigurishiriza mu bindi bihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko icyumweru cy’Umujyanama cyateguwe hagamijwe kwegera abaturage no gukemura ibibazo bibangamiye cyane iby’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, ndetse n’icy’abangavu baterwa inda ariko no kumenyekanisha Abajyanama, kugira ngo abaturage bajye babifashisha mu bibazo (…)
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe kurengera umwana, Sebatware Clement, avuga ko mu mezi atandatu gusa, abana 237 bari munsi y’imyaka 18 ari bo bamaze kumenyekana batewe inda.
Abavuka mu karere ka Burera bakorera mu duce dutandukanye tw’igihugu n’inshuti z’ako karere, bahuye n’ubuyobozi bw’ako karere mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere rirambye ryako.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabonanye na Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, baganira ku guteza imbere inzego z’ubufatanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Intrahealth na Reach the Children Rwanda, batangije icyumweru cy’ubuzima, gitangirizwa mu irerero rya Ayabaraya mu Murenge wa Masaka, tariki 21 Werurwe 2023.
Iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza ku ya 31 Werurwe 2023, rivuga ko imvura iteganyijwe kugwa mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, izaba nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa.
Umugore witwa Uwimana yafatanywe imifuka ipakiyemo inzitiramibu (Super net), bikekwa ko yari azijyanye kuzigurishiriza muri Uganda, kandi bitemewe.
Urubyiruko rutandukanye rutazi inkomoko kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rurasaba gufashwa gukemurirwa urusobe rw’ibibazo bahura na byo birimo gushakirwa aho kuba.
Urubyiruko rubarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Karere ka Musanze rwasoje icyiciro cya gatatu cy’amasomo yiswe ‘Irerero ry’Umuryango’, ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, gushyira hamwe no kugendera kure amacakubiri kugira ngo bazabashe kugeza Igihugu ku iterambere, ndetse rukabera (…)
Umuturage witwa Mushengezi Jean Damascène arashinja Akarere ka Musanze kumuteza igihombo cya miliyoni 40, akarere nako kakabihakana kavuga ko ibyo uyu muturage avuga ko nta shingiro bifite.