Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu baratunga agatoki uruganda rwa Bralirwa kugira uruhare mu igabanuka ry’umusaruro w’amafi n’isambaza nyuma yo guhagarika ibisigazwa by’inzoga yashyiraga mu Kivu bigatuma amafi aza abikurikiye.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yoherereje Guverinoma n’abaturage ba Ethiopia, ndetse n’umuryango wa Meles Zenawi, ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu kababaro kubera Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia witabye Imana.
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, Tigo, yatangije umushinga witwa “reach for change” wo gutera inkunga imishinga ibiri buri mwaka, y’abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 30 bazagaragazamo ibitekerezo birusha iby’abandi ireme.
Polisi y’u Rwanda icumbikiye abantu batandatu mu karere ka Rwamagana bakekwaho gusakaza amafaranga y’amiganano mu baturage mu buryo bunyuranye kandi bwihishe. Abafashwe barimo abafatanywe ayo mafaranga n’abakekwa kumenya aho akomoka kuko bari mu bayasakaza mu baturage.
Nyuma y’amezi abiri akarere ka Gicumbi kamaze kayoborwa mu nzibacyuho ubu kabonye umuyobozi mushya ariwe Mvuyekure Alexandre.
Kuri Station ya Police i Karongi hacumbikiwe abagore bane banze kwibaruza kubera imyemerere yabo ngo itabemerera kugira ahandi bibaruza hatari mu ijuru.
Umuryango w’ivugabutumwa wa Anglican mu Rwanda (EAR) wasuye impunzi z’Abanyekongo bari mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, ubashyikiriza inkunga y’ibyo kurya n’imyambaro bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu.
Abakozi b’akarere ka Muhanga ku rwego rw’akagari bo baratangaza ko bagabanirijwe umushahara kandi bigakorwa batabanje kubiteguzwa mu gihe abandi bakozi ba Leta bakomeje kugenda bongezwa imishahara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mpanda mu murenge wa Byimana acumbikiwe kuri station ya polisi ya Nyamagana guhera tariki 20/08/2012 azira gusebya umupolisi imbere y’abaturage.
Karamuka Damaseni utuye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana yaraye yishe umwana we mukuru witwaga Mudahoranwa Jean Bosco w’imyaka 18 amuziza ko yajyaga amubuza gukubita umugore we (nyina w’uwo mwana).
Uwambazamariya Emmanuel bakunze kwita Gitamburisho yiyemeje gukwirakwiza ibinyamakuru mu Rwanda hose abigeza mu byaro, abigurisha ku mafaranga make, kugira ngo abaturage bamenye gahunda za Guverinoma y’u Rwanda biboroheye bityo bagane iterambere.
Bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango wabibumbye (UN) ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 bikomeje kugenda bigaragara ko bikwiye gushidikanywaho kuko nta kuri kurimo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21/08/2012, Inama Njyanama y’akarere ka Gicumbi iratora umuyobozi mushya usimbura uwayoboraga ako karere uherutse kwegura.
Abana bazahagarira umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, baravuga ko bazihatira kuwanya ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo, haba irishingiye ku gitsina, iryo ku mibiri no gutotezwa bigira ingaruka zitandukanye ku mibereho y’umwana.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Karibata atangaza ko u Rwanda ruzafashwa n’itsinda ry’impugucye z’Abanyabrezil guhashya inzara kugera kuri zero, binyuze mu kwigisha abana bo mu mashuri.
Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu, basoje igisibo, kuri iki Cyumweru tariki 19/08/2012, basabirana kuba umwe no kwiyubaha, birinda gutatana bakanasenyerera umugozi umwe nk’uko Imana ari imwe.
Bamwe mu babyeyi baturiye akabari kitwa New Stars gaherereye i Musambira ku muhanda baterwa impungenge n’imyambarire y’abakobwa baza kuhabyina . Buri mugoroba wo ku wa gatanu, ako kabari gatumira abahanzi n’ababyinnyi ngo basusurutse abahanywera.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibikesheje icyemezo gifatwa na Perezida wa Repubulika, iratangaza ko bitewe n’umunsi mukuru w’Abasilamu bizihizaho umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hatanzwe ikiruhuko ku munsi w’ejo tariki 20/08/2012.
Abatuye akarere ka Burera baratangaza ko FPR-Inkotanyi yateje imbere uburezi muri ako karere ku buryo abana bose basigaye bajya kwiga nta kibazo bagatsinda kubera ko ari abahanga atari uko ari abana b’abayobozi cyangwa abandi bantu bafite amafaranga gusa.
Abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko gutwara ibishingwe biva mu ngo zabo bihenze cyane ugereranyije n’igihe gishize, kuva aho ikimoteri cya Nyanza mu karere ka Kicukiro cyimuriwe i Nduba mu karere ka Gasabo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe gahunda mpuzambaga (fundraising campaign) yo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kubakira abacitse ku icuru rya Jenoside amazu 780 akenewe ngo bose babone aho baba habakwiriye.
Umujyi wa Kigali uramagana ibikorwa byose byibasira abagore n’abakobwa hanze y’ingo, bigamije kubabuza uburenganzira bwabo no kubahohotera.
Abana batorewe guhagararira abandi ku rwego rw’utugari n’imidugudu mu karere ka Ruhango basabwe ko imyanya batorewe atari igihe babonye cyo gukina ahubwo ngo ni umwanya wo kugaragaza ibibazo by’abana bagihura nabyo.
Abaturage bitabiriye itorero ryo ku mudugudu bo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana batangaza ko bagiye guhuriza hamwe ibitekerezo n’imbaraga muri iryo torero, bakazavamo biyemeje imigambi ihamye yo kugera ku rwego rw’iterambere bashaka.
Umugore wiyita Mutesa Pauline kandi azwi ku izina rya Kubwayo yafatiwe umwanzuro wo gusubizwa iwabo mu karere ka Gisagara nyuma yo gusanga aho ari mu karere ka Kirehe yiyita impunzi yavuye Uganda ishaka gutuzwa nk’abandi Banyarwanda.
Ihene 49 zashyikirijwe abapfakazi batishoboye basengera muri Paruwasi y’Itorero Presibuteriyene ya Remera, mu murenge wa Rukoma, kuri uyu wa gatanu tariki 17/08/2012.
Itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza ryahaye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki 17/08/2012.
Umubyeyi witwa Murekatete Mariya usanzwe azwiho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe yatorotse ibitaro bya Nyanza aburirwa irengero nyuma yo kwibaruka uruhinja rw’umwana w’umuhungu.
Inama nkuru y’urubyiruko (NYC) yavuze ko izahana abahuzabikorwa b’inzego z’urubyiruko bo mu nzego z’ibanze badakorana inama n’inteko rusange mu duce batuyemo, kuko bituma imihigo itagerwaho uko bikwiye.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyemeza ko ibarura rusange rya kane rifite gahunda ihamye kuri buri Muturarwanda, harimo no kugera ku bantu batagira ingo babarizwamo; nk’uko Juvenal Munyarugerero, umuhuzabikorwa wa NISR mu mujyi wa Kigali yabitangaje.