Umuyobozi w’akarere ka Rusizi n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko mu mujyi wa Speyer mu ntara ya Rhenanie-Palatinat, mu Budage mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’umubano uri hagati y’u Rwanda n’iyo ntara n’imyaka 10 y’umubano wihariye hagati y’akarere ka Rusizi n’umujyi wa Speyer.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu hamwe n’abahakorera, tariki 05/09/2012, bakusanyije miliyoni 521 n’imisago zo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund kandi abaturage biyemeje guteza imbere iki gikorwa.
Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, arabeshyuza abavuga ko u Rwanda rwakuyeho amoko; avuga ko ahubwo rwafashe ingamba zo gukumira Abanyarwanda mu kuyakoresha kugira ngo abatandukanye.
Minisiteri yo gucyura impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) iratangza ko ku fatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) barangije kwimurira impunzi z’Abanyekongo babaga mu nkambi ya Nkamira bazijyana mu nkambi ya Kigeme.
Mu gihe Leta ya Congo irega u Rwanda kuyivogerera ubutaka rwohereza ingabo muri icyo gihugu, umuryango w’abibumbye (UN) uremeza ko wari usanzwe uzi ko u Rwanda rufiteyo ingabo zigera kuri 350 mu kurwanya umutwe wa FDLR.
Mu rwego rwo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, kuri uyu wa 04/09/2012 Akarere ka Gicumbi kakusanyije inkunga ingana na miliyoni 401 n’ibihumbi 762 n’amafaranga 633.
Akarere ka Kayonza kakusanyije miliyoni 565, ibihumbi 598 n’amafaranga 390 yo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund. Muri ayo mafaranga, ayahise yishyurwa ni miliyoni imwe n’ibihumbi 22.
Urubyiruko rwo mu bihugu bihuriye mu muryango uhuje u Rwanda, u Burundi na Congo-Kinshasa barigira hamwe uburyo bakwimakaza amahoro n’amajyambere mu bihugu byabo bagamije gushyira hamwe aho kwitabira imitwe yitwaza intwaro.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arihanangiriza abayobozi bafata bugwate umuturage wazinduwe no kubasaba serivisi kubera ko hari ibyo yagombaga gukora atakoze.
Guverinoma y’igihugu cy’Ubwongereza imaze gutangaza ko igiye kurekura igice cy’inkunga igenera u Rwanda yari yahagaritswe kuko u Rwanda rugaragaza ko rufite ubushake mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngoma burasaba abayobozi n’abaturage gutafanya nayo mu gukumira impfu zitunguranye z’abantu bagwa mu biyaga bya Sake na Mugesera.
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 03/09/2012, abaturage, abakozi n’abikorerera mu karere ka Muhanga bakusanije inkunga izajya mu kigega cy’Agaciro Development Fund ingana na miliyoni 407, ibihumbi 477 n’amafaranga 721.
Umugabo witwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 37 wo mu murenge wa Giheke akagari ka Kigenge yafatiwe mu cyuho cyo guca umugore we inyuma.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, akomeje gusaba abayobozi b’ibigo kudahatira abantu gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund ( AgDF), ahubwo bagomba kubakangurira kuyatanga n’umutima ukunze, kandi buri muntu agasinyira ayo yatanze.
Inkunga akarere ka Ruhango kari katanze mu kigega Agaciro Development Fund yavuye ku mafaranga miliyoni 55 igera kuri miliyoni 297 n’ibihumbi 360 n’amafaranga 628.
Abaturage, inshuti n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera, tariki 03/09/2012, begeranyije inkunga ingana na miliyoni 359 ibihumbi 177 n’amafaranga 790 yo gushyigikira Agaciro Development Fund.
Abanyarwanda bagaragaje ko bishimiye igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda kujya gufatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya umutwe wa FDLR ;ndetse bavuga ko gutaha kw’ingabo z’u Rwanda bibeshyuje amakuru yari asanzwe atangazwa ko u Rwanda rutera inkunga M23.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bakomeje kugaragaza ishyaka mu gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga mu karere ka Gatsibo tariki 31/08/2012 abaturage batanze miliyoni zisaga 263 n’ ibihumbi 361.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi bw’aka karere ko bwabafasha, bukaborohereza ku birebana n’imiturire kuko ibibanza byo kubakamo birenze ubushobozi bwabo.
Umugabo witwa Baziruwiha Donat ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yanze gusezerana n’umugorewe bamaranye imyaka 23 ndetse bakaba barabyaranye abana 10.
Tagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahindutse umuyonga, mu gihe cya saa ine z’amanywa kuri uyu wambere tariki 03/09/2012, aho yari irimo gukanikirwa muri sitasiyo Hass Petroleum iri i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Itsinda ry’abasirikare bo ku rwego rw’aba ofisiye baturutse mu ishuri rya Gisirikare ry’Abasirikare bakuru rya Tanzania, bari mu rugendo shuri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bwarwo mu bikorwa bitandukanye.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Charles Kayonga, yatangaje ko umutwe w’ingabo z’u Rwanda wavuye muri Kongo kubera ko uburyo bw’imikorere (conditions) bwahindutse bitewe nuko ingabo za Congo zacitsemo ibice.
Nyuma y’iminsi mike mu Rwanda hatangijwe ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), hatangiye kugaragara inyandiko “tract” zishishikariza abaturage kudashyiramo inkunga yabo.
Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda bitwa ’Malayalee’ wizihije isabukuru yitwa ‘Onam’ yo gutangira umwaka, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 02/09/2012. Iyo sabukuru igereranywa n’umuganura mu Rwanda, aho baba basangira umusaruro w’ibyo bejeje.
Mu miryango isaga 170 yabaruwe ko ibana mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, 76 yasezeranyijwe kuwa gatanu tariki 31/08/2012.
Akarere ka Huye kesheje umuhigo wo gutanga amafaranga menshi mu kigega Agaciro Development Fund. Tariki 01/09/2012 Abanyehuye begeranyije miliyari imwe, miriyoni 198, ibihumbi 468 n’amafaranga 458.
Abatuye umurenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, bavuga ko Agaciro Development Fund ari uburyo bwo kwikorera nk’Abanyarwanda kandi ari ikigega cy’iterambere bahunikamo kikazabagoboka.
Mu mihigo y’umwaka 2011-2012, akarere ka Karongi kabaye aka kabili mu Ntara y’Uburengerazuba, kaba aka 16 mu gihugu hose n’amanota 88,1%.
Abasirikare 357 bo mu mutwe wihariye bakoranaga n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaza intaro irimo FDLR, bageze mu Rwanda aho bari baherekejwe n’umubare utari muto w’ingabo za Congo, zikuriwe na Br. Gen. Bauma Abamba Lucien uyobora ingabo muri kivu y’Amajyaruguru.