Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abakongomani bafatanyije, bizihije umunsi mpuzamahnga w’Amahoro, aho Abanyarwanda berekeje mu mujyi wa Goma n’Abakongomani bakaza mu Rwanda kuwizihiza.
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierr Damien Habumuremyi, arasaba abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Mine ya Gifurwe kongera umusaruro w’amabuye y’agaciro bacukura, kugira ngo binjize amafaranga menshi yaba mu ngo zabo no mu gihugu muri rusange.
Bisi ya KBS yagonze abantu batatu bari kuri moto ku mugoroba wa tariki 21/09/2012 mu Kagali ka Taba mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge barakomereka bikomeye.
Bamwe mu rubyiruko n’abayobozi bemeza ko igikorwa cyo gukoresha ibizamini by’abifuza akazi bikwiye kongerwamo ingufu kugira ngo bigabanye urwicyekwe mu bagashaka, kugeza n’ubu bakemeza ko hakibonekamo ikimenyane.
Ubwo yifatanyaga n’akarere ka Nyanza muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye yatangaje ko ubuyobozi bw’ako karere bufitanye igihango na polisi y’igihugu.
Mu nama y’igihugu y’abagore yiyemeje kwegera abagore basiga abana ku muhanda mu mujyi wa Gisenyi bakajya gukora ubucuruzi muri Congo kugira babafashe kwiga imishinga bakorera mu Rwanda bagashobora kurera abana babo.
Urubyiruko ruhagarariye urundi mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, rurasabwa gusobanukirwa neza n’ubibi by’ibiyobyabwenge kugirango rubashe kubyirinda ndetse no kubirinda abo bahagarariye.
Bamwe mu banyamadini baramagana bagenzi babo bava mu madini nta yindi gahunda bafite uretse iyo gushinga andi abinjirirza inyungu.
Umukecuru witwa Nzamukwereka Mariya Tereza utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yasabye umugiraneza usanzwe umuha ibimubeshaho ko yabigabanya ariko akamuha amafaranga 500 nawe yatanga mu kigega AgDF.
Imvura yaguye ku mugoroba wa tariki 19/09/2012 mu karere ka Rubavu yagurukanye ibisenge y’ibyumba by’amashuri bibiri ku ishuri rya Kabirizi mu murenga wa Rugereo hamwe n’ibyumba bitatu ku ishuri rya Rusamaza mu murenge wa Nyundo.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali asaba ababoha uduseke bo muri uwo mujyi kunoza uwo murimo bakora ukabahesha agaciro bikabongerera ubukire kuko agaseke nako gafite agaciro mu muco nyarwanda.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro amarushanwa y’imishinga ku bikorera mu turere kuri uyu wa kane tariki 20/09/2012, umuyobozi w’akarere ka Karongi yashimye urugaga rw’abikorera (PSF) kubera uruhare rukomeye rukomeje kugira mu guteza imbere abikorera muri Karongi.
Abaturage bakoze umuhanda Batima-Nzangwa mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bw’ako karere kubishyuriza amafaranga rwiyemezamirimo yabambuye, nyuma y’aho ananiriwe kurangiza imirimo y’uwo muhanda ndetse bakaba baramuburiye irengero.
Imvura ivanzemo n’umuyaga yaguye mu murenge wa Shangi mu ijoro rishyira tariki 20/09/2012 yangije amazu y’abaturage mu murenge wa Shangi, aje yiyongera ku zindi nyubako z’amashuri zangiritse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19/09/2012.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Gakenke, Musanabaganwa Francoise, atangaza ko abanyamuryango bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni umunani yo kubaka inzu y’ubucuruzi na biro yo gukoreramo.
Igikorwa cyo gukura bana mu bigo by’imfubyi cyatangirijwe mu kigo cy’imfubyi cya Orphelinat Noel ku Nyundo mu karere ka Rubavu, tariki 19/09/2012, kandi iki gikorwa kizajyana no kubaka imiryango no kwita ku burenganzira bw’abwana.
Dusabumuremyi Budensiyana watwitswe n’umugabo we amumennyeho amavuta ashyushye, arahamya ko adashobora kongera kubana na we, kuko ibyo yamukoreye ari ubunyamaswa.
Lt Colonel Muhire Karasira wari wungirije umuyobozi w’umutwe w’ingabo wihariye wigenga ukorera muri pariki ya Kahozi yatashye mu Rwanda nyuma yo kubona ako abo bakorana bagambiriye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bashaka gukorera Abanyarwanda.
Abacururiza mu isoko rya Nyabugogo bibumbiye muri koperative COCONYA-Berwa bakusanyije inkunga yo gutera ikigega Agaciro Development Fund, maze ku ikubitiro bahita batanga amafaranga agera kuri miliyoni 4,2 ariko biyemeza kuzageza kuri miliyoni 10.
Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 19/09/2012, igiti cy’ingazi cyari kiri hafi y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano cyaruguyeho rusenyuka ku gisenge igice kimwe.
Umugabo witwa Namuhanga Ferederiko wari umaze hafi icyumweru mu bitaro bya Murunda kubera kurya urukwavu rwishwe n’umuti wica imbeba, yitabye Imana tariki 17/09/2012.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi, anenga uburyo mu karere ka Rubavu hari abaturage bubatse mu bibanza by’umusozi wa Rubavu kandi bitemewe, ndetse ngo n’inkeragutabara zagaragaje icyo kibazo ariko nticyakurikiranywa.
Abayobozi b’akarere ka Karongi, ab’umurenge wa Rugabano n’ingabo z’u Rwanda bifatanyije bubakira inzu umusaza utishoboye witwa Murikamahiri Athanase wari utuye mu kabande ahantu yahoraga ahura n’ibibazo by’ibiza.
Leta ya Zimbabwe yari imaze igihe kirekire ihakana ko Protais Mpiranya aba ku butaka bwayo yemeye ko ifite amakuru y’uko uwo mugabo yaba yihishe muri icyo gihugu, aho agendera ku mazina y’amahimbano menshi.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Saverina, avuga ko kutishyura imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside ari imwe mu nzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari guca imanza neza nta bwoba kuko bashyiriweho gahunda yo kubaburanira mu nkiko mu gihe cyose bakurikiranwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burashinja abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nyamabuye, ugize umujyi w’aka karere kuba barya ruswa mu myubakire.
Nyuma y’iminsi 20 Agaciro Development Fund itangijwe ku mugaragaro mu karere ka rwamagana tariki 28/08/2012, abatuye aka karere bongeye gukusanya izindi miliyoni 400 zo gushyigikira icyo kigega.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yasanze abana babiri ku mbuga y’iwabo i Bushenyi mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana, ku mugoroba wa tariki 17/09/2012 irabagonga, umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikomeye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kirakangurira buri Munyarwanda mu rwego rwose kutemera guhabwa serivisi mbi, kuko ari uburenganzira bwe kuyihabwa kandi akayihabwa neza.