Mu gihe mu Rwanda hakomeje ukwezi kwahariwe imiyoborere ari na ko hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo no gukemura ibibazo by’abaturage, ubu hari no kugenzurwa uburyo imitangire ya service imeze mu bigo bya Leta ndetse n’abikorera.
Mukarumongi Frida utuye mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza arahumuriza Abanyarwanda baherutse kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya, abizeza ko bazabaho neza kuko inzira banyuzemo na we yayinyuzemo ariko ubu akaba afite imibereho myiza nyuma yo kugera mu Rwanda.
Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, na ba bamwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda tariki 25/02/2014 basuye uruganda rwa Nyanza Dairy Plant rutunganya ibikomoka ku mata mu rwego rwo kureba imikorere yarwo ndetse n’aho imirimo yo kurwagura igeze ishyirwa mu bikorwa.
Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’umushinga wa HELPAGE wari umaze imyaka 10 ukorera mu karere ka Rusizi no kurebera hamwe uko ibyagezweho bibungwabungwa, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b’imirenge gukangurira abagenerwabikorwa gufata neza ibikorwa uyu mushinga wabagejejeho.
Abakozi n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), bagiranye ibiganiro byari bigamije kubasobanurira gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" no kubasobanurira amateka nyakuri y’u Rwanda.
Dr. Nkurunziza Joseph wagize uruhare mu gushinga umuryango Never Again Rwanda yemeza ko nubwo hari uruhare abakoroni bagize mu gutuma Jenoside iba, uruhare runini ari urw’Abanyarwanda kuko hari Abanyarwanda bishe bene wabo kandi batabitumwe n’abakoroni.
Inama y’abaministiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa mbere tariki 24/2/2014 yagize Lt Gen Charles Kayonga, ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa; ikaba kandi yashyizeho Umunyamabanga uhoraho mushya muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), n’abayobozi bashya mu bigo bitandukanye.
Urwego rw’Igihugu rugenzura uburinganire (GMO) rugaragaza ko hari ibyiciro bigenga ubuzima bw’igihugu bitaraha amahirwe angana ibitsina byombi; rukaba rwatangiye kugirana amasezerano n’inzego zitandukanye, ruhereye ku ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA).
Bagirinshuti Joseph w’imyaka 54 akaba atuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu avuga ko nubwo yagize uruhare mu kurwanya abacengezi mu mwaka w’1997-1998 yemera ndetsa akanasaba imbabazi ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri komini Mutura ubu ni muri Rubavu.
Mu muhango wo gushyingura Padiri Nambaje Evariste uherutse kwitaba Imana azize abagizi ba nabi, depite Jeanne d’Arc Nyinawase yasabye Abanyarwanda guhanga amaso ubutabera kuko yizera neza ko nibumara gukora akazi kabwo ukuri nyako kuzagaragara.
Imwe mu miryango yirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya itujwe mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza iratangaza ko gahunda yo kuyituza mu midugudu bayitezaho kuzahindura byinshi bijyanye n’imibereho ubu babayemo.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais, aravuga ko nyuma y’imyaka ishize Abanyarwanda bakora umuganda ndetse ibikorwa byawo bikaba byigaragaza mu nzego zitandukanye, kuri ubu nta Munyarwanda ukwiye kwibutswa kwitabira umuganda.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gukwirakwiza udusanduku ahantu hatandukanye, tuzajya dufatsha abaturage gutanga amakuru n’ibirego kuri ruswa.
Umusore w’imyaka 19 uvuka mu murenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro taliki ya 21/2/2014 yatawe muri yombi n’abaturage bo mu mudugudu wa Bereshi mu karere ka Rubavu hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo agiye muri FDLR nk’uko abyiyemerera.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru bahuriye muri kongere maze bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize kandi banatangaza ibyo bashyize imbere muri uyu mwaka.
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Gisagara, barashima gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, bavuga ko yatumye bahindura imyumvire, ndetse bagahamya ko iyi gahunda buri wese nayishyira mu bikorwa u Rwanda ruzarushaho kuba rwiza.
Nyuma yuko habayeho ukutumvikana ku mubare w’impunzi z’abanyarwanda bari muri Congo hagati ya Leta ya Congo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) byabaye ngombwa ko hakorwa irindi barura birangira habonetse impunzi 185 003.
Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n’impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n’ijwi ry’Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n’abandi Banywarwanda kucyubaka.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi arasaba abaturage b’umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro gufata neza ingemwe za kawa bateye mu muganda rusange kuko zizabagirira akamaro mu minsi iri imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwafashe ingamba zo gukangurira abaturage kwitabira umuganda buha ibyemezo abawitabiriye kugira ngo abatawitabiriye babashe gutahurwa, bityo bahabwe ibihano biteganijwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ubwitabire bw’Abanyarwanda mu bikorwa binyuranye birimo umuganda, bwagejeje igihugu ku iterambere rihambaye mu myaka 20 ishize. Ibyo ariko ngo bikeneye umutekano kugirango “bidasenywa n’abafite imigambi mibi.”
Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke, kuwa Kane tariki ya 20/2/2014 rwakatiye uwahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza n’ubunyagwe bwa miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo “kwigwizaho umutungo.”
Abanyarwanda bavuye muri Congo batangaza ko ibihuha bahura nabyo byagiye bizitira benshi bikababuza gutahuka. Kugeza magingo aya hari abakigendera kuri ibyo bihuha, aho ngo babwibwako nta mahoro y’uwatahutse iyo baba bari mu mashyamba ya Congo.
Mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu ntara y’amajyepfo kuva ku rwego rw’umudugudu, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two muri iyo ntara basabye imbabazi ku bw’aho bahutaje abo bayobora.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rugiye kujya ruha abanyamahanga batuye mu Rwanda ikibaranga gisa nk’indangamuntu kikaba gifite inyungu nyinshi zirimo kuzajya babona icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga ubundi batashoboraga kubona mu Rwanda.
Umupasiteri wo mu itorero rya ECMI (Evangelical Church Ministries International) rikorera mu karere ka Gicumbi mu mirenge wa Kajyeyo na Byumba arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko abakobwa 2 yareraga bavuze ko yabateye inda.
Abagororwa 1200 bari bafungiwe kuri gereza ya Ngoma bimuriwe muri gereza ya Ntsinda ho mu karere ka Rwamagana ndetse n’iya Ririma ho mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kuyagura no kugabanya ubucucike.
Abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango bahawe iminsi ine yo kuba barangije gutunganya imbere y’aho bakorera mu rwego rwo gusukura umujyi bita ibyo bagafungirwa ibikorwa byabo bakajya bakora aruko bakoze ibyo basabwe.
U Rwanda rwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR umusirikare wa Congo w’imyaka 38 sous-lieutenant Sibomana Andre Kangaba nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda yasinze ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yasabye abaturage bo murenge wa Gabiro, ahitwa mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge, ko kuba barimo abayisilamu benshi byagombye gutuma batavogerwa “n’abakafiri b’abasinzi”.