Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rugiye kujya ruha abanyamahanga batuye mu Rwanda ikibaranga gisa nk’indangamuntu kikaba gifite inyungu nyinshi zirimo kuzajya babona icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga ubundi batashoboraga kubona mu Rwanda.
Umupasiteri wo mu itorero rya ECMI (Evangelical Church Ministries International) rikorera mu karere ka Gicumbi mu mirenge wa Kajyeyo na Byumba arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko abakobwa 2 yareraga bavuze ko yabateye inda.
Abagororwa 1200 bari bafungiwe kuri gereza ya Ngoma bimuriwe muri gereza ya Ntsinda ho mu karere ka Rwamagana ndetse n’iya Ririma ho mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kuyagura no kugabanya ubucucike.
Abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango bahawe iminsi ine yo kuba barangije gutunganya imbere y’aho bakorera mu rwego rwo gusukura umujyi bita ibyo bagafungirwa ibikorwa byabo bakajya bakora aruko bakoze ibyo basabwe.
U Rwanda rwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR umusirikare wa Congo w’imyaka 38 sous-lieutenant Sibomana Andre Kangaba nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda yasinze ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yasabye abaturage bo murenge wa Gabiro, ahitwa mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge, ko kuba barimo abayisilamu benshi byagombye gutuma batavogerwa “n’abakafiri b’abasinzi”.
Impunzi zigera ku bihumbi 14,500 ziri mu nkambi ya Gihembe ho Mukarere ka Gicumbi zashyiriweho uburyo zizajya zihabwa amafaranga zizajya zigura ibyo kurya bitandukanye na mbere aho zafashishwaga ibyo kurya.
Mu minsi yashize, ahitwa i Cyarwa ho mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, haguye amahindu adasanzwe atobora amazu yangiza n’imyaka myinshi ku gasozi, ku buryo bamwe mu baturage bo muri aka gace basigaye iheruheru.
Urubyiruko 30 ruturutse mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, rwatangiye ingondo igamije kubaka amahoro mu bihugu bya bo no guharanira kwiyubaka biteza imbere.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abayobozi bo mu karere ka Burera kwegera abaturage ku buryo bugaragara mu rwego rwo gusiba icyuho kiri hagati yabo n’abaturage umwanzi w’igihugu ashobora kunyuramo.
Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), itangaza ko Abanyarwanda batahutse nyuma yo kwirukanwa na Leta ya Tanzaniya badakwiye gufatwa nk’impunzi, kuko impunzi ari abanyamahanga bahungiye mu Rwanda.
Ikibazo cy’umukecuru Uzanyimberuka Mwamina wasabaga gusubizwa umwuzukuru we yareraga avuga ko yambuwe kiri mu byaganiriweho mu kiganiro ku miyoborere myiza cyahawe abaturage bo mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama mu Bugesera tariki 18/02/2014.
Impunzi z’Abanyecongo 350 ziturutse mu nkambi ya Nkamira zimaze kugezwa mu nkambi ya Mugombwa ho mu karere ka Gisagara aho zigomba gutuzwa, ubuyobozi bw’akarere bukaba buzizeza ko igihe cyose hazakenerwa ubufasha bw’akarere, kazabafasha.
Ubwo zari mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, zataruye umwana w’imyaka 5 wari waraburiwe irengero zimuhuza n’ababyeyi be.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamenyesheje abaturage b’ahitwa mu Biryogo (mu murenge wa Gabiro wo muri Nyarugenge), ko nta gahunda ihari yo kwimura abaturage ku ngufu izongera kubaho. Abafite amazu ashaje bamenyeshejwe ko bafite uburenganzira bwo gusana, ariko babanje kubisabira ibyangombwa.
Nyuma y’uko bamwe mu bahoze ari abarwanyi mu mutwe wa FDLR batahukiye mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, baganiriye n’ikinyamakuru Kigali Today ndetse bashyira mu majwi imwe mu miryango mpuzamahanga bayirega kuba ifasha inyeshyamba za FDLR mu buryo bunyuranye.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique, kuri iki cyumweru zahungishishije impunzi z’Abayisilamu bahungira muri Cameroun mu gihe bari bagabweho igitero n’abo mu mutwe witwara gisirikare wa Anti-Balaka.
Inzego zitandukanye zirimo intumwa za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Umuvunyi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, tariki 17/02/2014 zaganiriye n’abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri zinabakemurira ibibazo kugira ngo bigabanye imanza n’amakimbirane.
Ubwo umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa (Transparency International), Huguette Labelle, yasuraga Polisi y’ u Rwanda kuri uyu wa 17/02/2014, yashimwe ingamba Polisi y’ u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kurwanya no gukumira ruswa.
Nyirimbuga Emmanuel, umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 arasaba urubyiruko kutazumvira uwo ariwe wese washaka kurushora mu bwicanyi bushingiye ku moko, ahubwo rukimika urukundo rugafatanya kubaka u Rwanda.
Icyumweru kijyanye no kwizihiza ivuka rya Baden Power washinze umuryango w’aba Scout, Abaskuti bo mu Karere ka Rusizi bagitangirije muri Zone ya Mibilizi nk’agace karimo Abaskuti mu byiciro byose.
Abasirikare barindwi bageze mu Rwanda tariki 17/02/2014 bavuye mu mutwe wa FDLR batangaza ko nyuma yo gusobanukirwa neza ko umutwe wa FDLR ntacyo uteze kubagezaho bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranparency International (TI), Huguette Labelle, aratangaza ko u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa n’akarengane ariko akaba asaba Leta gukomeza gushyiraho imbaraga.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa abaturage bo muri ako karere ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gushyira imbere Ubunyarwanda kuko ari ko gaciro kabo bityo rero ngo bigomba kubatera ishema.
kigaragaza imiyoborere myiza. Ngo bigishijwe akamaro ko kubana abantu bafitanye isezerano maze ababanaga badasezeranye babasha gusezerana none byamaze umwiryane wo mu ngo.
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasuraga Abanyakamonyi bakamugaragariza iterambere bagezeho barikesha imiyoborere myiza, yavuze ko Imiyoborere myiza ari intwaro yo kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu biyaga bigari (CEPGL) bashimangiye ko bagiye gukorera hamwe mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango ariko nawo ukarushaho kugira impinduka no gutanga umusaruro ku baturage mu bikorwa by’iterambere, ubuhahirane n’ubukungu.
Ntezirizaza Celestin, umusore w’imyaka 28 wo mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma yo guhura n’ubuzima bubi kubera ibyaha bitandukanye yakoraga, ubu yabiretse akaba anasaba bagenzi be bakibirimo guhindukira amazi atararenga inkombe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, arasaba urubyiruko ruri ku rugerero kuba imbarutso y’iterambere mu midugudu iwabo, bakahageza impinduka mu myumvire n’imikorere abandi Banyarwanda bazazamukiraho bagatera imbere.
Mu nama rusange y’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke mu iterambere (JADF) yateranye, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/02/2014, ubuyobozi bw’akarere bwagejejeho ikibazo cy’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakenewe ubufasha ku buryo bwihuse bubasaba kubafasha.