Mu gihe mu gihugu hamaze iminsi humvikana ubwumvikane buke mu miryango itandukanye, itsinda ry’abagore b’ibyiringiro bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuri ubu bahagurukiye gukemura ibibazo by’abagabo n’abagore bibera mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere ka Korongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Isimbi Dative arasaba abakirisito bo mu iterero rya ADPR muri Paruwasi ya Gacaca kubaka Ubunyarwanda bahereye ku bukirisito, kuko ngo Ubunyarwanda bwasenyutse.
Abapolisi 50 barimo abayobora sitasiyo za Polisi n’abakuriye ubugenzacyaha mu gihugu, bashishikarijwe gukora akazi kabo neza no kwegera buri gihe abo bayobora, bakabaha ubumenyi utandukanye, bubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe, nk’uko babihuguwe mu mahugurwa bari bamazemo iminsi basoje kuri uyu wa Gatanu tariki (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwimuka aho yakoreraga mu ntara y’Amajyepfo, ikaba yimukiye mu nyubako yahoze ari iy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority mu karere ka Nyanza kugira ngo yegere kandi yorohereze abaturage uburyo bwo kubaha serivisi nziza z’umutekano n’ubundi bufasha (…)
Koperative yo kubitsa no kuguriza yitwa Coopec Dukire yakoreraga mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, itagikora iki gihe, irashishikariza abo yagurije amafaranga hamwe n’abahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wayo kuyishyura kugira ngo na yo ibone uko isubiza abari abanyamuryango bayo amafaranga yabo bari (…)
Sgt. Banzirabose Jean Bosco wari umurwanyi wa FDLR aricuza ko hafi ya kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe yakimaze mu mashyamba ya Congo akanakurizamo ubumuga, avuga ko yataye igihe cye mu bintu bidafite umumaro none ageze mu zabukuru ntacyo yigejejeho.
Mu karere ka Kayonza hatangijwe imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi uzageza amazi meza ku baturage bagera ku bihumbi 30 bo mu mirenge ya Mwili na Rwinkwavu. Muri uyu mushinga wiswe Migera hazubakwa umuyoboro mushya, ndetse hanasanwe indi miyoboro yatangiye kwangirika, ndetse imwe muri yo yamaze gusanwa.
Umurenge wa Mururu uhana imbibi n’umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku mipaka ya Rusizi bita RusiziI na Rusizi II niwo uza ku isonga mu karere mu gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko ariko ngo iyi mikorere iragenda igabanuka.
Professor Michelle L. Buck, umwarimu mu Ishuri ry’icungamutungo rya Kellogg ryo muri Kaminuza ya NorthWestern iherereye muri Leta ya Chicago muri Amerika, yemeza ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo rikwiye kubera isomo n’abandi babyifuza.
Umuryango wa Sosiyete Sivile mu Rwanda wongeye gusaba inzego z’ibanze kubahiriza ibyo abaturage bifuza ko bijya mu ngengo y’imari, hagashyirwamo ibyo abaturage bifuza kandi Leta igashyira mu bikorwa ibyo abaturage baba bagaragaje ko bihangayikishije kandi bikwiye kwitabwaho.
Umusore witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko, aremera icyaha cyo gusambanya umwana wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza maze akamutera inda.
Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda irishimira ubufatanye buranga ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil mu guharanira ko ibihugu byose biruhuriyeho byaronka ku byiza by’uru ruzi kandi imishinga ishamikiye kuri iki kibaya ikaba igira impinduka nziza mu buzima bw’abaturage kugeza ku baciriritse.
Ba kaporali Hatangimana Jean Claude na Nsabimana Rene bahoze mu mutwe wa FDLR batashye mu Rwanda bava mu mashyamba ya Congo baremeza ko abayobozi ba FDLR bakorana n’imiryango mpuzamahanga nterankunga irimo Croix-Rouge na Solidarité International mu bice bya Walikale na Masisi.
Guverineri mushya w’intara y’Uburengerazuba, madamu Caritas Mukandasira, yatangiye imirimo ye ku mugaragaro kuwa gatatu tariki 19/03/2014, ahererekanya ububasha n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara, Jabo Paul, wari warasigaye mu mwanya w’umuyobozi w’intara kuva uwari uyiyoboye, Celestin Kabahizi, yatorerwa guhagararira (…)
Nyuma yo gucikamo ibice kwa sosiyete SAFKOKO yari igizwe na SEBURIKOKO na SAFRICAS, ubu SEBURIKOKO yemerewe gukomeza ibikorwa yari asigaranye byo kubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari CEPGL.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Nshuli akagali ka Rutare umurenge wa Rwempasha bavuga ko kuba barakomeje kubaka amazu bari babujijwe kubaka mbere, atari ugusuzugura ubuyobozi ahubwo babyemerewe n’abayobozi bw’umudugudu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwo bwemeza ko aya mazu agiye gukurwaho n’abayobozi babyihishe (…)
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) mu Rwanda yemereye akarere ka Rubavu ko uyu muryango uzakomeza kugafasha kubera imiterere yako n’ingaruka kahuye nazo bitewe n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Kongere y’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rutsiro yateranye mu mpera z’icyumweru gishize, abanyamuryango bemeranya kuba abanyamuryango nyabo barangwa n’ibikorwa ndetse n’imyitwarire ihesha ishema umuryango, bafatira hamwe n’ingamba zo kwihutisha ibikorwa biyemeje kugeraho muri uyu mwaka bikiri inyuma.
Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 18/03/2014 yasozaga icyiciro cya 49 cy’ingando z’abari abarwanyi bitandukanyije n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda iri mu mashyamba ya Kongo, Guverineri Bosenibamwe Aime yabijeje ko bazafatwa nk’abandi Banyarwanda bose bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Umuryango witwa ADTS, Association pour le Developpment et la Transformation Sociale, uvuga ko uharanira inyungu rusange uratangaza ko ugiye gutangiza gahunda yaguye mu karere ka Gakenke igamije kwigisha abatishoboye uburyo bwo kwiteza imbere bahereye kuri bicye bafite iwabo.
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu kagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi barashimira abaturage b’aho mu kagari ka Gacaca ko babakiriye bakabaha imfashanyo irimo ibiribwa n’imyambaro, ariko bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye mu buryo (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yaciye mu Rwanda ubucuruzi bw’uruhererekane bwitwa TELEXFREE bwari bumaze iminsi buri gukurura benshi mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, MINICOM, ikaba ivuga ko bwari buteye imbogamizi zikomeye bugamije guhombya ubukungu bw’u Rwanda.
Abanyamahanga bafite imirimo bakorera mu karere ka Ruhango, barishimira ko bagiye guhabwa icyangombwa cyizabafasha kubona service zimwe na zimwe batabonaga zirimo ubwisungane mu kwivuza n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Mu murenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango, hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatangabikorwa bakorera muri uyu murenge, iri murika bikorwa rikaba ryaranzwe no kuremera abatishoboye baryamaga kuri nyakatsi bahabwa matela.
Abapolisi barasabwa kumenya ko bafite inshingano ziremereye kandi zikomeye zirenze gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo gusa, ahubwo bikarenga bikageza no kubaka iterambere ry’igihugu.
Vumulia Innocent, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiyoborere Myiza, RGB aratangaza ko amarushanwa y’ibiganiro-mpaka ahuza abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza bizabatinyuka kuvuguruza ibintu bisebya u Rwanda.
Akarere ka Rutsiro karishimira ko ku ngengo y’imari kari kateguye y’umwaka wa 2013/2014 hiyongereyeho miliyoni zisaga 255, ibi bigatuma iva kuri miliyari umunani na miliyoni zisaga 865 ikagera kuri miliyari icyenda na miliyoni zisaga 121 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Mater Dei ryegamiye kuri diyosezi Gatulika ya Butare riyoborwa n’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira riherereye mu karere ka Nyanza ryatashye inzu mberabyombi yuzuye itwaye asaga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakiristo bo mu Iterero rya ADEPR Paruwasi ya Karongi kuri uyu wa 16 Werurwe 2014 basoje igiterane cy’iminsi ibiri cyaberaga ku Rusengero rw’Umudugudu wa Nyamishaba cyari kigamije guhwitura abantu b’Imana ngo bigaragara ko bagenda barushaho gutwarwa n’iby’isi bakibagirwa gusenga.
Joseph Kagabo utuye mu karere ka Huye, avuga ko atumva impamvu hari abibaza impamvu ya “Ndi Umunyarwanda”, gahunda yibutsa abantu ko ari Abanyarwanda kandi basanzwe babizi, nyamara ntibibaze impamvu abantu bajya gusenga igihe cyose bibutswa ko ari abakirisitu.