Abatuye i Kabarondo mu Karere ka Kayonza baravuga ko isuku y’ahagurishirizwa inyama muri uwo mujyi iteye inkeke, bagasaba ko hasukurwa.
Abarangije amashuri yisumbuye bari mu Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Kirehe, ku wa 17/01/2016 bahawe izina ry’ubutore “Inkomezabigwi” n’icyivugo, nk’uburenganzira bwo kwitwa Intore.
Imyaka ikabakaba 10 ishize gahunda ya Girinka Munyarwanda itangiye,inka 4280 zimaze gutangwa muri iyi gahunda muri Nyabihu.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zambitswe imidari y’ishimwe kubera ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura zigaragaza mu kazi.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi bavuga ko kubumba ari gakondo yabo batapfa kureka.
Basanze umurambo wa Niyonzima Benjamin w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye mu murima w’ibigori nyuma y’iminsi itatu yaraburiwe irengero.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe, rwanze guhora rugendana amabaruwa yo gusaba akazi, rwihangira imirimo, rubasha kwiteza imbere.
Hari abaturage bo mu Karere ka Rusizi bagisiragira mu biro by’ubuyobozi, bitewe n’uko aho baka serivisi hataba hari ibirango bihagaragaza.
Amakoperative 2 y’abakarani ngufu yo mu rusisiro rwa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare arasaba ubuyobozi kubahuza kuko amakimbirane bafitanye ashobora kubyara urugomo.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ngororero baravuga ko batewe n’inzara yitwa “Warwaye ryari” ikaba yaratewe no kuteza neza.
Abantu bakunda kugaragara mu masaha y’amanywa mu tubari basinze ngo bari mu bateza amakimbirane mu miryango yo mu Karere ka Gakenke.
Inama ya Njyanama y’Akarere irangiza igihembwe cya 2 cy’umwaka 2015/2016 yateranye ku wa 14/01/2016 bishimira ibyo bagezeho muri bashoje.
Bamwe mu baturage cyane abasore n’inkumi mu Ngororero bavuga ko amikoro make ari yo atuma abasore bamwe bahitamo guterura.
Abaturage baturiye umugezi wa Makambazi ukora ku Mirenge ya Rugabano na Gashari bavuga ko nibadatabarirwa hafi ushobora kubatwaramo bamwe.
Bamurangirwa Patricia wanditse ibitabo bitatu bivuga ku Rwanda, akangurira Abanyarwanda kwiyandikira amateka yabo aho kubiharira abanyamahanga banayagoreka.
Bamwe mu bahawe inkunga y’ingoboka muri VUP mu Karere ka Muhanga bakayicunga neza bavuga ko biteje imbere bahindura ubuzima.
Abakorera mu ibagiro ry’Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bavuga ko babangamiwe n’umwanda uri aho bakorera kuko babagira hasi.
Abanyamahirwe 50 begukanye ibihembo muri Tombola ya fagitire z’imashine itanga inyemezabwishyu (EBM) mu Karere ka Rubavu bakoresheje fagitire zo m’Ukuboza 2015.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko igihe cyari giteganyijwe cyongereweho iminsi itanu ku bifuza gutanga kanditatire ku myanya y’ubuyobozi mu turere.
U Rwanda, Uganda na Kenya bihuriye Ku Muhora wa Ruguru (Northern Corridor), biravuga ko byamaze kunoza uko bizatabarana mu bya gisirikare.
Mbabazi Berise, umunyeshuri wanikiye abandi bose mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangaje ko arangamiye kuzaba umuganga.
Ndayisaba Godfroid arasaba ubufasha nyuma y’uko inkuba ikubise inka ze z’imbyeyi enye, indi ihaka n’ikimasa kimwe; zigapfa zose.
Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga yahigiye kongera imbaraga mu bikorwa bizamura umugore mu myaka itanu iri imbere.
Ingo 83 ni zo zitarabona indishyi z’imitungo yazo yabaruwe ahazubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Itorero rya ADEPR rirahamagarira abashumba baryo kwirinda ubuhanuzi bw’ibinyoma buyobya Abanyarwanda n’abayoboke baryo by’umwihariko.
Bamwe mu baturage bambuwe na ba rwiyemezamirimo mu mirimo itandukanye babakoreye babajwe n’uko manda ya komite nyobozi isojwe itabishyurije amafaranga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare burasaba uwaba yarabuze inka ye kubugana kuko hari 4 zambuwe abajura ziri mu maboko y’ubuyobozi.
Abanyamuryango 41 ni bo barahiriye kuzaba indahemuka ku mahame y’umuryango FPR- Inkotanyi, mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke.
Abagenerwabikorwa b’ikigega gishinzwe gufasha abatishoboye mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kubaha inkunga yabo batabonye.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 14/01/2016, abaturage b’Umurenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro baramukiye mu birori byo gutaha inyubako ya Station ya Polisi ya Rusebeya biyubakiye ubwabo.