Abadepite bari mu karere ka Nyamasheke basura ibikorwa bitandukanye, batangaje ko batanyuzwe n’uburyo imirimo yo gukora umuhanda Rembo-Rugari yatinze kurangira.
Ubwo intumwa za rubanda zageraga ku ibagiro ry’Akarere ka Rusizi zatangajwe cyane n’umwanda urirangwamo zisaba ko rigomba gufungwa.
Sosiyete y’ubwishingizi yitwaga CORAR AG yahinduriwe izina iba SAHAM Assurance kubera abashoramari bayishyizemo imigabane irenga 60% bityo bemeza ko n’izina rihinduka.
Sosiyete yitwa Ngali Holdings Ltd yeguriwe inshingano zo gukusanya imisoro n’amahoro byinjizwa n’uturere nyuma y’aho bigaragariye ko amafaranga avamo agenda agabanuka.
Kuva muri Nzeri 2016 indege za Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingendo zo mu Kirere, RwandAir, zizatangira gukora ingendo zijya mu Buhinde.
Perezida Paul Kagame yamaze impungenge abayobozi bitabiriye Ihuriro mpuzamahanga ku bukungu (WEF) ko badakwiye guhangayikira ikoranabuhanga kuko ridateze gusimbura abantu.
Uturere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo turabura umuriro guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/01/2016 kugeza ku Cyumweru, tariki 24/01/2016 bitewe n’isanwa ry’inganda.
Abasaga 550 baturiye aharimo gukorerwa umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 300 z’imirima mu Murenge wa Rurenge, bavuga ko barimo kwiteza imbere babikesha icyo gikorwa.
Akarere ka Ngororero, kuri uyu wa 20 Mutarama 2016, kashyize ahagaragara inyigo irambye yo guhashya ubukene.
Hakozwe filime mbarankuru igizwe ahanini n’ubuhamya bw’abaturage, igaragaza ko ibibazo bishamikiye ku butaka bihangayikishije benshi mu Banyarwanda.
Abaturagage batuye ku kirwa cya Gihaya giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bavuga ko batifuza kwimurirwa ahandi.
Abaturage bo mu ngo 17 zo mu Murenge wa Cyinzuzi bahuye n’ibiza bikabasenyera amazu, MIDIMAR yabahaye ubufasha bw’ibanze.
Inzego z’umutekano zagaruye abana babiri, umuhungu n’umukobwa bo mu Karere ka Rutsiro bari bagiye mu Mujyi wa Kigali gukorera amafaranga.
Perezida Paul Kagame yatangarije isi ko ikoranabuhanga rifite akamaro gakomeye kuko rihuza abantu rikabaha ibisubizo.
Iduka ry’umucuruzi wo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, tariki 18/01/2016, ryarahiye rirakongoka biturutse ku muriro w’itabi na lisansi.
Abitabiriye Itorero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, baratangaza ko ubumenyi bakuyemo bwabateye guhindura imyumvire ku buryo nta kazi bazasuzugura.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’abakobwa bishora mu buraya bakiri bato ni kimwe mu byo intore zirangije itorero i Rwamagana zahagurukiye.
Mu rwego rwo gukomeza kujijura Abanyaburera, hagiye kwifashishwa Intore zo ku Rugerero zizigisha abatazi gusoma, kwandika no kubara basigaye.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwitabiriye itorero, rwasobanukiwe n’imbaraga zo gushyira hamwe mu kubaka igihugu gifite amajyambere arambye.
Depite Ngabo Amiel avuga ko intore z’abarangije amashuli yisumbuye mu karere ka Ngororero ubu ngo zirusha ishyaka na Morari izazibanzirije.
Bamwe mu barera abana b’imfubyi bibaza amaherezo yabo mu gihe bageze mu myaka yo gushaka nta bushobozi bubafasha kubashyingira kibyeyi.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye buravuga ko imyuzure yaruteye tariki 17/1/2016, yangije ibibarirwa muri za miliyoni nubwo ngo bitarabarurwa neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yemeye ko amakuru y’inzara yahagaragaye mu minsi ishize yiswe izina rya “Nzamurambaho” ari ukuri.
Abatuye munsi y’isoko rya Kabarondo i Kayonza ngo babangamiwe n’amazi arimo imyanda utubari turekura akareka imbere y’ingo zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge n’Utugari yabasabye kwihutisha imihigo ikiri inyuma nk’ubwisungane mu kwivuza.
Abafundi bagera ku 130 bubatse ibyumba by’amashuri mu murenge wa Kazo bamaze imyaka itatu bishyuza miliyoni 15 bakoreye muri 2012.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata bwiyemeje kurwanya amarebe ari mu bishanga bimwe na bimwe kuko abyangiza ntibibashe kubyazwa umusaruro.
Itsinda ry’abadepite kuri uyu wa 18 Mutarama 2016 ryasuye Akarere ka Nyamagabe rigasaba kwiha igihe isuku igahinduka umuco.
Abapfakazi ba Jenoside 17 bari bamaze amezi atandatu bahugurwa n’Ikigo cy’Ubucuruzi cyitwa Same Sky ngo bagiye kwiteza imbere babikesha ubumenyi bungutse.
Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu kandi bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri ikabyemeza, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye imishahara y’abapolisi.