Visi Perezidante wa sena, Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yibukije abaturage b’Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi ko nta wundi uzabubakira igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/01/2016, habaye ihererekanya bubasha hagati ya komite nyobozi icyuye igihe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund, abamotari biyemeje gukangurira Abanyarwanda gushyigikira iki kigega bifashishije utwandiko twometswe kuri moto.
Kuri uyu wa 29 Mutarama, nyobozi y’Akarere ka Nyagatare isezera ku bakozi, yashimiwe ko yubahirije indahiro.
Akarere ka Kirehe gakomeje ubuvugizi ku bafite ubumuga bw’ingingo aho 53 bamaze kugezwaho amagare yo kubafasha kwitabira gahunda za Leta baniteza imbere.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, aravuga ko ubwiyongere bw’indwara ya Malariya bwatewe n’uburangare bw’abayobozi n’abaturage bagabanyije umurengo mu kuyirwanya.
Abayobozi b’Akarere ka Gakenke bacyuye igihe baratangaza ko bishimira ko bashoboye gusigasira umutekano muri ako karere kigeze kuba indiri y’abacengezi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abakozi b’akarere ka Burera kumvira umuyobozi w’inzibacyuho kugira ngo akarere katazasubira inyuma mu iterambere.
Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu barangije manda yabo, bavuga ko basigiye akarere ikibazo cy’amahoro y’akarere ari macye bitewe n’abayasoresha.
Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu usoza ukwezi Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda bose bazindukira mu gikorwa cy’umuganda. kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mutarama 2016 naho habaye umuganda wa mbere w’umwaka wa 2016.
Koperative Umurenge SACCO Jabana muri Gasabo yabuze amafaranga yo guha abaturage bayibikijemo, none bamwe ngo babuze uko bajyana abana kwiga.
Nyuma y’uko urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi mu Karere ka Rusizi rwaranzwe no kudindira, ubu noneho ngo rugiye kuzura.
Urubyiruko 80 rw’abanyeshuri b’Abayisilamu bari mu biruhuko bahuguwe ku ndangagaciro za Islam zibarinda uwabashora mu bikorwa bihungabanya amahoro.
Abana batuye Umurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, bashimishwa no kubona ibigori byeze bakabona ikiraka cyo kubihungura bakabona amafaranga.
Komisiyo y’Amatora iratangaza ko kwakira abakandida ku myanya y’ubuyobozi mu turere byahagaze hakiriwe abakandida 2068 bahatanira imyanya 832.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ucyuye igihe arasaba abazaba bagize komite nyobozi izasimbura isanzweho gukorera hamwe ndetse bagaharanira inyungu rusange.
Manda ya komite nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe irangiye hari imihigo ikomeye itagezweho harimo umuhigo wo kubaka inyubako y’Akarere n’isoko rya kijyambere.
Nyuma y’igihe kinini abahinzi b’icyayi ba Gatare basaba umuhanda n’uruganda amaso yaraheze mu kirere, umuhanda Hanika - Kivugiza w’ibilometero 14 watangiye gukorwa.
Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje kwibutsa abatwara abagenzi kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu modoka bakoresha utwuma dukumira umuvuduko urenze uteganyijwe.
Akarere ka Nyagatare ntikumvikana n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iby’amazi n’amashanyarazi (REG-EUCL) ku mwenda usaga miliyoni 262Frw kakibereyemo, nyuma y’amasezerano bagiranye mu myaka itanu ishize.
Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu bashoje manda yabo, baravuga ko bashoboye gutumikira abaturage nubwo batengushywe n’igihe ntibarangize ibyo basabwe.
Muri ibi bihe by’inzibacyuho ya manda z’inzego z’ibanze, abasigararanye inshingano barasabwa kuba maso, gahunda z’iterambere zigakomeza, nta wunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bwa VUP mu karere ka Burera buri gushaka uburyo amafaranga y’inguzanyo ahabwa abaturage yajya yishyurwa ku gihe hatagize n’umwe ukererwa.
Nyuma y’uko Komite Nyobozi y’Akarere ka Kamonyi isoje imirimo yayo, mu gihe hategurwa amatora y’abazayisimbura, abakozi basabwe gukomera ku nshingano zabo.
Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga(MYICT), yatangaje ko intwari y’ubu ari ishobora guhashya ubukene no "gukarabya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside"
Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite, yagejejweho umushinga w’itegeko w’ivanwaho rya ONATRACOM kubera ko igiye gusimburwa na sosiyete ya RITCO Ltd.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo gutaha ibiro bishya by’Akarere biteguye kubona impinduka muri serivisi bahabwa.
Niyonzima Tharcisse usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro wahawe ububasha bwo kuyobora Akarere by’agateganyo yijeje ko aho agasanze atazagasubiza inyuma mu iterambere.
Ndayisaba Godfroid uherutse gupfusha inka esheshatu zikubiswe n’inkuba mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma; amaze gushumbushwa inka zirindwi.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) cyatangiye kubaka umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Kayenzi uzageza amazi ku baturage bihumbi 35.