Ku ncuro ya mbere u Rwanda rwafunguye Ambasade mu gihugu cya Congo Brazaville, hagamijwe gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC irasaba abakandida ku myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kwitwararika ku mabwiriza n’amategeko agenga kwiyamamaza.
Ikamyo yari itwaye amagaziye y’inzoga za Skol yaguye mu muhanda amagaziye akomeretsa umupolisi wari uri mu muhanda n’umugenzi wari muri Coaster.
Komisiyo y’igihugu y’amatora,NEC, yagiranye inama n’abakandida 52 biyamamaje mu karere ka Ruhango tariki ya 05/02/2016, ibasaba kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasabye abakandida bateganya gukoresha ikoranabuhanga biyamamaza mu myanya inyuranye y’ubuyobozi mu nzego z’ibanze kuzitwararika.
Abakandida baziyamamariza ubujyanama rusange mu karere ka Gakenke ntibavuga rumwe ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga biyamamaza kuko bishobora kuzateza imbogamizi.
Imodoka itwara abarwayi (Ambulance) y’ikigo nderabuzima cya Busoro mu karere ka Nyanza yakoze impanuka abantu bane barimo bararusimbuka.
U Rwanda ruramagana raporo y’abakorera Umuryango w’abibumbye(LONI) muri Kongo Kinshasa, barushinja gutoza igisirikare inyeshyamba z’Abarundi.
Abantu bane bakekwaho kugerageza kwiba miliyoni 30.5Frw kuri konti y’umukiriya wa KCB bakayabikuza muri Banki ya Kigali batawe muri yombi.
Mu gihe kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016 hateganyijwe amatora mu gihugu hose, Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irasaba abakoresha korohereza abakozi kuyitabira.
Mu gihe amwe mu makoperative yo mu Karere ka Rusizi bigaragara ko yadindiye abashinzwe kuyayobora bavuga ko abanyamuryango bayo ari bo bayadindiza.
Abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba batangaza ko hari bagenzi babo b’abakobwa bararurwa n’abashoferi b’amakamyo atwara umucanga bakabashora mu ngeso mbi.
Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango baravuga ko bugarijwe n’uburwayi bw’inzoka kubera gukoresha amazi mabi, bagasaba ubuyobozi kubaha amazi meza.
Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza yerekeye imari ryongereye amafaranga yakenerwaga mu kwishyura ibikorwa bito mu mpamvu z’akazi.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, Muyengeza Jean de Dieu, yeguye ku mirimo ye kubera impamvu ze bwite.
Umutingito ufite ubukana bwa 5.1 wumvikanye mu Burasirazuba bwa Congo n’u Rwanda uturutse i Masisi na Walikale kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016.
Abakobwa babyariye iwabo bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bemerewe kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ku buntu.
Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe iterambere ry’inganda mu Muryango w’Abibumbye (UNIDO) yasabye Perezida wa Repuburika Paul Kagame gushyigikira gahunda ateganyiriza Afurika.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko basuye ikigo kigororerwamo by’igihe gito abakekwaho ibyaha byoroheje (Transit center) mu Karere ka Nyagatare, banenga umubare munini.
Ubuyobozi bwa Gereza ya Karubanda mu Karere ka Huye buvuga ko budaha abagororwa 10% by’imirimo ibyara inyungu baba bakoze.
Abayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, baratunga agatoki bagenzi babo gutinya kuyobora bikabatera kudatera imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibirizi, mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, Uzarama Anastase n’abandi borozi batatu bafunzwe bakekwaho ruswa.
Abasirikari biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama barashima imbaraga Leta ishyira mu kuvugurura ubuhinzi ngo burusheho gutanga umusaruro.
Mu kagari ka Kirehe mu murenge wa kirehe ku wa 03/02/2016 imodoka yavaga Ngoma yarenze umuhanda igonga umunyeshuri apfira mu bitaro bya CHUK I Kigali.
Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko igiye gukora ubuvugizi ku nzoga zo mu mashashi zitabarwa mu biyobyabwenge.
Urugaga Nyarwanda rw’abikorera(PSF), rwagiranye amasezerano na kompanyi y’indege ya Turkiya, hagamijwe kugabanya ibiciro by’ingendo z’abacuruzi hagati y’u Rwanda na Turkiya.
Bamwe mu bamotari ba Koperative COTAMOTEKA itwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ntibakozwa guhagarara (guparika) ahateganyijwe mu gihe bategereje abagenzi.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma batangaza ko hari byinshi babona byabagira intwari, nyuma yo gusobanurirwa ko bishoboka no ku batari abasirikare.
Bamwe mu baturage batishoboye b’Akarere ka Ruhango baravuga ko bababazwa cyane n’inzego z’ibanze zaka amafaranga abagenewe guhabwa inka, bayabura inka zigahabwa abayatanze.