Rwanda Day 2017 yaberaga mu gihugu cy’u Bubiligi, yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere, no kwibutsa Abanyarwanda baba hanze uruhare rwabo mu kubaka urwababyaye.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gushyiraho gahunda inoze yo gukorana n’ababa mu gihugu buzuzanya, kuko biri muri gahunda zagura u Rwanda rukarenga imipaka.
Perezida kagame yavuze ko ibipimo mpuzamahanga byifashishwa ku isi mu gupima uburyo ibihugu bihagaze mu mibereho no mu iterambere mu nzego zitandukanye, bigaragaza ko u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere ku isi bihagaze neza.
Perezida Paul Kagame yahishuye ko abikorera mu Rwanda ari bo bateye inkunga amatora ya Perezida ya 2017, bakanarenza ingengo y’imari yari iteganyijwe.
Perezida Paul Kagame yashimye Abanyarwanda ku murava bagira mu guha u Rwanda agaciro mu ruhando mpuzamahanga, ku buryo buri wese asigaye arwirata.
Swanee Hunt wo muri Amerika (USA) atangaza ko igitabo yanditse ku Banyarwandakazi yise “Rwandan Women Rising” kizaha isomo amahanga.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko mbere y’impera z’ukwezi kwa Kamena, Rwandair izaba yafunguye ishami mu gihugu cy’u Bubiligi.
Kuri uyu wa 10 Kamena 2017, Imbuto Foundation yizihije imyaka 15 ishize irihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itishoboye, kugira ngo abo bana batabuzwa uburenganzira bwo kwiga kandi bashoboye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yasabye urubyiruko gukora bagashyira imbere ubunyangamugayo, aho gushaka kwihutira gukira vuba bahereye ku byo batavunikiye.
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yasabye Abasirikare bakuru barangije amasomo yo ku rwego rwo hejuru arebana n’iby’umutekano kuzubahisha Afurika.
Kuri uyu wa 8 kamena 2017 mu gihugu cy’u Bubiligi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bayobozi batandukanye bari bitabiriye inama ku iterambere ry’Uburayi.
Ihuriro ry’Abagore bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (FFRP) ryagabiye imiryango ikennye kurusha indi inka 76 yo mu Karere ka Gisagara.
Perezida Kagame yifuza kubona ibihugu by’u Burayi biza gushora imari muri Afurika kuruta uko byagira ikindi biyikorera mu buryo bw’inkunga.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko u Rwanda rugeze ku bicuruzwa 400 byujuje ubuziranenge mpuzamahanga byiganjemo iby’ubwubatsi.
Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda n’abaterankunga bawo bo muri Turukiya baremeye Abayisilamu batishoboye bo muri Nyamasheke kubafasha kurangiza neza igisibo cya Ramadhani.
Perezida Kagame, mu nama mpuzamahanga y’u Burayi ku Bufatanye mu Iterambere (EDD 2017) irimo kuba kuva 07-08 Kamena 2017, yavuze ko atabona impamvu Afurika n’Uburayi bikwiye kuba birebana ay’ingwe mu nyungu zitandukanye.
Mu karere ka Ngororero bimwe mu bikorwa remezo cyane cyane imihanda ihuza uturere byugarijwe n’imigezi ibyangiza.
Urubyiruko ruherutse gutahuka ruvuye muri Congo, bavuga ko bagejeje ku myaka 25 batazi gusoma no kwandika kubera imyaka bamaze bazerera mu mashyamba ya Congo.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri, yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’Umwaka 2017/2018.
Ibihumbi by’Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi n’inshuti zabo, biteguye kwakira Perezida Kagame kuri uyu wa 10 Kamena 2017, aho azitabira igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga, kizwi nka "Rwanda Day".
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yafashe mu mugongo u Bwongereza, nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe i Londres mu murwa mukuru w’icyo gihugu, kigahitana abantu umunani, kigakomeretsa 48.
Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, yemeje 100% ko Paul Kagame ari we mu kandida uzahagararira FPR, mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
Inama ya biro Politiki y’Ishyaka PSD yanzuye ko Paul Kagame ari we mukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku itariki 04 Kanama 2017.
Abanyamuryango ba FPR muri Gasabo batoye Perezida Paul Kagame kuzabahagararira mu matora ya Perezida, ariko ishyaka abagore bagaragaje mu kumwamamaza niryo ryihariye umuhango.
Abaturage bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bahamya ko ibikorwa byo muri gahunda ya “Army week” ari bimwe mu bibafasha gusezerera ubukene.
Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) ifatanije na “One UN” bubakiye Abanyarwanda batahutse batishoboye bo muri Rubavu.
Perezida Paul Kagame na bagenzi be babiri barimo uwa Madagascar Rajaonarimam Pianina na Akufo-Addo wa Ghana, baritegura uruzinduko rw’akazi muri Zambia.
Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC) nta burenganzira ifite bwo kugenzura ndetse no guhagarika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu baturage.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko mu gihe cy’amatora Abanyarwanda bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga bakavuga ikibari ku mutima batarinze kubisabira uruhushya.
Abanyamakuru barasaba inteko ishingamategeko y’u Rwanda kubakorera ubuvugizi,abakivuga ko itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabireka.