Inka ebyiri zirimo ihaka z’uwitwa Hategekimana Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo, zatwitswe n’abantu bataramenyekana ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu n’iterambere mu biyaga bigari (GLIHD), urasaba ko amategeko ahana abakora uburaya yahinduka kuko hari aho abashyira mu kato.
Abo bapasiteri 7 bimitswe biyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge ngo bigaragara hirya no hino mu Mirenge aho batuye.
Abana 30 bakuwe mu muhanda mu Karere ka Nyarugenge bahawe imiryango ibarera banashyirirwaho ikigo cyibigisha imyuga irimo umuziki.
Abafite ubumuga bwo kutabona bibumbiye mu muryango bise Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), bemeza ko kutabona bidasobanuye ko ntacyo umuntu ashoboye gukora.
Perezida Paul Kagame yavuze ko nta cyamuteraga imbaraga mu kwiyamamaza nko kumva abaturage bamuririmbira indirimbo yamenyekanye nka “Nda ndambara yandera ubwoba”.
Perezida Kagame yashimiye amashyaka umunani yamutanzeho umukandida, by’umwihariko anashimira abakandida babiri bari bahanganye na we mu matora.
Perezida Paul Kagame warahiye ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, yavuze ko nta gihugu nta kimwe u Rwanda rufata nk’umwanzi.
Perezida Paul Kagame umukandida w’ishyaka FPR-Inkotanyi, watsinze amatora yo ku wa 4 Kanama 2017, amaze kurahirira kuyobora u Rwanda.
Imvura yaguye mu Karere ka Ngoma ivanze n’umuyaga mwinshi yatumye imwe mu miryango ibura aho yikinga kubera ko inzu babagamo zasenyutse.
Imvura yaguye hirya no hino mu gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2017 hari aho yateje imyuzure.
Abakirisitu batandukanye bajya gusengera i Kibeho muri Nyaruguru,by’umwihariko abafite ubushobozi buke bishimira ko noneho basigaye bategurirwa aho barara mu gihe mbere bararaga ku gasozi.
Abakirisitu Gatolika bo mu mujyi wa Kigali bemeza ko umunsi wa Asomusiyo, usobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari umunsi mukuru w’ibyishimo bidasanzwe.
Urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwimbogo, Gashonga na Nzahaha yo mu Karere ka Rusizi, rwishimiye intsinzi y’umukandia wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame mu busabane.
Ikigo kita ku bahuye n’ihohoterwa, Isange One Stop Center Kibuye gitangaza ko abantu benshi bahura n’ihohoterwa batinda kubigaragaza cyangwa bagahitamo kubihisha burundu.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem ahamya ko umukirisitu nyawe ari ukura amaboko mu mufuka agakora agashaka ibimutunga n’ibitunga umuryango we aho kwirirwa yicaye gusa.
Abayoboke b’itorero ry’Abametodisite mu Rwanda bahamya ko kuva iryo torero ryagera mu Rwanda bageze kuri byinshi bituma ubuzima bwabo buhinduka bava mu bukene.
Urubyiruko rugize umuryango ’Never Again’ Rwanda ruvuga ko nta mahoro Abanyarwanda bashobora kugira mu gihe baba badakunze gusoma.
Abagororwa 30 bafungiye muri Gereza ya Rilima bahujwe n’abo biciye imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babasaba imbabazi barazihabwa.
Abahagarariye umugabane wa Afurika muri Amerika, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda bakoze ibirori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Itsinda ry’abavugabutumwa 76 ryitwa “New Life in Africa” ryaturutse muri Tanzania ryatangiye igikorwa cy’ivugabutumwa mu Rwanda.
Abaturage bo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara bakoresha umuhanda wa Kinteko-Huye barasaba gukorerwa iteme bakoresha kuko ryangiritse cyane.
Uruhinja rwo muri Kirehe rwakuwe mu musarani wa metero umunani ari ruzima, nyuma yo gutabwamo na nyina wari umaze kurubyara, rwiswe izina.
Umuryango wa Rene Rutagungira, Umunyarwanda washimutiwe mu gihugu cya Uganda, ku cyumweru cyashize, urasaba ko wafashwa kugaruza uwo muvandimwe wabo.
Nyakwigendera Kunda Thérèse, wari umugore w’umuvugabutumwa KWIZERA Emmanuel yatabarutse mu cyumweru gishize tariki 6 Kanama 2017.
Imiryango Nyarwanda itari iya Leta isaba ko gahunda y’imbaturabukungu ya gatatu (EDPRS3) irimo gutegurwa, yakwita cyane ku ireme ry’uburezi n’ibura ry’imirimo.
Ambasaderi Arnout Pauwels wari umaze imyaka itatu ahagarariye u Bubiligi mu Rwanda, yatangaje ko ubwo asoje ikivi mu Rwanda ahandi agiye azaba umuvugizi w’u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero kandi cyuzuye amahirwe.
Raporo y’imiryango itari iya Leta yibumbiye muri CLADHO ivuga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze neza, igasaba abagore ko baziyamamaza ubutaha.