Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, kuko bibangiriza ubuzima bikaburizamo intego bari bafite.
Akarere ka Rubavu gafite imihigo 74 kazasinya n’umukuru w’igihugu iri mu byiciro by’ ubukungu 27, imibereho myiza 33, imiyoborere myiza n’ubutabera 14.
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kuganira n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwaturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda.
Akarere ka Gasabo katangaje ko guhera kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, abakozi bako batangira gukorera mu nyubako nshya yubatswe mu gihe cy’imyaka itatu.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu bari uruvunganzoka mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo, cyane ko ari yo weekend ya nyuma yaryo, abana na bo bakaba bari benshi ahanini bishimisha mu mikino inyuranye yabagenewe.
Abayislamu bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha ubibutsa inyigisho zibasaba kutarangwa n’ivangura ahubwo bakunga ubumwe.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Padiri mukuru wa paruwasi gatolika Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata, akuyeho icyemezo cyemerera umukirisitu w’iyo paruwasi gutaha ubukwe mu rindi dini anasaba imbabazi abo ‘cyabereye imbogamizi’. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye (…)
Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora itorero Anglikani ry’i Remera mu Mujyi wa Kigali yasobanuye impamvu Ubumwe n’Ubwiyunge ari ngombwa mu Banyarwanda bitewe n’amateka mabi banyuzemo.
Madame Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye amasengesho ngarukakwezi yo gusabira igihugu, barimo abayobozi muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bikorera no mu banyamadini n’amatorero, n’abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.
Abaturage b’Umurenge wa Nyagatare barasaba ubuyobozi kubafasha mu bukangurambaga bwo kurandura igiti cya Rwiziringa abana barya imbuto zayo bakarwara.
Muri paruwasi Gatolika ya Nyamata, iherereye mu karere ka Bugesera, muri Arikidiyoseze ya Kigali, hashyizweho ibwiriza ku bakirisitu Gatolika bayibarizwamo ko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini ritari Gatolika, azajya abanza gusaba uruhushya rusinyweho na padiri mukuru, kugira ngo barinde ukwemera kw’abakirisitu babo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko guharanira kugira ubumenyi bwisumbuye, bakabasha gukora ibihambaye nk’imodoka, za mudasobwa n’ibindi bikorerwa mu mahanga ya kure.
Dushimimana Olive akora akazi ko kotsa inyama (Mucoma) mu gasantere ko mu Nkanika gaherereye mu Kagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yiyemeje gukora ako kazi kugira ngo arebe ko imirimo abagabo bakora na we yayibasha, kugira ngo imufashe kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko imiryango igaragaraho isuku nke igiye kujya inengerwa mu ruhame kugira ngo yikosore.
Kuri uyu 06 Kanama 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasuye bwa mbere Ngororero kuva yagirwa Minisitiri, yirebera uko ubuzima buhagaze muri ako karere, hafatwa n’ingamba zirimo kugarura mu ishuri abana 1851 barivuyemo bitarenze uku kwezi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 06 Kanama 2019 yerekeje i Maputo muri Mozambique mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kumvikanisha impande ebyiri zimaze igihe zitavuga rumwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama yiga ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika.
Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuwa mbere tariki 12 Kanama 2019 ari umunsi w’ikiruhuko, nyuma yo kumenyeshwa n’umuryango w’aba-Islam mu Rwanda ko ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 ari umunsi mukuru wa Eid al-Adha, bityo kuko uyu munsi uzahurira n’impera z’icyumweru, kuwa mbere ukurikiyeho (…)
Itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura uko umuntu wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ashobora kubwamburwa cyangwa se akaba yanabusubirana.
Marie Chantal Rwakazina wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba aherutse kugirwa Ambasaderi, yahererekanyije ububasha ku buyobozi bw’uwo mujyi na Busabizwa Parfait usanzwe ari umuyobozi wungirije wawo ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Abanyamuryango ba Koperative yitwa Kabeho ngagi Sabyinyo igizwe n’abatuye mu mirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga bahoze bashimuta inyamaswa bakanangiza Pariki, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, maze basobanurirwa uko (…)
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), barasaba buri muturage gutungira agatoki umupolisi, ahantu hose abonye umwanda n’ibindi bibazo.
Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera batangaza ko nyuma yo gusanga ubuyobozi bw’umurenge wabo bukorera mu nyubako itajyanye n’igihe, bihaye umuhigo wo kubaka ibiro bishya byuzuye bitwaye miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) kiratangaza ko guhera mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2019 hazatangira uburyo bushya bwo kwandika ibinyabiziga.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) iraburira abanyura mu nzira zitemewe bajya mu bihugu bituranyi, ko bateganirijwe ibihano byihanukiriye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherekejwe na Madame Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Hoteli yitwa Singita Kwitonda Lodge yuzuye itwaye miliyoni 25 z’amadolari.
Hari ibintu bigenda byiyongera byo kumva abantu benshi biyita aba Bishop cyangwa se Apôtre, uyu munsi ukumva umuntu ngo ni Bishop, ukumva undi ngo ni Apôtre. Hari ababyumva ntibasobanukirwe aho biva n’icyo bisaba kugira ngo umuntu agire iryo zina. Ibi byose ni byo Apôtre Dr Paul Gitwaza asobanura muri iyi nkuru ya Kigali (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019, Abatuye umujyi wa Rubavu basanzwe bakoresha imipaka y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo babyutse basanga hari amabwiriza avuga ko nta wemerewe kwambuka, ndetse n’Abanyekongo batemerewe kwambuka ngo baze mu Rwanda.
Ibyiciro by’ubudehe biri kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2019 bizashingirwaho mu gufasha abakene n’abakene cyane, ariko ntibizatuma n’abakeneye ubufasha batari mu byiciro by’abakene badafashwa.
Mu Banyarwanda igihugu cya Uganda kirimo kohereza iwabo bavuye muri gereza, hari abagishinja kuba bazanwa mu gicuku bakajugunywa ku gasozi aho bashobora kugirirwa nabi.