Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.

Nyangezi yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ku bushake bwe bwite ndetse ko igihe cyari cyigeze cyo kureka n’abandi bakayobora.

Iyegura rya Nyangezi ryatunguye benshi mu bakorera mu Karere kuko yahamagaye izo nzego zose mu masaha y’umugoroba ubwo yari avuye mu nama bamuhamagayemo igitaraganya ku Ntara.

Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “naho yaratinze, erega iyo ubana n’umuntu nibwo ubona ibyo yakoraga, kandi ku rundi ruhande ndabyumva kuko iyo umuntu ayoboye ahantu igihe kinini cyane nta kuntu atakora amakosa bitewe n’uko amaze kuhamenyera”.

Ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bishinja Nyangezi imiyoborere itari myiza no kudatunganya inshingano ze ndetse no kudakorana neza n’abo yayoboraga.

Uyu muyobozi yeguye amaze imyaka igera muri itandatu ayobora akarere ka Gicumbi.

Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, mu gihe bataratora umuyobozi mushya.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 75 )

Njye ndi Umukozi utavuga ko ndi Mushyashya muri kano Karere ka Gicumbi nubwo nta namazemo iminsi myinshi cyane(ariko amezi atandatu’6’arahagije ngo mbe nzi Nyangezi Bonane: Uyu yari Umuyobozi mwiza nabonye wari ushoboye kuyobora ndetse mpamya ko mu gihe gito yagombaga kuba atugejeje ku ntera ishimishije cyane nk’abanuagicumbi dore ko nari mu bakozi babazwa kenshi ibijyanye n’umurimo nkora bitewe n’ahao uhurira n’ubuzima bw’abaturage kandi bigasaba gukurikirana cyane, nkanengwa cyangwa ngashimwa ariko nkabona ko Nyangezi ashaka gahunda iteza Umunyagicumbi wese imbere; mumuvaneho urubwa rero,...

Eng . Jean Claude HABUMUREMYI yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

yewe nako atagize uretse ko ngo ntabyera ngo de!izi message wagira ngo hari izo ari kwiyandikira yishimagiza!ubu abagera i Gicumbi ntibirebera?wavuga ute mu karere kose ko IPB yabuze ikibanza yakubakamo kandi amafranga iyafite none ngo igeze i Rulindo?abacuruzi na barwiyemezamirimo nizere ko batongera kwimukira i Kigali!

rwumbuguza josue yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

GENDA RWIZA NYANGEZI TURAGUKIZE,CYAKORA UZAGUSIMBURA AZABANZE YUMVE NEZA IMPUMEKO Y’ABATURAGE KUGIRA NGO AZABONE AHO AHERA N’AHO YEREKEZA,KUKO BATAAYE ICYIZERE KU BAYOBOZI. UHAWE UMWANYA WO GUSUBIZA UBWENGE KU GIHE NO GUSABA IMANA IMBABAZI KUKO WAHEMUKIYE BIKOMEYE ABO WARI USHINZWE;ARI ABAKOZI BA LETA ,ARI ABIKORERA,ARI N’ABATURAGE BOSE MURI RUSANGE WARI USHINZWE. IMANA IGUFASHE KUBIZIRIKANA BYOSE.

UKEYE M.C. yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

UBURYO AREGA YABONYE AMAJWI MURI MANDA YA 2 NABYO NTABWO BYARI KUMUHIRA.NUBWO GICUMBI YASIGAYE IMYAKA 6 YOSE IGIHE NI IKI NGO NAYO ITERE IMBERE.AREGA BURIYA UWAHINDURA ABABYINNYI.ARIKO NIZEYE UBUSHISHOZI BW,ABAYOBOZI.UMUTI MBONA ARIKO UMUYOBOZI W,I GICUMBI NYIR,IZINA YADUFASHA

BISHIRANDORA yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ndebera nawe Mayor niwe muntu ushoboye twari dufite! ubuse Akarere ka Gicumbi mukerekejehe?Iyaguye ntawe utayigera ihembe ariko se mwaguze lunette mukabasha kubona ibyiza yatugejejeho n’ibyo twari dufite muri Vision,Abamutobera bo barahari ntibashaka no guhinduka.
Mayor uri Umugabo, Uguhiga tuza mureba,Icyo ngusabiye ni uko bagushakira undi mwanya, muri za Ministere na Ambassade kuko ntibyatinda kugaragara ko abavuga ibinyuranye n’ibyanjye bibesha

RUTI yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

cyakora hari ibyiza yakoze, kandi ntawe ushimwa na bose. Icyo navuga ni uko hagaragaye kenshi gufata ibyemezo bihubutse nkaho nta bajyanama babaga mu karere.Ibyo byatumye abantu benshi bahura n’akarengane na nubu bamwe bakaba batararenganurwa barahisemo kwicecekera. Cyakora nagira inama abayobozi basigaye ko politiki yo gushaka kumvisha umuntu kubera ko mu matora mwahanganye ukamutsinda cyangwa ukagira imana bakagutereka ku buyobozi, bayihindura, bagatanga serivisi nkuko bikwiye kandi bisunze amategeko y’u Rwanda.

janvier yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

nyamara asize amataje yuzuye muri gicumbi nubusitani bwiza nuko guma guma yamuhemukiye ikahangiza naho rwose byumba maze ijya kungana na kigali mwiterambere

jd yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

iyaguye ntayo itayigera ihembe,kandi utabusya abwita ubumera.uyu mugabo yarakoze pe!ahubwo abo kumufasha bamutaye mu nama.uzaze urebe ubworozi,amaterasi y’indinganire umusaruro uvamo.Ntiyari gushobora byose,ubukungu rulindo irusha Gicumbi ni ubuhe!Pole sana. apres les echecs la vie continue!

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Nzi neza ko Leta itakwibuza umukozi mwiza ka Nyangezi, umuntu washoboye guhangana n’ubukene bw agicumbi none inka ziravumera, amata ku ruhimbi tutarabyigeze, amaterasi y’indinganire. yewe hari uwabuze icyo agaya inka ati dore icyo gicebe cyayo. ubundi ngo abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi. Bonane Leta nikugororere undi mwanya ibyo wakoze muri Gicumbi byo birahagije,abandi nibacumbukure.

Nsenga yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

SAWA GUSA UKO YA HARRASSMENT ABANTU MU MANAMA SE???? NUMVAGA ATAVAHO ARIKO NABONAGA ATAGOMBA KURENGA IZI EVALUATIONS??? GUSA AGIYE ATARANGIJE IMISHINGA MYINSHI ATISHYUYE NA ENTREPRENEURS BENSHI

bebebe yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

NTA MPAMVU YO GUTUKANA, NDASHIMA UVUZEKO HAKOSA UKORA. ICYO NZI CYO NI UKO ABATURAGE BA GICUMBI TUBUZE IBITEKEREZO, TURAMUSABA GUSA NGO AHO AGIYE GUTANGA UMUSANZU AZAKOMEZE AZIRIKANE KO NATWE GICUMBI TWARI TUKIMUKENEYE. MAYOR NGO UMWUBATSI MWIZA NI UWUBAKISHA AMABUYE BAMUTERA. NZI NEZA KO NAHO UGIYE UZABA INDASHYIKIRWA NK’UKO TWAGUFATAGA I GICUMBI. ABAVUGA BO NTIBAZABURA,GUSA NI UKO BADUSUBIZA INYUMA BATISIZE, KOMEZA UKUNDE IGIHUGU, URI UMUYOBOZI NJYE NAKWIGIYEHO BYINSHI ABAKUVUGA NABI NI ABATAKUZI. NGE TWAKORANYE IMYAKA IRENGA 7,NZI ICYO WADUFASHIJE KUGERAHO UZAGIFASHISHE N’AHO UGIYE. BONNE CHANCE MAYOR

NDAHO yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ariko mwari muzi ko ntawe ushimwa nabose, nubwo nawe atari yoroshye ariko hari n’abakozi yakoreshaga batari shyashya bica ibintu nkana bari bafite umugambi wo kumunaniza.

Alex yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka