Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.

Nyangezi yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ku bushake bwe bwite ndetse ko igihe cyari cyigeze cyo kureka n’abandi bakayobora.

Iyegura rya Nyangezi ryatunguye benshi mu bakorera mu Karere kuko yahamagaye izo nzego zose mu masaha y’umugoroba ubwo yari avuye mu nama bamuhamagayemo igitaraganya ku Ntara.

Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “naho yaratinze, erega iyo ubana n’umuntu nibwo ubona ibyo yakoraga, kandi ku rundi ruhande ndabyumva kuko iyo umuntu ayoboye ahantu igihe kinini cyane nta kuntu atakora amakosa bitewe n’uko amaze kuhamenyera”.

Ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bishinja Nyangezi imiyoborere itari myiza no kudatunganya inshingano ze ndetse no kudakorana neza n’abo yayoboraga.

Uyu muyobozi yeguye amaze imyaka igera muri itandatu ayobora akarere ka Gicumbi.

Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, mu gihe bataratora umuyobozi mushya.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 75 )

bantu mwandika muge mureka gutekerereza abandi kwegura k’umuyobozi bifite icyo bishaka kuvuga irandura ry’inyaka rya nyangeze c’est Dieu lui meme qui va juge hariho abantu bitwaza igitugu mukwangiza akarere ngo Mayor ntacyo yantwara mukurya ruswa ngo mayor nimumubwira arabajyana ku Miyove, ibyo nibyo biranga Gicumbi ib’amajyambere byo ntago biza uwo mwanya ntimumurenganye. gusyigikira amafuti y’ibyegerabye byo mbimuziho gicumbi yarazwe ibisambo

Dukuze yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Nubwo kwegura kwa Nyangezi byanyuze benshi ariko nawe yarakabije nonese nawe aravuze ngo mu murenge wa rubaya mu minsi mike haraba hari amashanyarazi,nonese koko birashoboka nanjye nabonye ibyavuga mbona hari ikibyihishe inyuma,mbere reba aba ategetse abaturage gutema intoki z’abaturage baba barazahutse ariko se nawe reba umurenge wose nakwita uwikitegerezo mubukene nka rubaya ngo yihandagaze avuge ko bakize,ariko Nyangezi reka nkubaze ko wabwiye intore z’abarezi mu kwezi kwa 4/2008(Muri salle ya sociale i byumba)ko transfer yo kugeza umuriro RUBAYA yabonetse ubwo se tuyishakire mu kihe cyumba cy’akarere ngo umuriro ugere rubaya,kandi urazi ko mu kwezi gushize wari wavuzeko wabirose ngayo nguko nzahagaruka wahaje uje kwesa imihigo.

NIYIGABA justin yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

Nyangezi yari amaze imyaka 6 ari Mayor!!!!!Njye si ntuye Gicumbi gusa ni isesengura nshatse gukora.Mandat ishize ba mayors barangije mandat ntibarenze batanu niba nibuka neza, Nyangezi ari muribo icyo kigaragaza ibintu 2: either yakoze neza or yaba yari afite ingufu zimushyigikiye akawa mugani ngo:"uhagarikiwe n’ingwe aravoma", cyangwa se ngo urushyize kera ruhemuza intwari, so ubwo ntawamenya aho ukuri kuri bizwi n’abamuyoboraga "MINALOC".Ibyo muvuga mwagabanya gusebanya kuko ejo mushobora kubona bamuhaye akandi kazi keza cg bakamuha bourse yo gukomeza amashuri.Icyo nzi cyo n’uko mu Karere haba amatiku menshi, mugabanye amatiku mwerekeze abaturage kuri vision 2020,EDPRS,MDGs....Imana ibibafashemo banyagicumbi, nabonye umujyi wanyu ugizwe n’Inkambi y’impunzi......

yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

Kabisa kwegura kwe ni byiza cyane ku baturage ba Gicumbi twese kuko ntacyo yakoze uretse kuvuga gusa.
Abantu bo kuryoshya amagambo ntabo dukeneye iwacu i Rwanda,dushaka abagaragaza ibikorwa.
Abanyagicumbi n’abanyarda in general mwese BE BLESSED !!!

man dodos yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

murekeraho kuvuga amateshwa mwese muri shyashya niki mwamufashje kugira ngo ako karere kanyu katere imbere,ahuwbo amagambo gusa angende imana imufashe mu buzima bushya atangiye kandi izamubeshyaho kuko kubaho kwimbeba ntabwo ari ubushake bwinjangwe naho ayo magambo yanyu muzajye muyagabanye kuko natabwo yubaka, muri bakazarusenya gusa bakunda byacitse.

muntu wanjye yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Abayobozi bameze nka Bonane begure. Nyuma ya major naherekezwe na Madame wa Education wari mu kwaha kwa Nyangezi. Ntacyo amariye akarere yitwazaga kuba abyumva kimwe na shebuja. Nibamudukize nawe kuko nta reme ry uburezi rishoboka mu gihe hakora amaranga mutima n igitugu.
murakoze

Theo hanzi yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Rwose icyo navuga ku iyegura rya Bonane rintunguye kuko mu byukuri yari umuyobozi mwiza uzi icyo gukora. Aba bavuga ngo yategekeshaga igitugu nabo baringagiza ibyo bazi kuko udahatiye abantu gukora neza ntibabikora. Naho ubundi kuvuga ko ntacyo yakoze mu myaka 6 yose byo ni ikinyoma gikabije kuko iyo biba gutyo ubuyobozi bumukuriye buba bwaramukuyeho cyera. Gusa Imana imufashe kuko ndabona afite abatamukunda benshi kandi imuhe akandi kazi.

Jacky yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

ariko se iyo mubona gicumbi ikiri nkuko yari imeze ku bwa abakoroni ntacyo mwibwira koko? inzu nshyashya se?umuhanda muzima se? icyakora central government nidakanguka ngo ihagurukire abayobozi b inzego z ibanze aha icyi gihugu baracyoreka kuko baravangira perezida wacu. ngewe ubu narumiwe kabisa ngaho nawe mayor muzima koko agafata abaturage ngo nibajye mu myaka ya bagenzi babo barandaguze koko? mubyo azaryozwa icyo nacyo kirimo. murakoze.

nzovuna yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

nibyo koko itangazamakuru rifite imbaraga zitoroshye jye mbonako ateguye kubushakebwe ahubwo yegujwe ni mbaraga zibitangazamakuru binyuranye byatabarizaga abanyagicumbi yatwazaga umukazo kumugani wa bashingantahe.uhubwo numva itangazamakuru rya komeaza kuba imboni ya rubanda rigahabwa ubwisanzure buhagije kuko nabwo ni urundirwego rw,ubuyobozi.

steven mugisha yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

YEWE USIZE UTAGIRIYE INAMA ADMIN & GEST RWUMBUGUZA JOSUE W’IBITARO BYA BYUMBA DORE KO ARI MURI BAMWE BASHYIGIKIRA AMATIKU N’UMWUKA MUBI NAWE UKABIHA UMUGISHA NTABUSHISHOZI,YIGWIJEHO UMUTUNGO UTANJANYE NA SALARY YE,IMPAPURO MPIMBANO MU MIKORESHER EZE Y’AMAFRANGA Y’IBITARO (MUGUKURIKIRANA ZA C SANTE N’AHANDI)BYOSE UREBERA! NYANGEZI URI MUBANGIJE ISURA Y’IBITARO BYA BYUMBA ! MEDICAL DIRECTOR FRED TUKURI INYUMA!KOMEREZA AHO UZAHURE UBUZIMA MURI GICUMBI ARIKO UWO BAMUGUKIZE!

zawadi yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Yewe,Nyangezi na gende ariko ntaho asize Gicumbi, kandi wamugani byazambye abayobozi bohejuru babibona, umuntu yavuga ko Gicumbi idakunzwe, kuva igihe abaturage batakiye. None se amakuru ntiyageraga ibukuru. Nyangeze yategekeshaka iterabwoba, yifashisha abasirikare n’abapolisi. Ubuse iyi manda atarangije amakuru se ntazwi ukuntu yatoreshweje kungufu. Ikibabaje n’uko Intore Nkuru na FPR bayivangira bitwaje iryo zina nicyo kibabaje. Mbese muri make ni ukwanduza izina rya FPR. Nyagezi yateraga ubwoba bose: abo yafungishije ntibagira ingano, amatiku ye n’iterabwoba ryatumye bose bahunga igihugu. Ubu ngo yari y’ibasiye njyanama ahereye kuri perizida wayo, Musenyeri wa Diyosezi, Abayobozi ba IPB. Umuntu Utubahaga na Musenyeri, ugashaka kubwiriza Musenyeri ibyo akora Kiliziya y’ubutswe ku rutare kandi ngo agate gateretwe n’Imana ntigahunganywa n’umuyaga. Abo wagambaniraga ngo bazabarase wabona ariweho bigarutse. Nguwo mu matiku atera bose itera bwoba akoresheje iturufu y’amoko, ngo abanyagicumbi banga abatutsi. Imana ihora ihoze, Nyangezi we urabeshya ntuzagira amahoro. umuvumo w’abanyagicumbi wahemukiye azagukurikira. Buriya se usize he, usigiye iki Gicumbi? ba rwiyemeza mirimo Akarere kambuye, abahunze kubera weho, abo wafungishije uyobya uburari kubyo wanyereje... urwango, amatiku n’ubugome n’ibyo byaranze imikorere yawe. Urabeshya uzahorana inkomanga ku mutima y’ibyo byose wakoze. Yewe urabeshya nta mahoro uzagira. wagombye gushyikiriza ubutabera ukaryozwa ibyo wakoze, kuko Gicumbi uyisize ari itongo. Uti mfite ubudahangarwa ndi mu cyama. Nyamara wacyambitse isura mbi, mbese watatiye igihango. None se use nkuru ki muri Gicumbi. Badukize n’uriya ushinzwe uburezi wazambije uburezi yitwaje ngo Meya arabizi. Rwose ni akumiro muri Gicumbi”umuntu bamubaze batik o ukererwa akazi ngo ibyo na Meya arabizi”, mbese ni agahoma munwa. Twizere ko uzaza azaharanira majyambere ya Gicumbi kandi njyana zijye zireka gukorera mu kwaha kwa Meya.

Sekagabo yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

None se ko ntacyo mwavuze ataravaho? Aho sibyabindi ngo iyaguye ntayitayigera ihembe! Mugabanye umunwa afite impamvu yeguye cyangwa yegujwe. Nyirumuringa.....

Rwangombwa yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka