Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.

Nyangezi yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ku bushake bwe bwite ndetse ko igihe cyari cyigeze cyo kureka n’abandi bakayobora.

Iyegura rya Nyangezi ryatunguye benshi mu bakorera mu Karere kuko yahamagaye izo nzego zose mu masaha y’umugoroba ubwo yari avuye mu nama bamuhamagayemo igitaraganya ku Ntara.

Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “naho yaratinze, erega iyo ubana n’umuntu nibwo ubona ibyo yakoraga, kandi ku rundi ruhande ndabyumva kuko iyo umuntu ayoboye ahantu igihe kinini cyane nta kuntu atakora amakosa bitewe n’uko amaze kuhamenyera”.

Ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bishinja Nyangezi imiyoborere itari myiza no kudatunganya inshingano ze ndetse no kudakorana neza n’abo yayoboraga.

Uyu muyobozi yeguye amaze imyaka igera muri itandatu ayobora akarere ka Gicumbi.

Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, mu gihe bataratora umuyobozi mushya.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 75 )

igendere wari udufashe neza uzagusimbura agomba kumenya ko ntacyo utakoze ngo dutere imbere

pole pole yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Nyangezi yari umuyobozi mwiza. nizere ko azabona akandi kazi keza. yaharaniraga iterambere ry’Akarere rwose.
abavuga ko atakoraga rero sinzi aho babihera rwose.

MBARUBUKEYE EDOUARD yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Nyangezi ntimumurenganye,kuko yakoranaga n’izindi nzego nka nyjanama n’izindi kandi zifite ububasha bwo kumukosora,kwgura n’impamvuze bwite iyaba ari impamvu z’imikorere mi yakabaye yegujwe ariko atariwe biturutseho,so ndikumva abantu atariho baboneye kuvuga ibyo bishakiye kuko ushobora no kumusnga n’ahandi mu nzego za Leta hatari mu karere.

komeza gahunda zawe kandi wirinde amagambo yabantu nta gu stresse.

Hitimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ntimugatukane. Murakoze.

gatikabisi yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Nawe urimo umukina kumubyimba ejo wakumva wavuyeho kuki ushimishwa nuko umuntu ari MU KAGA?

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

arikose koko mu myaka 6 ntacyo gicumbi yagezeho koko!ukora niwe ukosa! uyu mugabo yakoraga. naho iby’amashanyarazi n’ibindi tegereza turebe!Nonese yari kubikora wnyine cg nimwe mwari kumufasha ahubwo mumutaba mu nama.Umuyobozi siwe kampara hari inzego nyinshi zakabaye zimufasha zitamufashije.reba uko Gicumbi ihuza ubutaka,reba uko isuri yarwanijwe,rebauko amatayiyongereye kubera initiative za nyangezi! abo musingiza ruriye abandi rutabibagiwe!Nyangezi pole apres les echecs la vie continue! bagushakire undi mwanya ugukwiye kuko mobilisation yo urayishoboye uretse abagutobeye!

GASOZI DAVID yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Njye nibaza umuntu utibaza impamvu umuyobozi arangiza mandat akongerwa indi,ibyaribyo byose dufite Leta ireba neza hari icyo bashima umuyobozi gituma yongera gutorwa ndetse n’abaturage bakamutora ubugira kabiri

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Njye nibaza umuntu utibaza impamvu umuyobozi arangiza mandat akongerwa indi,ibyaribyo byose dufite Leta ireba neza hari icyo bashima umuyobozi gituma yongera gutorwa ndetse n’abaturage bakamutora ubugira kabiri

GASORE yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

umva mbabwire ikivugo cya Nyangenzi amaze gusinda Ndi mu gicumbi cyanjye niherewe n’Imana n’inkotanyi!hahahahahahahaha mbega byiza ni yihangane burya ukuntu yatubwiraga ngo batwandikire hanyuma azbone uko atwirukana n’uko byamugendekeye? jewe abitubwiye nahise ntangara nenerako Leta yacu izi gushishoza

nsanze yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ariko abantu bize bavuga ubusa?mwese muri abantu kandi muratandukanye, ntago wareka gutunganya inshingano zawe ngo nibakubaza impamvu bibe ikibazo, cg gututezwa?ninde utarabonye ibyo amategeko amugenera akabivutswa nawe?kudatunganya inshingano ugomba kugira ubikubaza?mukore akazi kanyu kabareba muve murugambo?

Akamanzi Anne yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ntimukajye mukina umubyimba ku bantu.Nubwo atakiri Maire wa Gicumbi,ariko ahasize amateka meza atazibagirana ku bahatuye Ni Promoteur w’iterambere kandi tuzakomeza gahunda ye ntizahungabana.Nyangezi Bonane turagushima kandi ibyiza biri imbere Nizere ko Abayobozi bakuru bazirikana ubushishozi,urukundo n’umurava wakunze intama zawe kuva mu 2004 ubwo wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Byumbam.Wubatse amateka i Gicumbi kandi meza.Uwiteka akugende imbere.

Mp yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

umva mbabwire ikivugo cya Nyangenzi amaze gusinda Ndi mu gicumbi cyanjye niherewe n’Imana n’inkotanyi!hahahahahahahaha mbega byiza ni yihangane burya ukuntu yatubwiraga ngo batwandikire hanyuma azbone uko atwirukana n’uko byamugendekeye? jewe abitubwiye nahise ntangara nenerako Leta yacu izi gushishoza

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka