Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.
Nyangezi yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ku bushake bwe bwite ndetse ko igihe cyari cyigeze cyo kureka n’abandi bakayobora.
Iyegura rya Nyangezi ryatunguye benshi mu bakorera mu Karere kuko yahamagaye izo nzego zose mu masaha y’umugoroba ubwo yari avuye mu nama bamuhamagayemo igitaraganya ku Ntara.
Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “naho yaratinze, erega iyo ubana n’umuntu nibwo ubona ibyo yakoraga, kandi ku rundi ruhande ndabyumva kuko iyo umuntu ayoboye ahantu igihe kinini cyane nta kuntu atakora amakosa bitewe n’uko amaze kuhamenyera”.
Ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bishinja Nyangezi imiyoborere itari myiza no kudatunganya inshingano ze ndetse no kudakorana neza n’abo yayoboraga.
Uyu muyobozi yeguye amaze imyaka igera muri itandatu ayobora akarere ka Gicumbi.
Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, mu gihe bataratora umuyobozi mushya.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 75 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye kugenda kwe kurambabaje,nibura iyo yihangana akabanza akaduha peterori yari yaratwemereye,yavugaga neza yari umuyobozi mwiza ku buryo bwe,ni uko iguye ntayo itayigera ihembe.
Pole sana Mayor ntaho ritarema.
Nyangezi nagende adusize mu majyanyuma gusa.Nta kindi yatumariye uretse kuduheza mu majyanyuma.Ibaze ukuntu Gicumbi ari ko karere gasigaye katagira umuriro mu gihe za nyaruguru zitarangwagamo n’ipoto n’imwe ubu bo icuraburindi ryabaye umugani.Wambwira gute ko waba uyobora akarere ukaba utarageza umuriro i Rutare uzi ukuntu iyo centre imeze mu bukungu?Ku Gaseke,buriya ntabwo yabonaga ko hakenewe umuriro? Ni henshi ntavuze ariko nyine ngo irebera imbwa ntihumbya ubwo nyine ni agende wenda abanyagicumbi twazuka.Ariko imikorere nk’iriya turayiyamye nyizasubire iwacu.
yaratinze ibibanza byacu Nyirabadugu na Munini wenda twabibona.Nasabaga inzego za Leta ko zakora akazi kazo kuko uyu mugabo asize akarere gafite amadeni menshi cyane ya ba Rwiyemezamirimo, ibibazo by’ubutaka byo ntiwareba.Iyaba twabonaga nimero ye njye namuhamagara.Igisambo gusa.Nubundi ntiwakundaga abanya Gicumbi.
Uwomugabo ashobara kuba yari yarigigize akamana najyaga numva ni itangaza makuru ata ryumva ngo asobanure ibyo bamurega abaturage.kdi ngo wabatavugaga rumwe yagupangiraga ugafungirwa mu miyove nawe munyumvire kabisa.none nagende ntagahora gahanze leta yacu ndayemera sana ntamuntu uba hejuru yamategeko.bravooooo
sha uyu mugabo ahubwo yari yaratinze kweguzwa naho kwegura byo ntiyabikora. ubu rero ikibazo kiba gisigaye ni ukumureka akirirwa yidegembya arya amafaranga ya leta ndetse n’ayo aba yarahuguje abaturage! yakagombye gukurikiranwa n’inkiko akaryozwa ibyo yakoreye abo yari ashinzwe kuyobora
Uramuzi weho uramuvuga ntumuzi, njye nibazaga icyo agikora cyikanyobera! ariko agiye aagitanye benshi banwe babigiriyemo imigisha myinshi sinarondora nabo bariyizi. Ariko icyo nzi ni uko haribyo agomba kubazwa.Ahubwo babe hafi ataduca murihumye!
Mwe muramuvuga ntimumuzi peee! Njye yarampohoteye ku buryo ntazabyibagirwa mu buzima bwanjye ariko rero Umwanzi agucira akobo imana igucira akanzu,ibyo yifuzaga siko byaje kumera! Imana ikiriza mu kwiheba!
Uyu mugabo nkurikije abantu yagiriye nabi, ababyeyi, abana, abakozi , abacuruzi ndetse n’abikorera akwiye gukanirwa urumukwiye kabisa!
ntagahora gahanze najyane juppe aracyari umu jeune azabona akandi ubwo namatiku nyine yibazaga ko ntawamukoraho kobashyiramo abo bishakiyese ubwo hari undi uramikiwe
Uyu mugabo yaramaze kuregwa kandi yanarangwaga n’ubugome, gutonesha ndetse n’icyenewabo, bity rero ajye amenya mu buzima bwe ko igihe uri ku buyobozi ugomba kubaha abantu kuko ntabwo uba uzi uko bizakugendekera nyuma yo kubuvaho
ariko ubwo muzi Rulindo ibanga dufite n’uko Kangwage acisha make uzi ukuntu yorohera abo ayobora!!!!!!!!!Nyangezi iyo amwigana ntacyo byari kumwutwara ariko rero ubu ntagitangaje wabona yahinduriwe ubuyobozi da kumweguza se ejo bizamubuza kujya mubundi buyobozi.
Ariko n’umunyapolitike ntakwiye kuyobora abaturage peeeee
ndabivuze mba ndoga Rwasa