Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.
Nyangezi yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ku bushake bwe bwite ndetse ko igihe cyari cyigeze cyo kureka n’abandi bakayobora.
Iyegura rya Nyangezi ryatunguye benshi mu bakorera mu Karere kuko yahamagaye izo nzego zose mu masaha y’umugoroba ubwo yari avuye mu nama bamuhamagayemo igitaraganya ku Ntara.
Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “naho yaratinze, erega iyo ubana n’umuntu nibwo ubona ibyo yakoraga, kandi ku rundi ruhande ndabyumva kuko iyo umuntu ayoboye ahantu igihe kinini cyane nta kuntu atakora amakosa bitewe n’uko amaze kuhamenyera”.
Ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bishinja Nyangezi imiyoborere itari myiza no kudatunganya inshingano ze ndetse no kudakorana neza n’abo yayoboraga.
Uyu muyobozi yeguye amaze imyaka igera muri itandatu ayobora akarere ka Gicumbi.
Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, mu gihe bataratora umuyobozi mushya.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 75 )
Ohereza igitekerezo
|
Ayiii we mbega ukuntu ababaye ubanza bwmeguje atabishaka
Ariko yari afite ikibazo cyo guhubuka cyane uzi ukuntu inama ye yabaga ari dange?????????????atukana abwirana nabi mbega ntiyajyaga inam ya Dictaga abandi ibimurimo
Niyihangane mandat ye yarangiye
umva mbabwire ikivugo cya Nyangenzi amaze gusinda Ndi mu gicumbi cyanjye niherewe n’Imana n’inkotanyi!hahahahahahahaha mbega byiza ni yihangane burya ukuntu yatubwiraga ngo batwandikire hanyuma azbone uko atwirukana n’uko byamugendekeye? jewe abitubwiye nahise ntangara nenerako Leta yacu izi gushishoza
ariko kigalitoday murakurikira pe!
Uzi ukuntu yasuzuguraga abo ayobora?
ntacyo nabe aruhutseho gato azabona ibindi akora