Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.

Nyangezi yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ku bushake bwe bwite ndetse ko igihe cyari cyigeze cyo kureka n’abandi bakayobora.

Iyegura rya Nyangezi ryatunguye benshi mu bakorera mu Karere kuko yahamagaye izo nzego zose mu masaha y’umugoroba ubwo yari avuye mu nama bamuhamagayemo igitaraganya ku Ntara.

Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “naho yaratinze, erega iyo ubana n’umuntu nibwo ubona ibyo yakoraga, kandi ku rundi ruhande ndabyumva kuko iyo umuntu ayoboye ahantu igihe kinini cyane nta kuntu atakora amakosa bitewe n’uko amaze kuhamenyera”.

Ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bishinja Nyangezi imiyoborere itari myiza no kudatunganya inshingano ze ndetse no kudakorana neza n’abo yayoboraga.

Uyu muyobozi yeguye amaze imyaka igera muri itandatu ayobora akarere ka Gicumbi.

Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, mu gihe bataratora umuyobozi mushya.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 75 )

Ntabwo yeguye nukubeshya AKABI NTAHO KAJYA rwose twarashize,gusa niba yanazezeye twaratakaye twasigaye inyuma mumajyambere umujyi wa BYUMBA ubu urutwa nuwa RUHANGO cg KIRAMURUZI ntabwo twazawubaka ngo dufate abandi ntibishoboka

BYAMUNGU J CLAUDE yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

NARI NARAHUNZE NYANGEZI UBU NKORERA MU KARERE KA NYARUGURU ARIKO NDAHITA MPUNGUKA NZE GUKORERA AKARERE NAVUKIYEMO KA GICUMBI NDETSE NGIYE NO GUHAMAGARA BAGENZI BANGE BAMUHUNGIYE HIRYA NO HINO MUGIGUGU BAHUNGUKE BAZE BAKORERE AKARERE KABO GATERE IMBERE HARI N’ABACURUZI BENSHI NZI BAMUHUNGIYE I KIGALI N’ABO AKARERE KAMBUYE NYUMA AKABASHAKIRA IBYAHA BAKAMUHUNGA TWESE HAMWE DUHUNGUKE TUJYANE UMUTUNGO MUKARERE KACU TUKUBAKE TUGATEZE IMBERE

MAYIRA Radislas yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

NYANGEZI YARI UMUGOME KANDI YANGAGA GICUMBI KUBI ISHOBORA NO KUBA YAMUNUKIRAGA NTIYASHAKAGA KO ITERIMBERE NAWE SE IMIHANDA MYIZA SE,AMATARA KUMIHANDA SE, AMAZUMEZA SE?RWOSESIMBABESHYA MUZAGERE GICUMBI MUREBE UKUNTU YASIGAYE INYUMA WAGIRANGO SI MU RWANDA GUSA AMATIKU YO YARAYOROYE GUSHAKIRWA IBYAHA UGAFUNGWA BIROROSHYE CYANE IGICUMBI NAGENDE RWIZA YARATUDINDIJE

GAKURU Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Banyagicumbi,umuhimbo w’ibirayi, amata,ibishyimbo,amaterasi y’indinganire,amatungo anyuranye,kurwanya isuri, guhuza ubutaka. Reka kwibutse ibifatika.
Ikigo cya statistique cyerekanye ko gicumbi ariyo yabaye iyabere muri nord mu kurwanya ubukene,uyu munsi abanyasudani y’amajyepfo baje gusura ibikorwa biri muri gicumbi,umurenge wa miyove muri 2006 yari mu mirenge ikenye mu gihugu ariko gerayo uyu munsi umbwire.
Wowe utabyemera uyu munsi ufate camera ufate ibikorwa Bonane asize, nyuma y’imyaka itanu uzafata ibyumusimbura azaba yakoze hanyuma izabigereranye.

Noneho Vice Mayor FED yarwanyaga Nyangezi? nti mugateranye abanyarwanda.mujye muvuga ibyo muzi.

Nyangezi Imana yonyie niyo izaguhemba kuko izi neza uburyo utahwemaga guharanira iterambere ry’Akarere ka Gicumbi. Imana igufashe mu buzima bushya ugiye gutangira. Umunyarwanda yise umwana we Sibomana.
Abanyagicumbi niko duteye. Turazwi.

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

ese ko yaraye igicuku yimukira i kigali ntabwo yizaraga umutekano waho utuye?imodoka yamwimuye niyo yavuye nkaho atabanye neza n’abaturage ngo bamuherekeze! cyakora yabanjye kubatatanya no kubambura.ikindi yagonganisha abanyamuryango ba rpf bitari ngombwa.Imihanda yakorwaga aruko bafite umushyitsi uretse ko imihanda itigeze irangizwa kandi harakoragamo amakanyo ye !SO CHANGE YOUR BEHAVIORS!

AGNES NTAMITONDERO yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Aho ugeze wowe umusebya wahagejejwe nawe.

Mutabogama yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Abababababa, ariko mwagiye muvugisha ukuri?Doooreee amarangamutima, kubeshya, kuneka bagenzi babo nibyo byadindije Akarere ka Gicumbi inyuma.Uyu Nyangezi ku karimi ni hatari kabisa.Ibi byatumye rero bamwe mubakozi b’Akarere baregeza nabo bakazajya bamubeshya dore ko we yajyaga kuri terrain igihe gito gishoboka.Eng J Claude wowe icecekere kuko NYANGEZI ntumuzi. reka twe tumuzi tumukubwire.Niba nawe wari mubamubeshya nushaka wisubireho.Niba ushinzwe ibibazo bikora kubuzima bw’abaturage se,ikibazo cy’ibibanza abaturage bafite NYIRABADUGU na MUNINI kimaze imyaka irenga itatu (Guhera 2009) wagikozeho iki?Nyangezi se nticyamunaniye ubu kikaba kiri MINALOC?Abatekisiye be bo mubutaka nabo ba feke ntibamubeshye agasinya amabaruwa abiri avuguruzanya?Tuzayakwereke se?uzabanze ubaze impamvu EXECUTIF w’Akarere witwa MUSEVENI yamweguje kungufu ubone kuvuga ibyo utazi?Isoko rya Byumba se ryigeze ritahwa?Uzabaze TWAHIRWA niba yarishyuwe?Abacuruzi se ko bashatse kubaka igorofa mu mujyi wa Byumba Nyangezi ntiyanze?NYANGEZI ahubwo yakagombye kubazwa byinshi? WENDA IKIBAZO KIRI MUBUTAKA KIGIYE GUKEMUKA.TUZI NEZA KO NUBUNDI ATAVUGAGA RUMWE NA VM ushinzwe ubukungu ni uko gusa akiri mushya yari agifite ubwoba.Ahubwo Akarere arakayobora neza.NYANGEZI TURAGUKIZE.

Moussa Ndagije yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Mbabajwe gusa n’abari barananiwe kugira out put batanga bakabeshwaho no kumubeshya no kuneka bagenzi babo mu kazi kandi nta musaruro ariko ahari hari abari bujyane nawe,ko agiye manda itarangiye se ra kandi yaratowe n’abaturage ngira ngo n’abahunze iterabwoba rye baragaruka?

Mbarimombazi yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Niba yari umuyobozi mwiza se azize iki? Cyakora aho agiye azareke gutonesha no kumva amabwire kandi azagabanye gukunda amafaranga n’ubugome.Bizi abo yirukanye abahora ubusa Gicumbi hehe n’iterabwoba,kuvuga ibitakozwe akarengane n’ibindi byosebyari byarahahamuye abantu.Harakabaho abashishoje dore ko mama ngo yigerereragayo.

Mbarimombazi yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ubaye umugabo kuko ikinyoma cyawe cyari kiturambiye. None se udusigiye iki? Siyasa yo ni iyawe pe, ariko Gicumbi ni mu cyaro dukeneye ibikorwa naho blagues ngo imihanda ni tayari, master plan y’umujyi izaboneka mu mezi atatu n’ibindi.Icyo letq izamugorora ntimukimbaze, gusa yadushyize mu kirago turashyuha tumererwa neza aho agira ati abaturage ba Gicumbi bafashije byimazeyo RPF mu rugamba rwo kubohora igihugu. Hanyuma se ingororano ikaba iyo kutaduteza imberera? Hari ukwivuguruza.

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Nyangezi turamuhomye, gusa adusigiye umuyoboro mwiza wo kwesa imihigo urebye uburyo ataryamaga kugirango dubashe kwesa imihigo, yego ubushize twaratsinzwe ariko ntitwiyibagize ko yakoraga wenyine, niba hari amakosa amagaragaraho ubwo hari n’abakozi batabashije ku mufasha. Erega mama buriya uwajyaho wese hatabayeho ubufatanye nabo bakorana nawe bya munanira, nonese abavuga ko atabishyuhe uko muzi Mayor ahurirahe no kwishyura, ni mwicecekere duhombye umugabo.

OM yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ariko abenshi muri kumuvuga ntanicyo mu muziho! Icyonzi cyo Gicumbi duhombye umuyobozi, mutekereze aho twavuye n’aho tugeze ubu, harya ngo afite amakosa, ni uko yakoraga, Nyange igendere duhombye umwarimu mwiza,icyo nzi ko leta y’u Rwanda iracyagukeneje vubaha uraba wabonye akandi kazi kandi keza. Ntawe ubuza inyombya kuyomba keretse ushaka kuba nkazo.Reka za vuvuzera!

OM yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka